IGIHE

Rich Malik, umunyempano mushya muzika Nyarwanda yungutse

6 17-08-2019 - saa 09:42, Muvunyi Arsène

Umusore witwa Rich Malik yinjiye mu ruhando rw’umuziki w’u Rwanda atangirira ku ndirimbo ye ya mbere y’urukundo yise “Lucky”.

Umuhanzi Rich Malik yamenyekanye cyane mu bijyanye no gucuranga no kuririmba mu bitaramo bya muzika y’umwimerere, mu mahoteli atandukanye, aho yakoranaga na bamwe mu bahanzi bakomeye, barimo Hope Irakoze, Patrick Sano na mushiki we Alyn Sano n’abandi benshi.

Nyuma yaje kugira igitekerezo cyo gushyira ingufu mu mishinga ye bwite yari asanganywe, maze ashyira hanze indirimbo ya mbere yise “Lucky” ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Patrick Sano bakunze kwita “Panda Pro” wo muri “Uno Music”.

Amashusho yatunganyijwe na Mariva, usanzwe amenyerewe mu kuyobora amashusho ya benshi mu bahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye.

Rich Malik ubusanzwe witwa Richard Mugisha, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nyuma yo kubona ubufasha bwa The Effects Entertainment ireberera inyungu ze, agiye gukorana imbaraga nyinshi.

Yagize ati “Ubu muri studio mfitemo izindi ndirimbo nyinshi zarangiye kandi nziza. Ngiye kujya nsohora indirimbo z’amajwi n’amashusho akaziraho, nditeguye, abajyanama banjye n’aba -producers dukorana bariteguye, ibi bizanyorohera kuko n’ubundi muzika isanzwe ari bwo buzima bwanjye.”

Yongeyeho ko mu bikorwa ateganya biri imbere nyuma y’imishinga y’indirimbo igiye kujya hanze, harimo no gukorana n’abandi kugira ngo yagure ibikorwa bye.

Ati “Ubu nyuma yo gushyira ahagaragara zimwe mu ndirimbo zindi zizaza nyuma, hari gutekerezwa ku bahanzi baba aba hano mu gihugu no hanze tuzakorana kugira ngo duhuze imbaraga, naguke muri muzika, ari nako ndeba ahandi uko byifashe.”

Iyi ndirimbo ya mbere ya Rich Malik “Lucky” igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 49; igaruka cyane ku rukundo yakunze umukobwa, ndetse akaza kumusaba ko babana, bitewe n’uburyo umuhungu aba abona rudasanzwe.

-  Reba indirimbo ya mbere ya Rich Malik yise “Lucky”

Rich Malik ni umunyempano utanga icyizere muri muzika y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Wizerwa Salomon 2019-08-18 12:09:04

wow, so nice, uyu musore naze adususurutse rwose

2
Marie Claire 2019-08-18 11:58:14

uyu musore aririmba neza, gusa aramrnye atazaduhombera nka Gisa, Ganza,Major X,.....igihe namwe murakoze kwita ku mpano nk’izi ngo zitirengagizwa

3
pedro someone 2019-08-18 07:47:10

ubundj izi nizo mpano dukeneye, wa muntu ushobora no gutambamira ntibikunde, naze arwanyarwanye, ka gatsiko nikatamutambamira azagera kure

4
Kagoyire Myriam 2019-08-18 07:39:41

iyi video ni iy’umutangizi?uwazanyereka nk’iya gatatu uko izaba imeze, ndabona ntacyo abura ngo agere aho abandi bageze tu, kandj jmpano ye nta wayishidikanyaho

5
Bimenyimana De Dieu 2019-08-18 04:52:02

uyu musore se ko wagira ngo abirambyemo? afite ijwi ryiza, na video ni dope, natere imbere dukeneye abahanzi bashya beza

6
muhongerwa Mary 2019-08-17 14:09:33

eh, ariko uyu muhungu si umwe waririmbiraga muri galaxie? azi kuririmba pe, ndabona na video ye ari nziza cyane, courage

Kwamamaza