IGIHE

TECNO igiye gukora ibitaramo bizenguruka u Rwanda

1 8-08-2019 - saa 16:49, Uwiduhaye Theos

Ikigo gicuruza telefone zigezweho, TECNO cyateguye ibitaramo bizenguruka uturere tunyuranye mu gihugu hose mu rwego rwo gusangisha abahatuye telefone ya Spark 3 imaze iminsi mike ishyizwe ku isoko.

Ibyo bitaramo bizatangira ku wa 10 Kanama mu karere ka Rubavu, ku wa 24 Kanama i Huye ndetse no ku wa 30 Kanama mu Mujyi wa Kigali.

Bizaririmbamo ibyamamare bitandukanye aho ku ikubitiro mu Karere ka Rubavu bazataramirwa n’umuhanzi Bulldogg.

MC Phil Peter niwe uzashyushya abazitabira. Hazaba harimo n’abahanzi batsinze mu irushanwa rya Spark Your Talent iki kigo cyateguye gifatanyije na The Mane Music Label barimo; Mbanda John, Cyusa, Umutoni Olivia na Zaba Missedcall umenyerewe mu gutera urwenya.

Ibitaramo bizajya bitangira saa munani aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Telefone ya Spark 3 izaba yagabanyijweho 9,000 FRW ku giciro isanzwe igura kingana na 98, 000 FRW.

TECNO yari iherutse gushyira hanze telefone nshya ya Phantom 9 iri mu zo TECNO iherutse gukubita hasi ibiciro byazo muri Expo y’uyu mwaka, yatangiye ku wa 22 Nyakanga ikazagera ku wa 11 Kanama 2019 i Gikondo kuri Expo Grounds.

TECNO Spark 3, TECNO Spark 3 pro, TECNO Camon11, TECNO Camon11Pro, TECNO Pop2, TECNO Pouvoire 3, TECNO Pouvoire 3 Air zose ziri kugurwa ku giciro cyo hasi ugereranyije n’icyo zakagombye kuba ziriho.

Telefone za TECNO zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda rwa Transsion, runakora izindi zirimo Itel na Infinix.

Yashinzwe n’Umushinwa George Zhu mu 2006, nyuma y’umwaka umwe yashyizeho uruganda rwa telefoni. Telefoni zayo ziri muri eshatu za mbere nziza muri Afurika, zikaba no mu myanya 10 ya mbere ku Isi.

TECNO ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 10 mu bihugu birenga 50 ikoreramo. Mu 2018 yinjiye mu masezerano n’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yo kuyamamaza nk’ikigo gikora telefoni zigezweho.

Spark 3 iri muri telefoni za TECNO zigezweho kandi zihariye
TECNO izafatanya n'abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda mu kumenyekanisha telefoni ya Spark 3
TECNO Spark 3 yo camera y’imbere ifite ubushobozi bwa megapixels umunani n’iy’inyuma ya megapixels 13, ububiko bwa GB 16 na RAM ya GB2
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tuyisenge Eriky 2019-08-09 02:25:18

Tecno is in work kbx, but I want to buy spark 3

Kwamamaza