IGIHE

Tuma Basa yamenyekanishije Kigali mu nama ikomeye itegurwa na Televiziyo ya P Diddy

5 15-09-2019 - saa 09:28, Uwiduhaye Theos

Tuma Basa ukora kuri Youtube ni umwe mu byamamare byitabiriye inama y’iminsi itatu yateguwe na Revolt Tv y’umuraperi P Diddy, anagaragarizamo ko yihebeye Umujyi wa Kigali akomokamo aho yari yambaye umupira wanditseho ‘Kigali’ inyuguti ya ‘a’ yayisimbuje ishusho y’Umugabane wa Afurika.

Muri iyi nama yiswe Revolt Summit yari irimo ibyamamare bitandukanye nka Jidenna, Remmy Ma, Angela Yee, Timbaland, Dj KP The Great, Tiwa Savage, P Diddy n’abandi batandukanye.

Tuma Basa yatanze ikiganiro ari kumwe na Jidenna ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Africa got something to say’ bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ‘Afurika yabonye icyo kuvuga.’

Uyu Munyarwanda yatanze ikiganiro yambaye umupira ugaragaza Umujyi wa Kigali akomokamo yanabayemo igihe gito.

Umupira Tuma Basa yari yambaye wakorewe mu nzu ya Jamhuri Wear. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram yavuze ko yawambaye mu rwego rwo gukuraho imipaka yo mu mitekerereze Abanyafurika banyizwemo n’abakoloni.

Ati “Tuma Basa yavugiye muri Revolt Summit itegurwa na Televiziyo ya P Diddy yitwa Revolt ko Afurika yabonye uruvugiro. Uyu mupira wa Kigali Jamhuri Wear T-Shirt waturutse ku giterekerezo cyo kuvuga ko ari igihe ngo Abanyafurika bakureho imipaka mu mitekerereze bashyizwemo n’abakoloni mu nama yabereye i Berlin mu 1884.’’

"Noneho bagatangira kwishimira imijyi yo muri Afurika, Abanyafurika bakomokamo ku Isi yose. Aho bafite intero ivuga iti ‘Ntumbaze igihugu nkomokamo ahubwo mbaza umujyi nkomokamo cyangwa se mpagarariye kubera ko Afurika iriho ahantu hose no muri twe’.”

Iyi nama nyunguranabitekerezo yo ku wa 12-15 Nzeri 2019 iteraniye i Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika.

Tuma Basa ni izina rihetse ibikorwa umurundo mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yazamuye abatabarika ndetse ari mu nkingi za mwamba mu bafasha uru ruganda kubyara amafaranga.

Ubusanzwe yitwa Tumaine Basaninyenzi ariko yamamaye nka Tuma Basa; akomoka mu Rwanda ndetse ahafite abavandimwe. Nyina na se niho bakomoka gusa bimukiye muri Amerika ari naho baba kugeza ubu.

Yakoze mu bigo bikomeye biteza imbere bikanacuruza umuziki birimo Spotify. Yahavuye yinjira mu bayobozi bakuru ba YouTube ku Isi aho ayoboye ishami rya Urban Music.

Mu nshingano afite harimo kongera ububyutse mu muryango w’abakunda umuziki wa Urban Music, guhuza abahanzi bawukora n’abawumva bakarushaho kwiyongera.

Tuma Basa, yamaze imyaka itatu akorera Spotify aho yari ayoboye Ishami rya Hip Hop. Asanzwe ari umuhanga mu gutunganya muzika akaba afite n’ubumenyi mu kuvanga indirimbo. Yatangiye kwinjira mu byerekeye ubucukumbuzi no guteza imbere Hip Hop ubwo yakoraga muri BET, mu gice cya muzika agisoza amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kuva kuri BET yakoreye MTV mu mashami atandukanye aho yayoboraga abapanga imiziki icurangwa. Ubwo yari kuri MTV, nibwo Tuma Basa yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu byerekeye ubucuruzi, yakuye mu Ishuri rya Stern School of Business[rimwe mu agize New York University].

Nyuma yo kuva kuri MTV, Tuma Basa yafashije inshuti ye Sean “Puff Daddy” Combs gutangiza Televiziyo ya REVOLT, icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida mu ishami rya Music Programming.

Tuma yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga icyo gihe. Ni umwe mu buzukuru ba Pastor Basaninyenzi Musango [witabye Imana], wari ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi.

Akiri muto cyane bahise bimukira muri Ioawa muri Amerika ari naho yabaye mu myaka y’ubuto bwe nyuma ajya kuba muri Zimbabwe aho yamaze imyaka icumi. Yize kaminuza muri University of Iowa ari naho yatangiye gukinira mu Ikipe y’Ikigo ya Basketball ya Iowa Hawkeyes.

Muri Nyakanga 2019 yasabye anakwa umukunzi we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia, mu mihango ya Kinyarwanda.

Tuma Basa yaserutse yambaye umupira ugaragaza Kigali mu nama ikomeye itegurwa na Televiziyo ya P Diddy
Tuma Basa muri iyi nama ubwo yatangaga ikiganiro yagaragaje imbaraga zikomeye za Hip hop
Tuma Basa afata ifoto n'abarimo Tiwa Savage n'umuraperi P Diddy
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 29 21-10-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kalisa 2019-09-16 02:23:30

Komera ukomere Rwanda.

2
kalisa 2019-09-16 02:23:30

Komera ukomere Rwanda.

3
kamali 2019-09-15 07:52:25

woow!!!! I like Rwanda and i like people who are Rwandaful. Rda is pride of you guy keep raising up your head and our Kigali to high

4
umusomyi 2019-09-15 05:53:48

Imana ikomeze imujye imbere uwo mwana w’i Rwanda akomeze aruheshe ishema.

5
umusomyi 2019-09-15 05:50:33

Imana ikomeze imujye imbere uwo mwana w’i Rwanda akomeze aruheshe ishema.

Kwamamaza