Stromae yavuze ku rupfu rwa se wiciwe mu Rwanda

10 3-05-2018 - saa 12:13, Munyengabe Murungi Sabin

Paul Van Haver[Stromae] afite udusigisigi tw’urwibutso ku mubyeyi we Rutare Pierre wiciwe mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta makuru ahagije amufiteho kuko yapfuye akiri muto.

Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda witwa Rutare Pierre na nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver wo mu bwoko bw’aba-flamands.

Yabwiye ikinyamakuru L’Express ko se Rutare Pierre yapfuye afite imyaka icyenda. Na mbere y’uko se apfa, Stromae yahoranaga agahinda ko kutabona se bityo agahoza nyina ku nkeke abimubaza, undi akicecekera.

Stromae yamenye ko se yapfuye hashize imyaka itatu[Stromae yari agejeje imyaka 11], yavuze ko yabwiwe ko se “yishwe mu bandi batutsi barenga miliyoni” nyuma yo “kuzanwa n’abasirikare barindaga Perezida”.

Yongeyeho ati “Nabajije niba yarapfuye, barambwira ngo yego! [...] Nari nabiketse ndetse nanabyiteguye, rero ntabwo narize. Gusa ntibikuraho agahinda ko kubona uwo mubyeyi nakuze mbona agiye, ndetse ko n’igihe nataye tutari kumwe ntazakigarura. Icyo ni cyo Kiriyo"

Stromae witegura kubona imfura ye, yeruye ko atabasha gukora indirimbo igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ataciye muri iri curaburindi gusa akemera ko Corneille we yabikora neza.

Yagize ati “Corneille we yabasha kubikora kuko yabaye muri biriya bibazo. Byaba ari ukubeshya ndamutse mvuze ko nababaranye n’abavandimwe banjye bo muri Afurika.”

Stromae yavuze ko umubyeyi we yishwe akiri muto aza kumenya ko yapfuye ubwo yari agejeje imyaka 11

Impine y’amateka ya Rutare

Rutare Pierre yavutse mu 1958, avuka mu muryango w’abana barindwi. Ni mwene Gabriel Gasamagera[sekuru byeruye wa Stromae], yavukiye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Kubera ibibazo bya Politiki byari mu Rwanda, Gabriel Gasamagera yafashe umwanzuro wo kwimurira umuryango we i Shyorongi ari naho Rutare yabaye imyaka myinshi.

I Shyorongi, ubuzima bwari bugoye, habaga imibu iryana kurusha inzuki, ni igice cyabarizwagamo inyamaswa z’inkazi ku buryo byari bigoye kuharerera.

Se wa Stromae yize amashuri yisumbuye muri Collège de Rulindo ayasoreza mu Mujyi wa Kigali muri Collège St. André i Nyamirambo.

Ubwo Rutare yasozaga amashuri yisumbuye, murumuna we witwa Paul yapfuye amarabira bibabaza uyu mugabo wahise afata umwanzuro wo guhita ava mu Rwanda.

Bigoranye cyane, mu 1978 Rutare Pierre ageze mu mwaka wa nyuma asoza ayisumbuye yahawe Pasiporo. Umuntu wese ntiyapfaga guhabwa urupapuro rw’inzira gusa kuri Rutare byabaye nk’igitangaza araruhabwa ndetse abona na Visa yo kujya mu gihugu cy’u Bubiligi.

Yeretse umubyeyi we ibyangombwa yari yabonye yiyushye akuya, anamusaba ko yamutera inkunga mu rugendo yari agiyemo, undi ntiyazuyaza.

Ageze mu Bubiligi, Rutare yasoje amashuri yisumbuye ahita akomeza muri Kaminuza yigenga aho yize mu ishami rya Civil Engineering and Architecture (Génie Civil et Architecture).

Yize kaminuza nta buruse ya Leta afite ndetse ni we wimenyeraga ikimutunga. Yize mu ngorane zikomeye abifashijwemo na se Gasamagera wari umuhinzi-mworozi wihagazeho i Shyorongi gusa benshi bamuhekenyeraga amenyo bamuziza ko ari umututsi.

Gasamagera yariryaga akimara kugira ngo umuhungu we abone uko abaho mu Bubiligi ndetse anatunge umuryango mugari yari afite mu Rwanda.

Mu 1986 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza. Impundu zaravuze mu muryango, hakorwa ubusabane bukomeye cyane bishimira intambwe umwana wabo yateye.

Muri Werurwe 1985, Rutare Pierre n’umukunzi we Miranda Marie Van Haver bibarutse umwana w’umuhungu bamwita Paul Van Haver[Stromae]. Miranda na Rutare bahuriye i Buruseli bahuza urugwiro rwaje kuvamo urubuto [Stromae] rumaze kugira ibigwi ku Isi.

Stromae na nyina ubwo baheruka gusura umuryango wabo uri mu Rwanda
Stromae n'umugore we Coralie baritegura kwibaruka

Inkuru wasoma: Inzira ya muntu: Uko Stromae yakarabiye i Kigali ishavu yari amaranye imyaka 30

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
star 2018-05-04 13:47:03

Ngiriye inama Stromae: reka iby’i Rwanda kuko byuje itiku n’akavuyo. Kora ibihangano byawe, tera imbere, amamara ku rwego mpuzamahanga. Wirinde abakuvangira bashaka kukwikoreza umutwaro w’amateka... Rwandan history can be toxic. Beware!

2
Jeanne 2018-05-04 02:34:26

Paul ni izina papa we yamwitiriye son frere wapfuye amarabira niko nibwira. Nakumiro rero nyina wa Stromae ntiyakurikiye umugabo muri Africa ikigaragara arangije kwiga Rutare yagarutse mu Rda ariko umugore ashobora Kuba yarabyanze kumukurikira. Agahitamo kwirerera umwana akibagirwa papa we. Ikibigaragaza ni uko n’umwana abifiteho igikomere kuko nyina yanze kumumuzanira ngo amusure bikarangira amuhaye amakuru ko yapfuye

3
ndumunyarwanda 2018-05-04 02:23:31

BYIHORERE SHA NAKUMIRO WE, IBYABO NTAZINA WABIBONERA! NAWE NDEBERA LILIYA JOSI.

4
[email protected] 2018-05-03 12:57:14

Nkunze uburyo Stromae yasubije atabogamye cyane!God Bless

5
nakumiro 2018-05-03 09:56:50

aliko interahamwe Mana, umuntu anabura nizina yaziha pe!!!!!! mundeberenamwe iliyamfura yumukecuru kuyirenzahumupanga!!!!!!!

6
RUGENDO 2018-05-03 09:49:10

KUKI BATAMWISE IZINA RYASE?????
AGAFATA IZINA RYA NYINA??
MUZABYIGE NEZA MUBITUMBWIREHO?
ESE YAGARUTSE MU RWANDA RYARI?
ESE YABA YARAKOZE AKAZI KA LETA?
YAJYIYE GUFATANYA NUMUBYEYIWE GUHINGA NO KORARA AMATUNGU?

7
mariya 2018-05-03 08:37:45

UZAGARUKA RYARI MU RWANDA KO IGITARAMO CYAWE CYADUSHIMISHIJE

8
mariya 2018-05-03 08:37:43

UZAGARUKA RYARI MU RWANDA KO IGITARAMO CYAWE CYADUSHIMISHIJE

9
Nkusi Norbert 2018-05-03 06:52:30

Hanyuma se yaje kugaruka mu Rwanda ate ko mutatubwiye nuburyo yishwe?

10
mariya 2018-05-03 06:16:49

komera STROMAE Turagushyigikiye komeza utere imbere mwana wacu

Kwamamaza