IGIHE

The Ben yisanzuye ku nkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye nshya

5 15-08-2019 - saa 17:29, Muvunyi Arsène

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Vazi.

Iyi ndirimbo iri mu njyana Zouk yatunganyijwe na Mbabazi Isaac [Lick] haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

The Ben aba aririmbira umukobwa amubwira ko atashobora kubaho mu gihe batari kumwe kubera uburyo amukunda cyane.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ku nyanja aho bagaragara babyina banishimisha nk’abakundana. Andi yafatiwe ahantu mu nzu agaragaza uyu musore ahatwa urukundo n’uyu mukobwa ukina ari nk’umukunzi we.

Ahenshi uyu musore aba yiyambuye imyenda yose mu gice cyo hejuru ari nako umukobwa amukayakaya mu bituza. Urukundo rukomeza kubaryohera bakajya no mu bwogero batambaye ku gice cyo hejuru bakegerana umubiri ku wundi hafi yo gusomana.

“Vazi” [Vas-y] ni indirimbo ya kane The Ben ashyize hanze kuva uyu mwaka wa 2019 watangira nyuma ya “Fine Girl”, “Naremeye” na “Ndaje” irimo amagambo yo kwiyegurira Imana.

Mu mpera z’icyumweru gishize yaririmbye mu gitaramo cya One Africa Music Festival cyabereye i New York. Azaririmba kandi mu Bwongereza n’i Dubai.

Reba amashusho ya "Vazi" ya The Ben

The Ben n'umukobwa yakoresheje bari bwogero
Muri iyi ndirimbo barirekuye
Bakinnye nk'abaryohewe mu rukundo
Vazi ni indirimbo nshya ya The Ben irimo amagambo y'urukundo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ruganzu 2019-08-16 01:05:07

Mwarangiza rero ngo mwayobewe igituma ingo z’iki gihe zitaramba!!!!! Ubuse ibi byose ko bitarashaka, kimwe muri byo nigishakwa n’undi uturutse kuruhande kizaba kimuzaniye iki kidatanga ahandi? Sibwo se nyuma yo kurushinga ubu buzima barimo babukumbura ndetse mu mutwe kuko haba harapayutse akumva kugumana n’umuntu badahorana mu iraha biri kumutera stress? Noneho byajya kuba umwanda wenda bakagira n’akantu batumvikanaho, maze agasuzuguro kakabyuka akumva ubuzima arimo ni mabuso kubera ntagishya atanyuzemo mbere yo kurushinga? Urugo se ko mbere rwabaga ari ibintu bibaye k’umuntu bwa mbere mubuzima bwe, akaba ari ubwa mbere umutima w’umuntu wabaga ufungutse agakunda, akaba ari ubwa mbere yabaga abonye ubwambure bw’uwo akunze bagiye guhorana mu bibi n’ibyiza, ubu murabwira abantu ko ibi byana bisigaye hanze aha byarangije guhinduka imyase bizashinga uruhe rugo? Nukwifotoza ubundi gatanya zigahaguruka, haba hari ibyo bagabana bagashwana kakahava ntawe uba hari ibanga azaniye undi, uwashatse yashatse kera ubu ni umuhango kandi ntakizabihagarika ahubwo bizarushaho kuba bibi

2
Tuyishime 2019-08-15 18:02:05

Bameze fresh kbx

3
Tuyishime 2019-08-15 18:01:54

Bameze fresh kbx

4
Kabagamva 2019-08-15 14:01:17

Muhindure suko bandika vazi bayandika vas y

5
Kabagamva 2019-08-15 14:01:14

Muhindure suko bandika vazi bayandika vas y

Kwamamaza