Mu butumwa bwo kwizihiza isabakuru y’amavuko ya Mowzey Radio, Lilian Mbabazi yashimagije uyu muhanzi avuga uburyo yahinduye ubuzima bwe n’umuziki wa Uganda.
Moses Nakintije Ssekibogo (Mowzey Radio) witabye Imana mu 2018 iyo aza kuba akiriho yari kuba yujuje imyaka 38.
Lilian Mbabazi yabimburiye abandi mu bagarutse kuri nyakwindera kuri uyu munsi yavutseho ku wa 25 Mutarama.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga yavuze uburyo kubaho kwe byamuhaye umunezero wo kubyara, uburyo yahinduye umuziki wa Uganda ndetse n’abahanzi benshi bo muri iki gihugu.
Yanditse agira ati “ Nzahora mpitamo kwizihiza umunsi Moses yavutseho. Nabyaye abana banjye kuko yavutse, nahuye na we kubera ko yavutse, umuziki muri Uganda warahindutse kubera ko yavutse, abahanzi benshi bigiriye icyizere kubera ko yavutse.”
“Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Komeza uruhuke neza rukundo rwanjye. Turagukumbuye.”
Lilian Mbabazi yahuye na Radio mu 2005, bahuriye muri Kaminuza ya Makerere, ubwo bari bageze mu gihe cyo gusoza bahise binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera, urukundo rwabo rukomeza uko.
Mowzey Radio na Lilian Mbabazi bafitanye abana babiri biyongera ku bandi batatu uyu muhanzi yasize.
Mowzey Radio umwe mu bari bagize itsinda rya Goodlyfe yitabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2018 aguye mu bitaro bya Case Clinic azize ibikomere byo mu mutwe byatewe n’imirwano yabereye mu kabari Entebbe.
‘Am in Love’ indirimbo Lillian Mbabazi yahuriyemo na Radio na mugenzi we Weasel bagize itsinda rya Good Life
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!