Tom Close yavuze icyamugoye mu kurambagiza Tricia bamaranye imyaka ine

4 12-01-2018 - saa 20:13, Dusabimana Aimable

Umuririmbyi Tom Close umaze imyaka ine arushinze na Niyonshuti Ange-Tricia babanje gukundana igihe kirekire, yagarutse kuri bimwe mu byaranze urukundo rwabo mbere yo gufata umwanzuro wo kubana.

Tom Close yavuze ko yagowe no kumvisha Tricia ko agomba gutinyuka akamenyekanisha urukundo rwabo mu muryango we.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda cyibanze ku bibazo biteye amatsiko kuri uyu muhanzi. Yabajijwe ibintu bitandukanye biteye amatsiko kuri we birimo ibyo akunda gukora mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko iyo amenye inkuru nziza mu buzima bwe umuntu wa mbere ahamagara ari umugore we. Yagarutse ku cyamugoye mu kurambagiza Tricia babana.

Yagize ati "Icyangoye ni ukumutinyura kubibwira iwabo. Yarankundaga ariko akagira impungenge ko mu rugo iwabo bashobora kutazabyakira neza kuko ndi umuhanzi. Wenda bari gukeka ko ngiye kumurarura. Yumvaga afite ubwoba ko bazemera ko ibiri hagati yacu ari urukundo rw’ukuri."

Yongeyeho ati "Kubimutinyura, hari igihe namutunguraga nkaba najya n’iwabo atabizi, atabishaka ariko icyo gihe byatumaga abona uko abiganiraho n’iwabo."

Tom Close yavuze ko impungenge kuri ibyo mu muryango wa Tricia zari zifite 50% ndetse hari "bamwe bamubwira ko akwiye kubihagarika, abandi barabishyigikira, birangira bimworoheye kubikomeza."

Yavuze ko byamusigiye isomo ku isura y’abahanzi ko hari abantu bagiye bagira ibintu bakora bitari byiza bigatuma batukisha bose kuko ibikorwa ibyo ari byo byose bakoze bivugwa kandi bikamenyekana cyane mu buryo bwihuse.

Hashize imyaka itatu Muyombo Thomas [Tom Close] arushinganye na Niyonshuti Ange-Tricia, basezeranye imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013. Ubu bafitanye abana babiri imfura y’umukobwa yitwa Ella n’uwo baherutse kubyara w’umuhungu witwa Elan.

Yasubije ibindi bibazo bitandukanye birimo abantu yiyumvamo. Mu bantu b’inshuti ze akunda The Ben naho mu bahanzi akunda Chris Brown. Yavuze ko mu minsi ya vuba ateganya gushyira ahagaragara umushinga we wa mbere mu 2018.

Tom Close yavuze ko yagowe no kumvisha Tricia ko agomba kwerura mu muryango we urukundo rwabo
Aba bombi bamaze imyaka ine barushinze
Tom Close na Tricia baherutse kwibaruka ubuheta
Tom Close na Tricia babyaranye abana babiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kazubwenge 2018-01-14 10:19:31

Umva mwana nkugire inama cyo kimwe nabagenzi bawe: Sinavuga ngo mwahisemo nabi kuko ubuzima ubu murimo muba mwumva ari bwiza,ariko uko mubushyira mw’itanagazamakuru ngo murusheho kuvugwa no kumenyekana iyo ni signe y’amahoro make mu mutima.Jya utekerezabantu bari muri iki gihugu bakomeye bagutanze kubona izuba,bagize nibyo bakora kubuzima bwawe ariko udashobora kumva ingo zabo n’amafoto muri media.Ujye umenya ko umunsi byabaye bibi nabyo media itazabiceceka.Kandi kurimwebwe(stars) nibijya bitinda kuko amateka yo mwibanga agera akajya ahagaragara.Amahoro no kunyurwa bitangwa n’Imana.Nakugira inama yo kubaka urugo nk’umugabo w’umunyarwanda ugakura ukarinda umugore wawe n’abana bawe itangazamakuru kuko nubwo baba beza uzi ko ataribo bonyine nta munyarwandakazi ukiri mubi ubu bose giramata yabagezeho.

2
Glory 2018-01-13 12:27:26

Asyiii, who cares!!! izi nkuru za Tim close nurugo rwe rwoss turazirambiwe cyane!!! Igihe.com plz!!!!!!!!

3
Gakuru mike 2018-01-13 01:57:11

umva ibihugu byose bibaho nibyo maze kugeramo sibike ariko ntamuhanzi undutira tom ntanuzabaho cyeretse umunsi azaba atakibaho ariko hagataho mpora mwifuriza kuramba knd Imana izamuhe iherezo ryiza. hamwe n umuryangowe.

4
ali 2018-01-12 15:25:44

ubuse iyi nkuru itwunguye iki kuri aba bijusi ....atseeee !!!

Kwamamaza