Stromae yashoye asaga miliyoni ijana mu ikompanyi nshya yashinze

0 11-05-2018 - saa 09:29, IGIHE

Umuririmbyi Stromae wari umaze igihe asa n’uwahagaritse ibyerekeye umuziki, yashinze kompanyi ikomeye yamamaza ibikorwa bye no guhuza abaririmbyi ku rwego rw’Isi.

Stromae ubusanzwe witwa Paul Van Haver, yatangije sosiyete yigenga yitwa 137L, ikinyamakuru L’Echo cyatangaje ko yayishyize ahagaragara mu ntangiriro za Gicurasi 2018 nyuma gato yo kumenyesha abafana ko yasubukuye kuririmba.

Uyu muhanzi ngo yashoyemo ama-euros 100.000 [uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni ijana] mu rwego rwo guha ingufu ubuhanzi bwe no gutangiza urubuga ruzajya ruhuriza hamwe abaririmbyi mu nguni zose z’Isi.

Iyi kompanyi 137L, izaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Bruxelles ari naho Mosaert[label ya Stromae icunga inyungu ze no gukora ibyerekeye imideli] ibarizwa. Mu bikorwa by’ibanze izakora harimo gutegura ibitaramo, amaserukiramuco n’ibindi bikorwa byose biteza imbere umuco.

Stromae atangije iyi sosiyete nyuma y’igihe gito atangaje ko yagarutse bushya muri muzika ndetse ko bitarenze umwaka wa 2020 agomba kuzashyira hanze album yihariye amaze igihe ategura.

Stromae yari yahagaritse umuziki mu Ukuboza 2016, icyo gihe yavuze ko atacyiyumvamo ubushake bwo kuririmba, ngo yumvaga akeneye umwanya ntiyongere gukora ibitaramo no gusohora indirimbo nshya ze ahubwo akaba mu muziki mu bundi buryo.

Stromae n'umugore we Coralie batangije indi kompanyi nshya

Ubu, afite indirimbo nshya yitwa ‘La Pluie’ yakoranye n’muraperi OrelSan iri mu zikunzwe cyane by’umwihariko mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa. Mu minsi icumi iyi ndirimbo imaze kuri YouTube honyine imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 16.

Indirimbo nshya ya OrelSan na Stromae irimo amashusho agaragaza umwihariko usanzwe uranga indirimbo z’aba bahanzi bombi. Iyi ni imwe mu zigize album iheruka OrelSan yise ‘La Fête est finie’.

Stromae n'umugore we Coralie utwite ubwo bari mu gikorwa giheruka cyo kwerekana imideli mishya ya Mosaert
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza