IGIHE

Roberto agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ahakoreye icyamukuye ku ngoyi y’ubukene

0 30-05-2019 - saa 17:39, Uwiduhaye Theos

Roberto uri mu bahanzi bafashe ibendera ry’umuziki wo muri Zambia, yatumiwe mu gitaramo i Kigali, kizaba mu ntangiriro za Kamena.

Roberto yatumiwe mu gitaramo kizabera mu Rwanda ku wa 8 Kamena 2019. Uyu muhanzi yanditse kuri Twitter agaragaza ko agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini atahakandagiza ikirenge, yishyira mu mwanya wa batiri ya telefoni agaragaza ko azaza yuzuye umuriro.

Deejay Pius ukuriye 1 Entertainment aherutse kubwira KT Press ko Roberto yatumiwe mu gitaramo bateguye cya Silent Disco ishobora kuzabera muri Wakanda Villa i Kanombe.

Ati “ Ni ukuri Roberto niwe uzaba ari umuhanzi w’imena mu gitaramo twateguye cya Silent Disco kizabera muri Wakanda Villa ku wa 8 Kamena 2019 aho azahuriramo n’abahanzi nka Amalon.”

Roberto yaje mu Rwanda bwa mbere mu 2009 ubwo yafashaga mukuru we General Ozzy mu bijyanye no kuririmba ku rubyiniro, icyo gihe ni nabwo yamenyanye na Dj Pius wari uri mu ba Deejay bakomeye mu Rwanda.

Mu 2015 nyuma y’amezi make ashyize hanze indirimbo yise ‘Amarulah’ yakunzwe mu buryo bukomeye , yahamagawe na Deejay Pius ngo yitabire igitaramo cy’urwenya cya “Arthur Amplified” cyabereye i Kigali tariki 9 Gicurasi 2015 ndetse nyuma aza no kwitabira imurika rya album y’itsinda rya Two4Real, Pius yabarizwagamo.

Roberto aherutse kuvuga ko iki gitaramo aheruka kuzamo mu Rwanda bigizwemo uruhare na Deejay Pius cyamuvanye ku ngoyi y’ubukene yari ariho nyuma y’iminsi mike yari amaze arushinze.

Icyo gihe yashimiye Deejay Pius avuga ko iki gitaramo cyamubereye ikiraro cyatumye ubukene yari yatewe n’ubukwe yari amaze ibyumweru bitatu akoze acyambuka.

Yagize ati “Warakoze muvandimwe DJ Pius twahuye biciye kuri General Ozzy. Yantumiye mu gitaramo cya Comedy cya Arthur. Kuva uwo munsi nagiye mu bihugu birenga 10 ndirimba.”

Roberto ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Zambia kandi babashije kwigwizaho ibihembo bitandukanye. Ni umuririmbyi mu njyana ya RnB, akaba umwanditsi w’indirimbo, utunganya indirimbo ndetse akaba n’umu-Dj kuri Radiyo. Niwe washinze Bratha Hood Music ahuriyemo n’umuvandimwe we General Ozzy, akaba ariyo bakoreramo umuziki wabo.

Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka “Into U” “Vitamin U” yakoranye na Vanessa Mdee, Teamo yakoranye na Butera Knowless, Amarulah yatumye yamamara n’zindi.

Roberto buri gihe iyo yibutse uburyo abanyarwanda bamugobotse ashima Imana
Roberto agiye kongera gukorera igitaramo mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza