Abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Tiwa Savage, Patoranking na Mr Flavour bitabiriye igitaramo Diamond yakoreye mu Bwongereza akabasha kuzuza inyubako ya ‘Royal Albert Hall’ ijyamo abantu ibihumbi bitanu.
Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Londres mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025, aho Diamond yageze ari kumwe n’abarimo Juma Jux na Ommy Dimpoz.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Diamond yari yabanje kumenyesha abakunzi be ko amatike yose yashize ku isoko igisigaye ari uko bitabira ubundi bagatarama.
Tiwa Savage witabiriye iki gitaramo yaririmbanye na Diamond indirimbo yitwa ‘Fire’, Patoranking we bakorana ‘Kololo’ na ‘Love you die’.
Undi muhanzi wari witabiriye iki gitaramo ni Mr. Flavour we bafitanye indirimbo zirimo ‘Nana’, ‘Time to party’ na ’Berna’ bahuriyemo na Fally Ipupa.
Nyuma yo gukora iki gitaramo cyanditse amateka mashya ku izina rya Diamond, inyubako ya ‘Royal Albert Hall’ yamushimiye imuha n’ikimenyetso cy’uko ari umwe mu bahanzi babashije kuyuzuza.
Diamond nyuma yo gukora iki gitaramo cy’amateka, ategerejwe mu kindi agomba gukorera i Manchester ku wa 14 Kamena 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!