IGIHE

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco rya muzika rikomeye muri Afurika

0 15-09-2019 - saa 11:34, Nsengiyumva Emmy

Festival Afropolitain Nomade ni iserukiramuco rya muzika rikomeye ku mugabane wa Afurika rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, mu mwaka utaha rikazabera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko u Rwanda ruhawe kuryakira.

Iri serukiramuco ryashyizweho mu rwego rwo korohereza abahanzi bo ku mugabane wa Afurika kuba bakorera ibitaramo mu mijyi ikomeye y’uyu mugabane, ndetse usibye gutaramana, bakaba banahura n’abajyanama ba muzika bakomeye ku Isi.

Iri serukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2012 ribera i Douala muri Cameroon. Kubera ibibazo ryatangiranye byatumye rimara imyaka ibiri ritaba, ryongera kuba mu mwaka wa 2015 i Libreville muri Gabon. Ku nshuro ya gatatu mu mwaka wa 2016 ryabereye muri Benin mu mujyi wa Cotonou.

Ku nshuro ya kane muri 2017 ryabereye muri Congo, mu gihe umwaka ushize muri 2018 ryabereye Dakar muri Senegal . Iriheruka ry’uyu mwaka ryabereye Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ubusanzwe ni iserukiramuco ryitabirwa n’abahanzi barenga 300 baba biganjemo abakunze kwitabira ibitaramo bikomeye haba muri Afurika ndetse no ku Isi hose.

Ubwo abategura iri serukiramuco batangaza ko u Rwanda arirwo ruzakira iry’uyu mwaka, bagize bati ”Iserukiramuco Afropolitain Nomade 2020 rizabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 7 kugeza 11 Nyakanga dufatanyije na Jean-Pierre Kalonda, umuyobozi wa Huza Festival.”

Mu kiganiro Kalonda yahaye IGIHE, yavuze ko yamaze kwemeranya n’abategura iri serukiramuco ku buryo bakorana ndetse ko n’ibyangombwa byo mu Rwanda yamaze kubibona.

Ati ”Nzakorana bya hafi n’ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda kandi twamaze kubiganira, ubu imyiteguro yatangiye.”

Uyu mugabo yavuze ko abahanzi batangiye kwiyandikisha, yongeraho ko ari iserukiramuco rifasha abahanzi benshi kugaragaza impano zabo bakaba babona abajyanama mpuzamahanga cyane ko baba batumiwe ndetse ni n’iserukiramuco rica mu binyamakuru bikomeye ku Isi.

Ikirebana n’abahanzi bo mu Rwanda, Kalonda yatangaje ko abashaka kuzitabira iri serukiramuco bizabasaba guca mu buyobozi bw’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika bakiyandikisha.

Yagize ati "Twe imyiteguro tuyigeze kure kuko twari tumaze igihe mu biganiro, twamaze kwemeranya n’inzego bireba ndetse n’abo tutarageraho dukomeje gushaka uko twabageraho vuba. Abahanzi bo batangiye kwiyandikisha gusa abo mu Rwanda bo bashaka kwitabira iri serukiramuco bazaca mu ihuriro ry’abahanzi ba muzika."

Aho Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade rizabera hamaze kwemezwa harimo Camp Kigali, Kigali Convention Centre ndetse na Car Free Zone.

Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry'abahanzi ba muzika mu Rwanda nyuma yo kuganira n'abazategura iri serukiramuco bahise biyemeza gukorana
U Rwanda rwemerewe kwakira iri serukiramuco
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza