IGIHE

Sonia Rolland yakoze filime iha ijambo abagore bihariye mu Rwanda

3 12-02-2018 - saa 08:51, Munyengabe Murungi Sabin

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yakoze umushinga ukomeye wa filime isobanura iterambere ry’umugore n’uruhare agira mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Sonia Rolland yatangiye gukora iyi filime muri Nyakanga 2017, yayikoze nyuma y’iyindi yakoze ku bukerarugendo n’ibyiza by’u Rwanda. Iyi ni imwe muri filime esheshatu amaze igihe akorera mu bihugu bya Afurika, izerekanwa kuri televiziyo zikomeye ku Isi.

Ikinyamakuru Le Blog TV News cyavuze ko muri iyi filime, Sonia Rolland yifashishije abagore icumi b’indashyikirwa mu byiciro byose haba mu bukungu, politike, umuco, ubuhanzi no mu bindi byiciro bigaragaza ubuzima bw’igihugu.

Mu kiganiro Sonia Rolland aheruka kugirana na IGIHE yagize ati “Ni filime ku bagore, nasanze barashyizwe imbere cyane mu Rwanda, ndashaka kubikoraho filime kugira ngo ndusheho guteza imbere abagore bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nzahitamo abagore icumi, mu buhinzi, politike, ubuhanzi, umuco, umuryango, ubucuruzi, aba bose nzabifashisha mu kwerekana aho igihugu kigeze mu iterambere.”

Miss Sonia Rolland yavuze ko mu bihugu byose yagezemo, u Rwanda rufite umwihariko mu guha agaciro umugore ndetse kuri we arufata nk’igihugu cya mbere ku Isi mu bifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho 64 ku ijana bose ari igitsinagore.

Uyu nyampinga, yifashishije ingero z’abagore bafite ibikorwa bifatika maze agaragaza uruhare bagize mu iterambere ryihuse u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Iyi filime imara iminota 52, iri mu bwoko bwa documentaire[filime mbarankuru], azayishyira hanze bwa mbere kuwa Kane tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose izaba yizihiza umunsi w’umugore.

Yavuze ko izatambuka bwa mbere kuri Televiziyo Planète+. Sonia Rolland yavuze ko yahisemo kuyerekana kuri uwo munsi kugira ngo yereke Isi aho igihugu cye kigeze cyiteza imbere kandi bigizwemo uruhare n’umugore.

Miss Sonia Rolland yakoze filime igaragaza uruhare rw'umugore mu iterambere ry'u Rwanda

Muri iyi filime ngo harimo ubwiganze bw’abagore bavuye muri Diaspora bahitamo kugaruka gutura mu Rwanda ndetse bahashinga ibikorwa byiza binazamura iterambere ry’igihugu. Mu buhamya bazatangamo, bazaba basobanura icyabakuruye bagahitamo kuva mu mahanga bagasubira iwabo.

Iyi filime yayobowe na Miss Sonia Rolland afatanyije na Jacques-Olivier Benesse.

Miss Sonia Rolland ubwo yari i Kigali mu Ugushyingo 2017 amurika filime ye ‘Rwanda : Du Chaos au miracle’
Sonia Rolland aheruka i Kigali mu Ugushyingo 2017 ubwo yerekanaga filime ‘Rwanda : Du Chaos au miracle’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gonze 2018-02-12 20:47:25

Ariko Disi Sonia kabisa ni umunyarwanda wuzuye,urabonako ubunyarwanda bumwiruka mu maraso kabisa,ni imfura nka abakurambere disi,aho aharanira ko u Rwanda ruboneka neza apana iby abo bazungu bahora berekana Afrika nabi. Yego rata jya urwana ishyaka,icyo nkugaya kimwe ni uko utashakanye n umunyarwanda.

2
kiki 2018-02-12 07:43:37

Sonia nasubire i Burayi Rocancourt aramukeneye

3
kiki 2018-02-12 07:43:35

Sonia nasubire i Burayi Rocancourt aramukeneye

Kwamamaza