IGIHE

Umuhanzi Ne-Yo yageze i Kigali (Amafoto)

1 6-09-2019 - saa 02:11, Nsengiyumva Emmy

Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo [Gogo] yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aho yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizaherekeza umuhango wo Kwita Izina.

Ne-Yo yakandagije ikirenge ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa 6 Nzeri 2019, saa Saba n’iminota 10.

Yasohotse mu kibuga yambaye inkweto z’umukara, ipantaro yera n’umupira w’umukara ndetse nkuko bisanzwe yari yambaye ingofero na yo y’umukara.

Uyu muhanzi ubifatanya no kubyina, kwandika indirimbo, gukina filime no gutunganya indirimbo yakiriwe n’abarimo Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph [Bubu].

Ne-Yo ari mu byamamare byatumiwe mu kwita amazina abana 25 b’ingagi mu muhango ubera mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu.

Abakunzi b’ibihangano bye bamutegereje mu gitaramo cyagutse cyo Kwita Izina Concert kizaba ku wa 7 Nzeri 2019 muri Kigali Arena yakira abantu bagera ku 10 000. Aha byitezwe ko hazaririmba abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Riderman, Bruce Melodie na Meddy.

Akigera i Kigali Ne-Yo wari ufite umunaniro yatangaje ko yagowe n’urugendo rurerure ariko ashimangira ko yishimiye kugera mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nje mu Rwanda gusa nizeye ko nzahura n’abantu beza, buri wese azi ko ngira ibitaramo byiza yaba kubyina no kuririmba ni ibintu nsanzwe nkora. Abantu bagomba kwitegura igitaramo cyiza. Buri gihe mpora niteguye.”

Ne-Yo ni we muhanzi wa mbere ufite izina ugiye gutaramira muri Kigali Arena nyuma y’igihe gito itashye ku mugaragaro. Ni ku nshuro ya mbere agiye gutaramira mu Rwanda.

Uyu muhanzi yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu bihangano bitandukanye birimo “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent”, “Marry You”, ‘‘Sexy love’’ yakoranye na Diamond Platnumz n’izindi.

Ne-Yo w’imyaka 39 yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Yatangiye umuziki akiri umunyeshuri, aba mu itsinda ryitwaga Envy ryaje gusenyuka mu 2000, ahita awukora ku giti cye n’ubwo bitari byoroshye.

Mu 2004 nibwo yatangiye kumenyekana ubwo yagiraga uruhare mu kwandika indirimbo ya Mario yitwa “Let Me Love” yanakunzwe cyane.

Umwaka wa 2006 niwo wasize Isi yose irangamira uyu mugabo wavutse mu 1979 ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yitwa “In My Own Words” yabaye iya mbere ku rutonde rukorwa na Billboard muri Amerika.

Mu 2007 yasohoye album yise “Because of you”; “Year of the Gentleman’’ yo mu 2008; mu 2010 yamuritse “Libara Scale’’, 2012 yasohoye ‘‘R.E.D’’, 2015 yasohoye ‘‘No-Fiction’’ naho mu 2018 yasohoye ‘‘Good Man’’.

Ne-Yo yegukanye ibihembo bya Grammy mu 2009 harimo icya album nziza yo mu njyana ya R&B “Because Of You” na Miss Independent yahembwe nk’indirimbo yahize izindi za R&B.

Kwinjira mu gitaramo yatumiwemo cyo “Kwita Izina Concert” mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP) ni 50, 000 Frw; mu y’icyubahiro (VIP) ni 25,000 Frw; mu myanya isanzwe (Ordinary) ni 10,000 Frw mu gihe abanyeshuri bazishyura 3,000 Frw.

Ne-Yo yageze i Kanombe aherekejwe n'umusore w'ibigango umucungira umutekano. Yakirijwe indabo nk'ikimenyetso cyo kumuha ikaze mu rw'Imisozi 1000
Umuhanzi Ne-Yo yakiriwe n'abarimo Umuyobozi wa EAP, Bubu (wambaye ishati yera) iri mu bateguye igitaramo uyu muhanzi yatumiwemo
Umuhanzi Ne-Yo yageze i Kigali yizeza abakunzi be igitaramo cy'uburyohe
Ne-Yo yageze i Kigali agaragaza akanyamuneza ku maso
Ne-Yo w’imyaka 39 ari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Paul 2019-09-05 23:13:24

Ni karibu cyane I wacu rwanda.

Kwamamaza