IGIHE

Passy wahoze muri TNP yashyize hanze indirimbo ya gatatu, arateganya album umwaka utaha

0 12-09-2019 - saa 16:30, Uwiduhaye Theos

Passy Kizito, umwe mu bari bagize itsinda rya TNP yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu kuva atangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga atangaza ko ateganya gutangira gukora ibitaramo mu mwaka utaha.

TNP yashinzwe n’abasore batatu ari bo Traccy, Nicholas na Passy, bayita gutyo bagendeye ku nyuguti zitangiza amazina yabo. Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Kamere,’ ‘Imisozi n’Ibibaya,’ ‘Kamucerenge,’ ‘Ndamburiraho Ibiganza’ bakoranye na Knowless n’izindi ryasenyuka mu 2017.

Passy uri mu bari barigize muri Gicurasi 2018 yubuye ibikorwa by’umuziki mu ishusho nshya awutangira nk’umuhanzi wigenga ahita anakorana indirimbo na Butera Knowless bise ‘Mbaye Wowe’ yakunzwe mu buryo bukomeye.

Yakurikijeho iyi yise ‘Kankora ahantu’ ndetse ubu yashyize hanze indi nshya yise ‘Na Bado’, yabwiye IGIHE ko irimo ubutumwa bukomeza abari mu rukundo.

Ati “Na Bado ni indirimbo ikomeza abantu bakundana. Nk’uko indirimbo nyinshi nkora ziba ziganjemo iz’urukundo nayo yiganjemo amagambo akomeza abantu bari mu rukundo. Yaje bisanzwe numva yagira imbaraga yatanga mu gukomeza abakundana.”

Arongera ati “ Umwaka utaha nteganya gushyira hanze album y’indirimbo 14. Abakunzi banjye bakomeze kunshyigikira kuko nibo nkorera. Ibinaniza ntibyabura kuko ubu ni umwaka wa mbere ntangiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye. Byonyine kugira bamenye ku giti cyanjye nka Passy bisaba ibihangano byinshi rero n’akazi katoroshye.”

Avuga ko kuva yatandukana na mugenzi we umuziki umubyarira inyungu gake gake ariko ateganya gutangira kugaragara mu bitaramo umwaka utaha kuko aribwo azaba afite ibihangano bihagije.

Passy indirimbo yahereyeho yise “Mbaye Wowe” yafatanyije na Butera Knowless yakunzwe mu buryo budasanzwe byanayihesheje kwegukana igihembo muri Hipipo Awards 2019 nk’indirimbo yahize izindi mu Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza