IGIHE

Seburikoko ihanzwe ijisho mu Rwanda yatowe mu zihataniye ibihembo muri Zanzibar

0 11-07-2018 - saa 12:03, Munyengabe Murungi Sabin

Seburikoko, filime y’uruhererekane ikunzwe mu buryo bukomeye muri iki gihe iri mu zakozwe n’Abanyarwanda zatoranyijwe guhatanira ibihembo bizatangwa muri Zanzibar International Film Festival (ZIFF).

Iserukiramuco Zanzibar International Film Festival (ZIFF), rimaze imyaka myinshi ribera muri Tanzania ku kirwa cya Zanzibar, rihuriza hamwe abahanga muri sinema ku Isi hakanatangwa ibihembo mu byiciro binyuranye.

Iry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro ya 21, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga rizasozwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2018 mu Mujyi wa Zanzibar.

Ku rubuga rw’iri serukiramuco, hari urutonde rurerure rwa filime zatoranyijwe uyu mwaka zibarirwa mu bihumbi bine zakorewe mu bihugu 140 birimo n’u Rwanda.

Izo mu Rwanda ziri kuri uru rutonde zibarirwa muri esheshatu zirimo ‘Imfura’ ya Karemangingo Ishimwe Samuel imaze iminsi yegukana ibihembo bikomeye ku Isi ndetse na ‘Seburikoko’, iya mbere mu zikurikiwe cyane mu gihugu.

Izakorewe mu gihugu zatoranyijwe muri iri serukiramuco, harimo “The Island” ya Yuhi Amul, “Icyasha” ya Clementine Dusabejambo, “Carver” ya Alexander Sibomana, “Imfura” ya Samuel Karemangingo, “Sukut” ya Moise Ganza ndetse na “Seburikoko”.

Muri izi filime zose, enye zihatanye mu cyiciro cya filime ngufi “Imfura”, “The Island”, “Icyasha”, na “Carver”. Seburikoko yo ifite umwihariko ko ariyo filime ya mbere yo mu Rwanda itoranyijwe mu bihembo mu cyiciro cy’iz’uruhererekane zitambuka kuri Televiziyo.

Mu bihugu byo mu karere, u Rwanda ni rwo rufitemo filime nke ugereranyije na Uganda ifitemo 55, Kenya ifitemo 54 mu gihe Tanzania yo ifitemo 31.

Izi filime zose, zatoranyijwe mu bihugu 140, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Buhinde, ni byo bihugu biri imbere mu kugira umubare munini w’izihataniye ibihembo.

Misago Wilson wahimbye filime ‘Seburikoko’, ari mu itsinda ryagiye kwitabira Zanzibar International Film Festival, yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba filime ye ari iya mbere yatowe mu Rwanda zihataniye ibihembo mu cyiciro cy’izica kuri Televiziyo.

Ibi, abibonamo “Ikimenyetso cyerekana ko abakora filime mu Rwanda bari gukora akazi keza gatanga icyizere.”

John Kwezi na Misago Nelly Wilson bo mu Rwanda bitabiriye Zanzibar International Film Festival (ZIFF)

Seburikoko, niyo filime isa n’aho irangamiwe cyane n’abakunda filime zo mu Rwanda muri iki gihe, aho itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda usanga abantu bayihururiye mu buryo bukomeye; abakinnyi ba ‘Seburikoko’ ni nabo basa n’abahagaze neza kurusha abandi mu gihugu ndetse baza imbere mu bahabwa akazi ko kwamamariza ibigo bikomeye.

Abahize abandi, bazamenyekana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2018 ari nabwo iserukiramuco Zanzibar International Film Festival rizasozwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

14 1 18-04-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza