IGIHE

Riderman yashyize hanze indirimbo ya gatatu yahuriyemo na Safi (Video)

1 20-05-2019 - saa 13:27, Muvunyi Arsène

Umuraperi Riderman yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Mambata yafatanyije n’umuririmbyi w’inshuti ye y’akadasohoka Safi Madiba.

Mambata amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats mu gihe amashusho yakozwe na Sam Kent.

Iyi ndirimbo ivuga ku bantu bishimira kubona bagenzi babo bari mu bibazo n’abahora batega imitego igamije kubashyira ahaga ariko bakayitega nabi ari byo bisobanura “Mambata”.

Iyi niyo ndirimbo ya mbere Riderman ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019. Iyaherukaga ni iyitwa Ikinyarwanda yafatanyije na Bruce Melodie nayo yari yakozwe na Madebeats.

Mambata ije ari indirimbo ya gatatu Safi na Riderman bakoranye nyuma ya “Come Back”, na “Nisamehe” iri mu zakunzwe mu mwaka ushize.

Safi aherutse kubwira IGIHE ko we na Ridermnan bafitanye isano ikomeye mu muziki kuko bahuza by’umwihariko akaba ari we muntu wamwakiriye muri Kigali.

Ati “Mu muziki ni umuvandimwe turahuza cyane iyo turi muri studio nkaririmba akarapa birahura cyane. Niyo mpamvu dukunda gukorana cyane. No mu buzima busanzwe yabaye inshuti yanjye kuva kera, navuga ko ari we muntu wanyakiriye tukigera i Kigali, turahuza anyereka Kigali.”

Ubwo Safi yasabaga akanakora ubukwe Riderman niwe wari umujyanama we mukuru, ibintu bishimangira umubano wabo ukomeye.

Reba amashusho ya Mambata hano

Safi na Riderman bahuriye mu ndirimbo ya gatatu
Riderman na Safi ni inshuti mu muziki no buzima busanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gashikazi gashumba 2019-05-20 09:25:05

Irabishye pe. Ntakigenda

Kwamamaza