IGIHE

Ubutumwa bwa Meddy ku bafana yaririmbiye indirimbo eshatu mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’

3 10-09-2019 - saa 07:07, Uwiduhaye Theos

Meddy yabwiye abakunzi be ko ibyamubayeho mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’ cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019 byari birenze ubushobozi bwe.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati“Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese waje kutwereka urukundo no kudushyigikira kuri Kigali Arena, mu Kwita Izina Concert.”

Yakomeje avuga ko nawe ibyabaye byari birenze ubushobozi bwe kandi bikaba atabigizemo uruhare ndetse akihanganisha abafana be ababwira ko azongera akabaririmbira muri Kigali Arena.

Ati “Ariko, ndashaka kwisegura ku kuririmba igihe gito kwanjye kubera ibintu birenze ubushobozi bwanjye byabayeho. Ntabwo mu by’ukuri byari ubushake bwanjye. Numvaga amajwi yanyu mu rwambariro mumpamagara. Mu by’ukuri nashakaga kuririmba buri ndirimbo nari nabateguriye. Murakoze kunyumva no ku rukundo rwanyu rw’ibihe byose. Kigali Arena nzagaruka. Kigali izahora ari iwacu haryoshye.”

Ngabo Médard Jobert [Meddy] mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’ akigera ahirengeye yakiranwe ubwuzu bwinshi n’abiganjemo igitsina gore banyurwa n’ibihangano bye byiganjemo ibiganisha ku rukundo.

Yaririmbye indirimbo ze eshatu gusa zirimo ‘Sibyo’, ‘Everything’ ye na Uncle Austin na ‘Ntawamusimbura’ aririmba agace gato k’iyo yise ‘Slowly’ arangije avangamo izindi ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae nka ‘No Woman no cry’ , ‘Red Wine’ za Bob Marley n’izindi nke hashize iminota itageze kuri 20 ahita avanwa ku rubyiniro mu gihe yari yagenewe kuririmba igihe kigera ku isaha.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be ubona bakinyotewe batangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, ‘hari n’abagize ngo aragaruka’ amaso yabo ahera mu kirere.

We n’ababyinnyi yari ari kumwe nabo ndetse n’abamufashaga kuririmba bose bahita bavaho.

IGIHE yahawe amakuru ko uyu muhanzi yakuwe ku rubyiniro kubera ko igihe cyari kigeze cyo gutunganya ibyuma Ne-Yo bahuriye muri iki gitaramo yari kuririmbiraho cyane ko ari nawe wagisoje akishimirwa ku rwego ruhambaye.

Muri iki gitaramo haririmbyemo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda nka Bruce Melodie, Riderman na Charly na Nina ariko bo nta kibazo cy’igihe bigeze bagongwa nacyo.

Meddy ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bafite abakunzi benshi
Meddy wagombaga kurirmba mu gihe cy'isaha irenga yaririmbye iminota itageze kuri 20
Meddy yavuze ko ibyabaye mu gitaramo cyo Kwita Izina agakurwa ku rubyiniro byari birenze ubushobozi bwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Frank 2019-09-10 08:36:50

Nyamara Ne-yo ntabwo ari igihangange mu Rwanda kurusha Meddy.Kuba byonyine hari abatumva ibyo NEYO aririmba,bituma agaciro kaba gafitwe n’imidundo gusa?

2
Sabab 2019-09-10 06:12:46

Abateguye iki gitaramo bakwiye gusaba imbabazi gusuzugura umwene gihugu wacu dukunda ntasoni

3
Genesis 2019-09-10 00:52:51

Ngo igihe cyari kigeze cyo gutunganya ibyuma bya Neyo? Burya koko nta muhanuzi iwabo, abategura ibitaramo ntibagateshe agaciro abahanzi b’ iwacu

Kwamamaza