Sonia Rolland arerekana filime ku bagore bo mu Rwanda muri Cannes Film Festival

0 9-05-2018 - saa 09:44, Munyengabe Murungi Sabin

Miss Sonia Rolland yatoranyijwe mu bahanga muri sinema bakoze filime nziza ku bagore, iye yashyizwe mu zigomba kwerekanwa mu iserukiramuco rya Cannes Film Festival.

Iserukiramuco Cannes Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya 71, ryatangiye kuwa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 rizasozwa ku itariki ya 19 Gicurasi 2018 mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.

Filime ‘Femmes du Rwanda’ iri mu zigomba kwerekanwa mu cyumweru cyahariwe filime zivuga ku byiza mu cyumweru cyahariwe abagore muri iri serukiramuco. Iyi igomba kwerekanwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, hanyuma ize gukurikirwa na ‘Une Vie Ordinaire’ nayo yakozwe na Sonia Rolland.

Sonia Rolland yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimiye mu buryo bukomeye no kuba filime ze ebyiri zigiye kwerekanwa muri iki cyumweru cyahariwe abagore bakora filime ndetse ararikira abatuye mu Bufaransa kuza guhurira na we muri au Cinéma Alexandre III kuri uyu mugoroba bakareba ibyo ‘abagore bo mu Rwanda bakoze.

‘Femmes du Rwanda’, yanashyizwe mu zihataniye ibihembo zizatoranywamo izahize izindi zigahembwa mu cyumweru cyahariwe filime nziza z’abagore, iya Sonia Rolland iri mu cyiciro cya filime nziza mbarankuru.

‘Femmes du Rwanda’, imara iminota 52, iri mu bwoko bwa documentaire[filime mbarankuru], yerekanwe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w’umugore.

Iyi filime yayobowe na Miss Sonia Rolland afatanyije na Jacques-Olivier Benesse.

Sonia Rolland yerekanye uruhare rw'umugore mu bukungu bw'u Rwanda biciye muri filime ye

Mu iserukiramuco rya Cannes ry’uyu mwaka, akanama nkemurampaka kayobowe n’umukinnyi ukomeye wa filime muri Australia witwa Cate Blanchett.

Muri iki cyumweru hazerekanwa filime 17, hakorwe ibiganiro mpaka mu byiciro bitandukanye hanatangwe ibihembo bitandatu kuri filime zakozwe n’abagore. Abantu bagera ku bihumbi bitandatu bitezwe kuzareba izi filime.

Muri iyi filime Sonia Rolland yashyizemo abagore mu byiciro bitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza