Ngarambe Rita Laurence wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya ‘Miss Face of Humanity 2022’ yabaye Igisonga cya Mbere muri iri rushanwa.
Ngarambe yahawe n’irindi kamba rya ‘The World Peace’. Aha uyu mukobwa yahize abandi mu gutanga ubutumwa bw’amahoro. Yavuze amateka y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu mu rugamba rwo kwiyubaka no kunga Abanyarwanda.
Yavuze kandi ukuntu u Rwanda nyuma y’ibyabaye, ubu ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ingabo nyinshi n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Centrafrique n’ahandi, abigaragaza nk’ikimenyetso cyiza cy’uko rumaze kugera ku ntambwe ihambaye mu guharanira amahoro.
Mu kuvuga nawe ibyo yakora kugira ngo akomeza gukwirakwiza amahoro ku Isi, yagaraje ukuntu se yari ari mu babohoye igihugu avuga ko azamukurikiza nawe agakomeza kurinda ibigwi bye. Ibi nibyo byamuhesheje ikamba rya ‘The World Peace’.
Ngarambe yari ari mu bakobwa bo bihugu bitandukanye byo ku Isi bigera kuri 17 bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa. Aba bakobwa bose bamaze icyumweru mu mwiherero kugeza kuri uyu wa Gatandatu ubwo habaga umuhango wo gutanga ikamba.
Nadia Tjoa wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity 2022, mu gihe Ngarambe Rita Laurence yabaye igisonga cya mbere, Umunyamerika Kerri Jade yabaye igisonga cya kabiri naho Juliette Louie wo muri Hong Kong yabaye igisonga cya gatatu.
Irushanwa rya Miss Face of Humanity rigamije ‘gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n’ibindi’.
Rita Ngarambe wari uhagarariye u Rwanda yigeze kubwira IGIHE ko yatekereje kujya mu irushanwa kuko rigamije ibikorwa nawe asanzwe akora cyane cyane ibijyanye n’ubumuntu, yashinze umuryango ‘United for Humanity Organization’ ukora ibikorwa nk’ibi.
Ati “Ninjiye mu irushanwa kuko nkunze gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mfatanyije n’imiryango itandukanye. Nabitangiye niga muri New Vision mu Rwanda naho nkakora ibikobwa nk’ibi. Natangiye ibikorwa byo gufasha kera.”
Uyu mukobwa yaje kujya kwiga amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigayo imyaka ibiri. Ubu aba muri Canada aho yageze mu 2017.
Ibirori byo gutanga amakamba byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata, mu nyubako ya John Bassett Theatre iherereye mu Mujyi wa Toronto muri Ontario ikunze no kwakira ibirori byo ku rwego mpuzamahanga bikomeye, inaberamo amarushanwa ya Canada’s Got Talent n’ibindi.
Abatsindiye amakamba muri iri rushanwa bagenewe ibihembo by’amafaranga arenga amadorali ibihumbi 10, amatike y’indege yo kujya mu bihugu bitandukanye bakangurira kurwanira amahoro n’imibereho myiza y’ikiremwamuntu n’ibindi.
Ngarambe yavutse ku wa 29 Nzeri 1997. Yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane umugore ubwo yari afite imyaka 16.
Reba uko igikorwa cyo kwambika amakamba abakobwa muri iri rushanwa cyari kimeze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!