IGIHE

Se wa Miss Mutesi Aurore yitabye Imana

10 19-08-2019 - saa 10:35, Uwiduhaye Theos

Aurore Mutesi Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 yapfushije se mu masaha make yashize, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyakwigendera Ladislas Kayibanda yishwe n’uburwayi yari amaranya iminsi.

Aurore Kayibanda yari aherutse gushyira ifoto ye ku rukuta rwa Instagram avuga ko ‘Ugutera k’umutima wanjye, nkunda papa wanjye.’

View this post on Instagram

My heart beat. Love my papa ❤️

A post shared by Hirwa❤️ (@aurorekayibanda) on

Kayibanda yitabye Imana abonye ubukwe bw’umukobwa na Mbabazi Egide bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Mutesi Aurore aheruka gushyira kuri Instagram ifoto igaragaza urukundo afitiye Se
Ladislas Kayibanda n'umugore we Olive Mukazera ubwo batahaga ubukwe bw'umukobwa wabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pp 2019-08-26 12:28:57

Mes condoleances

2
Ndayizeye Theo 2019-08-19 23:04:42

Mute Komeza Wihangane Mwisi Niko Bimera

3
che 2019-08-19 07:13:28

Condoleances!

4
babel nim 2019-08-19 06:40:19

yoo disi uwo muryango Imana iwukomeze iwongere imbaraga zo kwihangana, kandi nta myaka myinshi ishize babuze umuvandimwe nyakwigendera Henry

5
abahindi 2019-08-19 06:37:50

Naruhukire mu mahoro gusa byaba byiza kandi rusange mutangaje n’abandi babitswe bose kuko si bake kandi nabo ni abanyarwanda

6
kamuzinzi 2019-08-19 06:15:18

May God stand with you Aurore in these difficulty times.

7
james nkusi 2019-08-19 06:07:23

Imana iguhe iruhukiro ridashira. Usanze abacu benshi bakwakirane ubwuzu mw’ijuru.

8
james nkusi 2019-08-19 06:07:23

Imana iguhe iruhukiro ridashira. Usanze abacu benshi bakwakirane ubwuzu mw’ijuru.

9
james nkusi 2019-08-19 06:07:22

Imana iguhe iruhukiro ridashira. Usanze abacu benshi bakwakirane ubwuzu mw’ijuru.

10
emmy 2019-08-19 05:31:04

OOOH Imana Imwakire mubayo,
kandi aurore nukuri wihangane, iyi si turi abagenzi nuko iyo bibaye personal kubyakira bitugora .

Kwamamaza