IGIHE

Umufana yasomye ku ngufu Miley Cyrus

2 4-06-2019 - saa 16:54, Muvunyi Arsène

Umufana yibye umugono abarinzi b’umuhanzikazi Miley Cyrus, amukurura imisatsi amusoma ku ngufu.

Mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzikazi Miley Cyrus yitabiriye iserukiramuco rya Primavera Sound Festival, ryabereye mu mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Ubwo Milley Cyrus yatambukaga imbere y’isinzi ry’abafana ari kumwe n’umugabo we Liam Hermsworth, basohoka muri hoteli bari bacumbitsemo umwe mu bafana bari aho yaramusagariye amusoma ku ngufu.

Mu mashusho yakwirakwije kuri Twitter agaragaza abafana benshi bafite telefone bafotora uyu mugore wamamaye mu ndirimbo “Wrecking Ball” ari kumwe n’umugabo we n’abamucungiraga umutekano.

Mu masegonda make, umwe muri abo bafana asumira Miley Cyrus akamukurura imisatsi agira ngo amusome ku munwa agahusha agafata imisaya.

Umugabo wa Miley Cyrus yahise atambika akaboko, bakomereza mu modoka ya SUV yari iri aho.

Miley Cyrus ntacyo yigeze avuga ku byamubayeho ariko abantu benshi banenze uyu mufana wagaragaje irari ryinshi.

Miley Cyrus yasomwe n'umufana ubwo yanyuraga mu bantu benshi
Umugabo we niwe wamutabaye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hitayezu 2019-06-04 16:37:53

ISINZI BISHATSE KUVUGA IKI????????????

2
Rwatubyaye bolis 2019-06-04 14:51:18

Andika hano

Kwamamaza