IGIHE

Sherrie Silver n’umubyeyi we bishyuriye mituweli abaturage batishoboye 1000 b’i Nyamirambo

2 8-09-2019 - saa 16:14, Thamimu Hakizimana

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kwamamara mu kubyina bigezweho ku rwego mpuzamahanga afatanyije n’umubyeyi we bishyuriye abaturage 1000 batishoboye bo mu Murenge wa Rwezamenyo ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Uyu muhango wo gutanga mituweli wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019, mu gitaramo yateguye cyiswe “Bohoka Matimba”.

Iki gitaramo n’ibikorwa byagiherekeje byateguwe na Minisiteri y’Ivugabutumwa ya “Wall Rebuilders Ministry” bishatse kuvuga ‘Abubatsi b’inkike’ yatangijwe na Sherrie Silver n’umubyeyi we Apôtre Florence Silver.

Cyabereye i Matimba mu rwego rwo kuhakora ubukangurambaga bitewe n’ibikorwa bibi bikunze kuhagaragara birimo ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.

Abitabiriye igitaramo baririmbiwe n’abahanzi barimo Umuraperi Mugemana Dieudonné (MD) mu gihe banasangijwe ijambo ry’Imana, aho abasaga 100 bihannye, bemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Bamwe mu bishyuriwe mituweli, ni abaturage batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Sherrie Silver uvuka i Huye, yavuze ko yahisemo gufasha abanyarwanda abatishoboye kugira ngo nabo babashe kugira ubuzima bwiza no kubona amahirwe yo kujya bivuriza ku gihe.

Yemeje ko umuziki umaze kumugira icyamamare kuko yabyinanye n’abahanzi bakomeye barimo Chris brown na Lady Gaga, aboneraho gusaba abafite impano zo kubyina kudacika intege kugira ngo bizabateze imbere.

Uwera Aline utuye i Matimba yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yishyuriwe mituweli kuko bizatuma abasha kwivuriza ku gihe.

Ati “ Ntabwo wakumva uburyo nishimye kubera ko banyishyuriye mituweli. Haari ubwo nahuraga n’ikibazo abana bakarwara ariko nkabura uko mbavuza.”

Muri iki gitaramo cyiswe “Bohoka Matimba” Sherrie Silver yanahaye abantu impano zitandukanye zirimo amafaranga n’amakarita yo guhamagara.

Sherrie Silver yishyuriye abaturage 1000 batishoboye bo mu Murenge wa Rwezamenyo ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze.
Silver yasabye abafite impano zo kubyina kudacika intege kugira ngo bizabateze imbere
Apôtre Florence Silver abwiriza ijambo ry'Imana
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi barimo n'abemeye kwakira Yesu
Sherrie Silver n’umubyeyi we bishyuriye mituweli abaturage batishoboye 1000 b’i Nyamirambo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Irakarama 2019-09-09 04:20:56

Imana imuhe umugisha uko afashije abandi nawe imana izamugirire neza

2
Augustin 2019-09-09 02:03:35

Turagushimye pe. Iyo umuntu yageze ku rwego rwisumbuye aho kwirata agatekereza ababaye aba akoze inyongera gaciro(added value). Izina niryo muntu, uri SILVER CHERIE koko.

Kwamamaza