IGIHE

Ric Hassani yageze i Kigali

0 30-11-2021 - saa 08:48, Nsengiyumva Emmy

Umunyamuziki umaze kugira izina rikomeye ku mugabane wa Afurika, Ric Hassani, yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Fantasy music concert’ azahuriramo na Symphony Band.

Hassani yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Akigera i Kigali yahise yerekeza ku ‘Ubumwe Grande Hotel’ mu kato, afatwa ibizamini bya Covid-19 mbere y’uko akomeza gahunda ze.

Uyu muhanzi byitezwe ko nibigaragara ko ari muzima arahita atangira urugendo agomba gukorera k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Azasura kandi ishuri rya muzika rya Nyundo i Muhanga, aho azerekeza ku wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, hanyuma agirane ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 2 Ukuboza 2021.

Byitezwe ko Ric Hassani, Symphony Band, Mike Kayihura, Confy na Nel Ngabo aribo bazasusurutsa abantu mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Kizabera muri Kigali Convention Centre, amatike akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amatike y'igitaramo cya Symphony na Ric Hassani akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Ric Hassani yageze i Kigali ahita ashyirwa mu kato kugira ngo abanze apimwe Covid-19
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza