IGIHE

Uko waha amahirwe umwe mu bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

1 17-08-2019 - saa 12:18, Uwiduhaye Theos

Guha amahirwe abakobwa 20 bari guhatana muri Miss Supranational Rwanda 2019 binyuze mu butumwa bugufi n’urubuga rwa internet byatangiye.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama kikazarangira ku wa 30 Kanama 2019. Ku wa 31 Kanama hazatoranywa 15 bajya mu mwiherero mu gihe ku wa 1 Nzeri nabwo hazatangira irindi tora rizarangira ku munsi nyirizina wo gutora nyampinga.

Aba bakobwa bose ukora ari 20, Umutoniwase Rose (No 1), Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Nyaki Benedicta (No 4), Neima Nina (No 5), Umwali Bella ( No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Nsabayezu Akanyana (No 8), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10).

Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Ingabire Grace (No 16), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18), Umukundwa Clemence ( No 19) na Muzirankoni Cynthia wahawe (No 20).

Guha amahirwe umukobwa ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandi umubare we ubundi ukohereza kuri 73 33, cyangwa ukajya ku rubuga rwa Miss.rw.

Aba bakobwa bagiye gutoranywamo abazajya mu mwiherero w’iri rushanwa ndetse n’abazagera mu cyiciro cya nyuma mu 2019. Umwiherero uzamara iminsi itanu guhera ku wa 03 Nzeri.

Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
joel 2019-08-19 02:11:13

Josiane mwamusigiye iki?

Kwamamaza