IGIHE

Ubuzima butangaje bwa Karasira wamamaye nka Prof. Nigga wanze kugwa nka Yezu (Video)

10 30-05-2019 - saa 09:29, Muvunyi Arsène

Mu myaka ya 2010 nibwo Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga yamamaye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ze zirimo Carte Rouge, Cishwaha, Shikareti n’izindi nyinshi.

Indirimbo ze zabaga zirimo ubutumwa bukakaye adatinya no kubwira ab’ibikomerezwa bakoresha ububasha bafite mu bitari byiza.

Icyatunguraga abantu benshi ni uko uyu mwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda yagaragaraga bitandukanye cyane na bagenzi.

Yari yarateretse ubwanwa n’umusatsi mwinshi cyane, amataratara yijimye mu maso, akambara imyenda minini cyane bimenyerewe ku baraperi ku buryo uwo bari guhurira mu nzira cyangwa ahandi atari gukeka ko ari ikigega intiti z’i Ruhande zavomagaho ubumenyi.

Mu mashusho y’indirimbo ze amwe n’amwe Karasira Aimable ntiyatinyaga no kugaragaramo atumura itabi, ibintu byatumaga hari abamukekeraho no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko uko yitwaraga yumva ntacyo bitwaye bitewe n’uko nta tegeko runaka ryamubuzaga gukora ibyo ashaka.

Ati “Nari wa muntu ukunze gutekereza ko umuntu agomba kuba uwo ari we nkumva ko ushobora kwambara uko ushaka wiguriye igipantalo kirereta nta kibazo.”

Ikindi ngo byari uburyo bwo gukurura abantu kuko ‘akenshi badakunda kumva ibintu bizima. Niyise gutyo kugira ngo menyekane’,

Sinkiri Professor Nigga ndi Karasira Aimable

Karasira Aimbale avuga ko nta rwego rwa leta rwigeze rumubuza guhanga indirimbo zirimo ubutumwa bucyaha bamwe ariko ngo hari abantu ku giti cyabo bagiye bamusaba ko yabireka.

Byigeze kuvugwa ko Kaminuza y’u Rwanda akorera yamusabye kwisubiraho akiyambura isura y’abaraperi ariko yabihakanye kuko atari wenyine wari warateretse ubwanwa.

Ati “Kaminuza ntibakayibeshyere ibyo bintu ntabwo bihari. Bakuryanira inzara ukabibona.”

Ku rundi ruhande ariko avuga ko hari ingaruka zitandukanye imyitwarire ye yagiye umugiraho cyane cyane mu kazi harimo no guhabwa akato.

Ati “Hari ibintu byagufasha ubura. Ujya ku muntu umubwira ngo nsinyira ntagusinyire, ati uzaze ejo, uzaze ejo akabyihorera, hari ukuzamurwa mu ntera ubura, nk’abantu dukorana hafi ya bose baba bifitiye ibiraka bigisha ku zindi kaminuza njye nta wampa ikiraka. Hari uburyo uhabwa akato, inama ziba ntibagushyiremo. Bakubona nk’aho usekeje.”

Nyuma yo kubona akato n’ibibazo yagendaga yisangamo bitewe n’imyitwarire ye itarashimwaga na bamwe, yahise atangira urugendo rwo guhinduka yita ‘kwisanisha na sosiyete’.

Ubu ntakiri wawundi tuzi muri Cishwaha! Ubwanwa n’umusatsi iyo bitangiye gukura arogosha, yambara ishati n’ipantalo bisanzwe nk’abandi barimu gusa karuvati yo ntiramuzamo.

Uwari Professor Nigga ubu ni Karasira Aimable nk’uko ababyeyi be bamwise.
Avuga ko yasanze hari ubuzima sosiyete itegeka umuntu kabone n’ubwo yaba atari ko abitekereza, ibintu we agereranya n’uburyarya.

Ati “Nanze kugwa nko mu byo Yezu yaguyemo. Buriya Yezu ntabwo yisanishije, yari afite ukuri kwe kuzima akabwira abafalizayi ati ‘muri indyarya’. Iyo aba indyarya nanjye ndi kugenda niga kuba indyarya.”

Karasira avuga ko hari ibindi ataruzuza birimo nko gutunga imodoka nk’umwarimu wa kaminuza, ari ngo nabyo ni biba ngombwa azabikora ariko ashimishe rubanda. Ati “ushaka inka aryama nkazo!”

Ntateganya gushaka umugore cyangwa kubyara

Karasira afite imyaka iri hejuru ya 40, ariko aracyari ingaragu ndetse nta n’igitekerezo cyo gushaka umugore cyangwa kubyara wumva afite.

Iyo muganiriye umwanya munini na Karasi mu kagera no mu buzima bwe bwite, akubwira ko amaze imyaka 25 afite igikomera ku mutima, kuko abo mu muryango we bose bitabye Imana agasigarana na murumuna we nawe wamubereye umuzigo bitewe no kwishora mu biyobyabwenge.

Aganira kenshi n’abavura indwara zo mu mutwe ndetse afata imiti imufasha kubona ibitotsi bitewe n’agahinda gakabije. Abantu bakinana Karate nabo bari mu bamufasha kwishima.

Ati “Byageze aho mbona ko kuba kuri iyi si bimeze nk’igihano. Icyo gihano nta wundi muntu nakizanamo. Simvuga Isi iyo ari yo yose, hano muri Afurika wenda nihashake habe mu Rwanda, nta cyizere mfite cy’umwana wanjye ariko ari nko mu bihugu nka Scandinavia, Canada, Australia nabyara umwana. Sinshaka umwana nzazana mu bibazo.”

Kuva yabaho yemeza nta mukobwa azi. Ntashaka no kurongora kuko byamusaba kubyara kandi atabikeneye. Azakomeza kwiberaho atyo kugeza igihe azahindurira imitekerereze.

Yifuza kwiyahura agatinya

Karasira aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Umunsi Nzataha” asa nk’aho aca amarenga ku rupfu rwe, gusa yavuze ko ikubiyemo ubutumwa buvuga ku cyakwica umuntu muri rusange.

Mu gitero cya kabiri cy’indirimbo ye avugamo ibishobora kuzamukura ku Isi birimo impanuka, indwara, kwiyahura n’ibindi.

Nubwo ari umukozi wa leta ndetse uhembwa amafaranga atari make avuga ko atishimiye ubuzima abahayemo ku buryo yifuza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw’ibivugwa n’ijambo ry’Imana.

Ati “Kwiyahura ndabyifuza ariko ndabitinya. Ariko mbona ubwoba nta bufite ari cyo kintu nahita nkora. Kwiyahura abantu babitinye cyane kubera Yuda, kuko akimara kugambanira Yezu, yaravuze ati ikibazo ni uko yiyahuye, inda yamubyaye yari kuvamo. Ningera mu ijuru nkasanga kwiyahura atari icyaha biri mu bintu nzicuza.”

Karasira yemeza ko hari ibimenyetso by’uko urupfu rwe rwaba rwegereje birimo abashaka kumugirira nabi n’indwara n’ubwo yirinze kubitindaho.

Ikiganiro mu mashusho IGIHE yagiranye na Karasira

Cishwaha, ni imwe mu ndirimbo yakozwe n’uyu mugabo

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
UM.Claudine 2019-06-01 04:27:08

Murakoze kwandika ku Muhanzi Karasira. Mu by’ukuri Karasira nk’umuntj twakoranye igihe, ni umuntu ukunda ibi bikurikira:Transparence, justice, No Violence. Mbese afite ubumuntu bwuzuye. Mu byo akora byose uzasanga ntawe barwanye, mbese ni NO-Violence yigendera. Ababazwa cyane bikomeye na injustice. Ababazwa n’umuntu ubabaza undi. Kubona violence biramuhungabanya. Ni ibyo rero bituma yumva mu isi hagoye kandi mu isi ibamo ibyamubabariza umwana ntawe azigera ahazana. Kuko ku bwe umwana we yakabaye mu isi isa n’ijuru. Ndetse na buri wese mu bantu akaba mu mahoro nta wundi umubangamiye. Ibyo biragoye mu isi turimo. Namubwira nti courage kandi benshi turabibona ko ufite ubumuntu bukabije bityo kwakira violence na injustice ziba mu isi birakugoye ku rwego rwo hejuru. Gusa ishimire aho turi ubu kuko harenze aharangiye. Uriho, uzabaho kandi ni ukuri urakunzwe. Courge courage nturi wenyine.

