IGIHE

Umuhanzikazi Miley Cyrus yatandukanye n’umugabo we

0 11-08-2019 - saa 10:41, Uwiduhaye Theos

Umuririmbyi Miley Cyrus uri mu bakomeye mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatandukanye n’umugabo we Liam Hemsworth nyuma yo gukora ubukwe mu Ukuboza 2018.

Ikinyamakuru People cyanditse ko abahagarariye aba bombi bashimangiye ko bahisemo gutandukana ngo buri wese yiyiteho ndetse anite ku kazi ke.

Inkuru zo gutandukana kwa Miley Cyrus zatangiye kugarukwaho cyane ku wa Gatandatu ubwo Miley yashyiraga ifoto ku rubuga rwa Instagram atambaye impeta y’ubukwe.

Cyrus na Hemsworth bahuye mu 2009 mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘The Last Song’.

Mu rukundo rwabo bagiye bashwana bakongera bakiyunga. Mu 2012 uyu mugore yambitswe impeta y’urukundo, nyuma y’umwaka baratandukana, mu 2015 bongera kwiyunga.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Miley Cyrus w’ imyaka 26 na Hemsworth ufite imyaka 29, barushinze, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Destiny Hope Cyrus wamenyekanye cyane nka Miley Cyrus mu muziki, yakoze indirimbo zizwi zirimo “Wrecking Ball”, “Adore You”, “We Can’t Stop”, “Malibu” n’izindi. Yakoze album zirimo “Hannah Montana” (2006), “Breakout” (2008), “Bangerz” 2013 n’iheruka yise “Younger Now” (2017).

Umuhanzikazi Miley Cyrus yatandukanye n’umugabo we nyuma y'amezi asaga umunani barushinze
Umuririmbyi Miley Cyrus ari mu bakomeye mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibihe by'urukundo hagati ya Miley Cyrus na Hemsworth byageze ku ndunduro
Miley Cyrus n'umugabo we bakoze ubukwe mu Ukuboza 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza