Sonia Rolland yatanze ubuhamya ku mabaruwa arimo umwanda yohererejwe

11 5-05-2018 - saa 11:53, Munyengabe Murungi Sabin

Uwitonze Sonia Rolland yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yatanze ubuhamya ku mabaruwa atabarika y’ibitutsi n’andi arimo umwanda yagiye yohererezwa n’abarwanyije ubwirabura bwe.

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa[yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Mu gitabo cyiswe "Noire n’est pas un métier" kibumbiyemo ubuhamya bw’abakinnyi ba filime 16 b’abagore bazwi cyane mu Bufaransa, buri wese avuga ibibazo n’ingorane yahuye na zo by’umwihariko bakaganisha ku irondaruhu bakorewe.

Iki gitabo, cyasohowe n’icapiro rikomeye rya Seuil, ubuhamya bwatanzwemo ni ubw’abakinnyi ba filime b’abagore bari hagati y’imyaka 21 na 71, buri wese asobanura ibibazo yagiriye muri sinema, by’umwihariko bagaruka ku bikorwa bihindanya isura y’umugore n’irondaruhu.

Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda avugamo inararibonye yagize n’uburyo yahawe akato mu bihe bitandukanye aryozwa kuba umwirabura. Parisien yatangaje ko Sonia yahamije ko mu mwuga we kuba umwirabura byatumye abura amahirwe menshi ndetse ko hari n’abamututse bamuziza ubusa.

Yagize ati “Mu guhitamo abakinnyi bamwiraga ko mfite uruhu rudacyeye kugira ngo nkine mu mwanya runaka, ubundi bakambwira ko ntasa n’Abanyafurika mu buryo bwuzuye.”

Yongeyeho ko yagiye yohererezwa amabaruwa arimo ibitutsi n’ibindi bintu bibi byamuteshaga agaciro. By’umwihariko ngo hari n’igihe bamwohererezaga amabaruwa arimo amazirantoki mu buryo bwo kumwereka ko ntacyo ari cyo.

Yagize ati “Mu mabahasha nakiraga, habaga harimo umwanda[w’abantu], byari ubugombe bw’ikirenga ku myaka 18 y’amavuko nari mfite. Abo bantu ntabwo bazwi, nta mpamvu yo kubamenyekanisha, ntabwo tugomba kubashyira ahagaragara. Ubwo butumwa burazwi guhera mu 1998 hamwe n’ikipe ya Zidane…”

Mu mabaruwa yohererejwe mu bihe bitandukanye agera ku bihumbi bibiri byari ibitutsi no kumutera ubwoba ko azicwa.

Yagize ati “Mu mabaruwa abanditsi bafataga umwanya bagashyiramo umwanda(yego umwanda nyawo) bakandikamo ngo ‘reba ibyo mbona iyo nkubonye kuri televiziyo, subira mu gihugu cyawe(aho niho ubonera ko umwanditsi yabaga yishyuye iposita kugira ngo anyoherereze ibi…)”.

Miss Sonia Rolland yatanze ubuhamya mu gitabo 'Noire n'est pas un métier' agaruka ku irondaruhu yakorewe

Miss Sonia Rolland ngo yari yaranze kuvuga ibyerekeye ibi bitutsi mu myaka yatambutse kuko ngo yumvaga ari ugutiza umurindi abo bantu basagutswe n’urwango.

Igitabo 'Noire n'est pas un métier' kirimo ubuhamya bw'abagore 16 b'abirabura bazwi muri sinema i Burayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
maso 2018-05-07 07:33:25

Ali unteye umujinya uwakoherereza ayo mazirantoki. Oya ndetse uwayakunsigira mu maso maze ukayakaraba wenda wakumva ko umuntu ari nk’undi. Ufite ubugome bubi. Urumva atarababajwe? Wanga abazungu se warabaremye? Ese wibwira ko bose ari babi?
Sha Imana ikubabarire kandi umenye Yezu wababariye abamutukaga, bamucira mu maso, bamuciraho imyenda ariko umwuka ugiye kmushiramo ari ku musaraba ati" Mana ubababarire kuko batazi ibyo bakora".

2
king 2018-05-07 01:25:26

ntakabura imvano nawe ivangura rikuzuyemo ntaho utandukaniye nabo

3
truth 2018-05-07 01:12:20

Sonia we nimalayika? ko yigize umwere!! uwo ntazi se nzi nyina toka toka

4
Bobo 2018-05-06 02:24:28

I love the saying that"Animals are more friendly than human, if you don’t bother them they won’t bother you". Ikiremwamuntu bicyorohera kwanga kigenzi cyacyo kubera impamvu zidafite ireme. Kuba mudahuje ururimi, kuba mutaravukiye hamwe niyo mwaba muhuje ubwenegihugu, kuba mudasa ku ruhu, ..Nyamara abemera iremwa twemera ko twakomotse ku muntu umwe!!!Urwango ntacyo rutumarira na gito uretse kutuganisha ku mwiryane n’intambara. Nuhembera amacakubiri ayo ariyo yose ujye uzirikana ko urimo gucukura umwobo wowe ubwawe nutazagwamo abawe bazagukomokaho bazawugwamo.Kandi uretse ko abantu twirengagiza ingero ziba zihari ari nyinshi ngo twigireho.
DUKUNDANE

5
Doudou 2018-05-05 17:52:11

Ali wagirango akumarire iki koko?
Atanze ubuhamya bwuryo yafashwe nabi mugihugu cye none ngo aguteye isesemi yewe nihatari

6
Si0 2018-05-05 15:56:46

Kuri uwiyise (ALI )bishoboke ko wari mubamutukaga bamwoherereza umwanda nawe nkurikije urwango ugaragarije hano

7
Munyamahirwe 2018-05-05 10:57:39

Urya wiyita "Mbangurunuka paul" yumvireho amenye ko umuntu ari kimwe n’undi.

8
kamana 2018-05-05 09:00:29

Ariko wabon’ukuntu abakobwa bacu barwana bisiga amavuta atukuza Ngo base n’abazungu, abandi badefuriza bakang’imisatsi yabo kamere Ngo baraqhaka gusa n’abazungu...
Ikindrya mu mutima si ivangura abazungu badukorera.
Ikindrya n’uko abakobwa n’abagore bacu bashishikajwe no gusa n’abazungukazi muri byose, mu gihe batwang’urunuka. Banyafrurikakazi mwagumye. Uko Imana yabaremye.

9
ali 2018-05-05 07:10:48

nkuyu kumumbwira ntacyo amariye bintera ikirungurira nakibuka nabafaransa94 AAA!

10
gasarika 2018-05-05 06:16:02

birababaje aliko ubuzima ni ko bumera. none se ntabirabura banga abazungu urunuka? ntabirabura se banga abandi birabura ? ntabanyarwanda se banga abandi banyarwanda bagendeye kumoko umwe akita undi ikijumba, umub**ndi, inzoka, etc?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza