IGIHE

"Ubuto", indirimbo nshya ya Clarisse Karasira ifite umwihariko

9 11-06-2019 - saa 11:13, Muvunyi Arsène

Umuhanzikazi w’indirimbo zo mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yashyize hanze indirimbo yise “Ubuto”, yaririmbye n’ijwi rye ry’umwimerere nta bicurangisho bimuherekeje.

Iyi ni indirimbo ya gatandatu uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka ushize. Yatangiriye kuri Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga Iki? yaherukaga.

“Ubuto” ni indirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’izindi zabanje dore ko yo nta bicurangisho byumvikanamo ahubwo ari ijwi ry’uyu muhanzikazi gusa.

Yabwiye IGIHE ko yashakaga ko ubutumwa ari bwo bwumvikana cyane kuruta ibindi kandi akubahiriza amajwi y’injyana gakondo.

Ati “Nakunze kuyikora ari umushayayo udafite ibicurangisho bivuga cyane, nshaka ko amajwi ariyo yumvikana gusa uko ari yose kandi nubahirize umujyo w’amajwi yonyine mu ndirimbo Gakondo z’u Rwanda.”

Karasira yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yakoze zimeze nk’iyi abantu bazagenda bumva.

Ku bijyanye n’ubutumwa, yashakaga kwerekana uburere ababyeyi bakwiye guha abana n’uburyo abana bakwiye kwitwara kugira ngo bazakure ari ingirakamaro.

Yagize ati “Ubutumwa bwayo buravuga ku burere n’ubutore bukwiriye abana n’urubyiruko. Mvuga iby’uburenganzira bw’abana, bakitabwaho, bagakundwa, bagakuzwa ariko bagacyahwa.”
Avugamo kandi n’ibibazo abana n’urubyiruko bahura nabyo birimo kuba ku mihanda, ibiyobyabwenge, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Jay P naho amashusho atunganywa na Fayzo. Izakurikirwa n’izindi nazo zivuga byihariye ku muryango.

Ubuto ni indirimbo Karasira yahimbiye umuryango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugisha emmy 2019-06-14 12:24:37

Clarisse akomeje kwandika izina KBS!!

2
Rwemerakaje 2019-06-13 03:21:53

Iyindirimboya CLarisse
Yaziye igihe
Izafasha urubyiruko
Kugira indangagacyiro
Zibereye umunyarwanda
Nogukora bateganya
Ejo hazaza birinda
Icyabashora mungesombi
Izarizozose
CLarisse lmana
Ikomeze kumwongerera
Impano yubuhanzi

3
Gigi 2019-06-11 09:48:05

Komerezaho untera emotion

4
Longin 2019-06-11 09:07:05

Ngufitiye icyizere cyo kuzahura umuco nyarwanda ukoresheje indirimbo gakondo nziza ugira.Uzakomeze kwigira kuri bakuru bawe na basaza bawe babyutwaragamo neza maze ikivi watangiye uzazirikane kucyusa.Isi ubwayo ntiyoroshye kandi ntikunze umuntu usubiza amaso inyuma nkawe ngo ahafate imbaraga zimushyira imbere y’ab’ubu,komereza aho abakunda umuco wacu nyarwanda turagusabira.Maze aho ugira uti <<Ibendera y’ingenzi>> uhasimbuze ugira uti <<Ibendera ry’ingenzi>> maze inganzo yunge mu rurimi

5
Rudasumbwa 2019-06-11 08:49:32

Uyu mwari ntasanzwe nagato. Afite ubwenge nubutumwa bwihariye ubona ko buturuka ku Mana. Turamushyigikiye cyane kandi Imana ikomeze imwagurire inganzo namwe itangazamakuru mukomeze mumushyijyikire uko mushoboye kose. Iyi niyo njyana gakondo yari imaze kuzima none iragarutse!!!

6
Frank 2019-06-11 07:36:53

Icyo nzi cyo uri umuhanga ndetse ufite umwimerere. Nudacika intege,ugafashwa n’ababisobanukiwe,uzagera kure cyane

7
Muhire 2019-06-11 05:40:59

Waaaaaaaa! Anyibukije kera nkina agapira nkanotsa nyirankono abandi bita runonko nkajya kurwicungo ndetse no kumusozi kumutirimuko nkahanyerera ntitaye ku ikabutura ya merisereza y’ishuri nabaga nacomokanye ngataha bakayitera ikiremo babanje kunyuzaho akanyafu!!!!!

8
JMV 2019-06-11 04:54:09

nyuma ya Rugamba cyprien, Byumvuhore nabandi twari twarihebye ko ntawe uzabasimbura. Courage nkumi uri uwa mbere ukanikurikira mu nganzo, ntabwo ushakisha. Conglatulations once again.

9
Amani 2019-06-11 04:50:51

Uyu mukobwa ndamukunda nkabura icyo namuha. Yanyibukije uburyohe bw’umuziki Nyarwanda nk’uko mbere byari bimeze. Nakomereze aho!

Kwamamaza