IGIHE

Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko yakoze ubukwe (Amafoto)

3 16-09-2019 - saa 12:02, Nsengiyumva Emmy

Umuganwa Sarah wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko nka Mutoni wari uherutse gusabwa akanakobwa n’umukunzi we Nkunzimana Issa, yamaze gukora ubukwe.

Ku wa 30 Kanama 2019 ni bwo Nkunzimana yasabye anakwa umukunzi we Umutoni mu birori byabereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, aho uyu mukobwa avuka. Ibirori byitabiriwe n’abantu bake cyane.

Ku wa 15 Nzeri 2019 ni bwo Mutoni yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe na Nkunzimana bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. Ubukwe bw’aba bombi bwabereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Bwitabiriwe n’inshuti, abavandimwe ndetse na benshi mu bo mu muryango we.

Muri ibi birori Samusure ni we wari umusangiza w’amagambo (MC) wananyuzagamo agasetsa benshi, usibye ibi ariko yanaririmbiye abageni.

Abakinnyi ba filime nyarwanda batashye ubukwe barimo Ndimbati, Clapton Kibonke, Kirenga Saphine, Siperansiya n’abandi.

Niyitegeka Gratien [Seburikoko, Papa Sava] ni we wavuze mu izina ry’abakina muri filime Seburikoko. Yashimye umukobwa we muri filime ndetse anaha ikaze Nkunzimana mu muryango wabo, arangije anabagabira inka yanahise atangira aho mu ibahasha yari yitwaje.

Byari ibyishimo muri uyu muryango
Bahawe impano zinyuranye
Seburikoko niwe wavuze mu izina ry'abakinana na Sarah muri filime
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
khadafii 2019-09-17 06:13:48

mpogazi wacu oyyeeeeee first pic

2
mazina 2019-09-16 07:30:55

Bazabyare hungu na kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

3
ramadhan 2019-09-16 06:26:57

Barack llah lakuma wa Barack alaykuma wa djama-a bainakuma fil khayiri

Kwamamaza