2
champange-dre 2019-05-31 01:15:57

Nyamara yavuze ko abana nindwara yagahinda gakabije(depression),abenshi ntimuyizi ako muyimenyeho byinshi mwarekera kumucira Imanza, intambara buriya arwana nazo zirakomeye , it require to be 3times stronger than others to keep your head up.

3
gg 2019-05-30 09:29:49

The baddest man i know on this world. Who is not fair and very bad in decision making. we wonder why he’s still in University of Rwanda.

4
Marshall 2019-05-30 09:26:33

Uyu mugabo ndamwemera cyane mbona ari umunyabwenge pe. Gusa ndabona asa nkaho yaciye amarenga ko kwiyahura ashobora kuzabikora. Ntazabura umunsi abyuka adafite ubwo bwoba avuga hanyuma ahite asoza affaire😂. Ariko azambabarire ntazabikore pee. U Rwanda turamukeneye cyane

5
Gatuzo 2019-05-30 08:39:49

@Mazina

Please ndagusabye mubintu nkibi ntukajye uzanamo iby’Imana zanyu na Bible. Impamvu: urebe muri iyo bibiriya uvuga abayanditse cy abayanditswemo ubwicanyi, ubugome bagiye bavugwamo n’ibindi.. mbega rero nakugira inama yokujya uyifashisha cy ukora ibyo uyikurikiramo mukazi kawe kaburi munsi,Imibereho yawe, munsengero nabo muzihuriramo ariko apana kuzana ibyo aha. Nkubaze, ukurahe ko intambara, gukora intwaro ari bibi? Ese ikibi n’ikiza biva muko wowe ubibona cy mubyo abantu cy abanyabinyoma bumvikanyeho? munkuru usoma muri bibiriya ntaho ubibona? Iyimuka misiri, abayisirheri, iminyago n’ibindi nkibyo ntabwo aribyo by’uzuye muri icyo gitabo ushyize imbere knd cyahumetswe nuwo So wo mu ijuru?. Wisdom, intelligence izo ni terminologies zi confusing zikoreshwa munyungu zabo utayobewe cy mubigize abahanga cy abasirimu mu ndimi.

6
is 2019-05-30 07:59:37

I like this man !!!!!

7
Dd 2019-05-30 06:28:16

Ntakintu kyiza nko kuba uwuriwe, yavuze ukuri kuko muri société nyarwarwanda bareba utuntu twinshi kyane mugihe abazungu bo bareba juste mu mutwe.kandi burya ushibora kuba wirirwana costume na cravate nta mu mutwe ufite mugihe undi yifitiye dread locks yambara déchire kandi ari umunyabwenge. Ariko société nya rwanda ikunvako uriya wirirwa muri costume na cravate ariwe we. Nyamara nukwibeshya.

8
Mazina 2019-05-30 05:15:55

Abantu benshi bize,bagira UBWENGE (intelligence) ariko bakabura WISDOM (uburyo wakoresha intelligence).Niyo mpamvu bible ivuga ko Ubwenge bwabo ari "ubupfapfa".Nyumvira nk’uyu uvuga ngo arashaka kwiyahura,nyamara yigisha University.Urundi rugero rujyanye na bible,nuko abantu bakora atomic bombs ari abantu bize cyane.Urugero,Einstein wari umuhanga cyane,niwe wavumbuye formula E=MC2 yatumye bakora atomic bomb.Abantu aho gushaka amahoro,usanga bashyira ingufu nyinshi mu gukora intwaro zishobora kurimbura isi.
Annual World Defense Budget,irenga 1.6 Trillion Usd.Niba abantu twagiraga WISDOM,ayo mafaranga twayakoresha mu kubaka imihanda,amashuli,hospitals,etc...,aho kuyakoresha mu bijyanye n’intambara.Nibwo isi yagira amahoro n’amajyambere,twese tugakundana nkuko Imana ibidusaba.Imana irema isi,yashakaga ko abantu bose bakundana.Ariko bananiye Imana.

9
Sam 2019-05-30 04:07:57

Ndakwemeye kabisa uzi ubwenge pe

10
Igitekerezo 2019-05-30 03:11:40

Nkunda abantu bavugisha ukuri niyo mpamvu iki kiganiro kibaye kimwe mu bimbereye byiza muri uyu mwaka.

Kwamamaza