IGIHE

Pasiteri Zigirinshuti watutse Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yabwiwe gusaba imbabazi mu maguru mashya

60 20-08-2019 - saa 20:17, Uwiduhaye Theos

Alain Mukurarinda Bernard ureberera inyungu za Nsengiyumva François umaze kwamamara nka Igisupusupu, yashyize hanze itangazo yamagana amagambo aherutse kuvugwa na Pasiteri Zigirinshuti Michel, amusaba gusaba imbabazi amazi atararenga inkombe.

Muri iri tangazo Mukurarinda agaragaza ko Zigirinshuti yatandukiriye cyane akavuga amagambo ahabanye n’inshingano ze nk’umukozi w’Imana, agakomeza avuga ko ibyo yavuze, bigize icyaha giteganywa kandi kigahanwa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 161.

Mu Cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Pasiteri Michel Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu masengesho ya saa sita.

Uyu muvugabutumwa yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’.

Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.

Pasiteri Zigirinshuti yatanze urugero kuri Nsengiyumva, mu magambo arimo igisa n’uburakari abwira abakirisitu ko ukwamamara k’uyu musaza wa Rwagitima kurimo imbaraga za satani, nyamara abakorera Imana bakaba batamenyekana.

Ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”

Yunzemo ati “Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? none rundamo, rundamo aho ngaho, aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The Bonds Tv, Zigirinshuti yongera gushimangira ibyo yavuze kuri Nsengiyumva akavuga ko aririmba iriya ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ yari ameze nk’uwafashwe n’irari ku buryo indirimbo irimo amagambo nkariya atari iyo kwihanganirwa.

Itangazo rya Mukurarinda

By’umwihariko, igiteye impungenge n’ubwoba imbere y’abakirisitu n’imbere y’umuryango nyarwanda muri rusange, ni ukubona umuntu w’umubyeyi ndetse wuzukuruje, w’injijuke nkawe, umuvugabutumwa wigisha ijambo ry’iyaduhanze twese mu ishusho yayo , aho gutanga urugero rwiza yigisha ko umuntu ari nk’undi, ahubwo afata iya mbere agatesha “ubumuntu” umuntu nkawe, bwana Nsengiyumva François amwita ‘Ikintu !’

Biragaragara nta gushidikanya ko Zigirinshuti Michel atakiriye neza uko abanyarwanda mu ngeri zose bibonyemo, bakiyumvamo bakakirana yombi Nsengiyumva François batajijinganyije kurusha uko bamwibonamo kuko, nk’uko abyivugira, n’ubwo amaze imyaka hafi 40 abwiriza, inyigisho n’indirimbo aririmba mu itorero ntibirenga umutaru.

Hari impungenge rero niba tudatabariye hafi ngo dukumire iri hanganisha Bwana Zigirinshuti Michel yadukanye hagati y’abemera nabo yita abakorana na satani ko ubwo amaze gutinyuka kwambura ubumuntu Nsengiyumva François, amwita “Ikintu”, turekeye aho tukicecekera, ejo ntiyazajijinganya kwerura akamushumuriza abakirisito yigisha amwita igisimba cyangwa icyo ntazi bityo bakumva ko kumusagarira bamuziza gusa ngo kuko yaririmbye indirimbo igakundwa mu gihugu hose ndetse ikarenga inkiko z’u Rwanda ngo kandi we nka Pasiteri atarayihaye umugisha, kumusagarira ntacyo bitwaye.

Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye, Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita ‘Ikintu gikorana na Satani ‘ kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera. Ndamusaba ko avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya.

Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo Bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.

Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita kintu, by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa amuharangamo.

Kabone n’iyo ba Bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye, ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda.

Niba hari ikintu Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze amwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko. Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere.

Mu kiganiro Nsengiyumva yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, yagaragaje ko atashimishijwe na gato n’ibyo Pasiteri Zigirinshuti yamuvuzeho.

Ati “Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”

Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, Nsengiyumva yavuze ko Pasiteri Zigirinshuti yatekereje nk’inyamaswa kuko nta muntu muzima wavuga nk’ibyo yamuvuzeho.

Uretse Nsengiyumva ubwe, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye banenga Pasiteri Zigirinshuti bamushinja kugirira ishyari uyu musaza ndetse ko amagambo yakoresheje adakwiriye kuvugirwa mu rusengero.

Reba Zigirinshuti ubwo yabwirizaga akibasira Igisupusupu

Zigirinshuti aherutse kongera gushimangira ko indirimbo ya Nsengiyumva yayihanze ameze nk’uwahanzweho

Pasiteri Zigirinshuti yavuze ko Nsengiyumva ashyigikiwe n'imbaraga za Satani
Nsengiyumva François yanenze bikomeye Pasiteri Zigirinshuti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Innocent 2019-08-22 07:21:39

Ariko nabajije Impamvu bwa munyamategeko atagaragaje itegeko rizahana Nsengiyumva yise Past Zig inyamashywa ntiyasubiza nkaho byo byemewe atari icyaha azahanirwa.

2
MUSABWAMPUHWE 2019-08-22 02:45:35

Pasteur yavuze igisupusupu ntiyavuze Nsengiyumva batandukanye amazinayumuntu nikintu ikindi ntabutumwangewe numva mundirimbo za Nsengiyumva wenda ushaka kuruhukamumutwe wazumva nkuko wafata umwanya ugatembera rwose naho ubutumwabwontabwo umuhanzi ni KARASIRA ka KARASIRA wenda Pasteur yagize ishyari nokumuvugakenshi mwitangazamakuru arko siweyatutse ntazinarye mbonye amutuka muriyinkuru ahubwo MUKURARINDA azage amugiraninama ahange indirimbo zifite ubutumwa

3
manzimana 2019-08-21 23:57:23

ahubwo uyu Paster niwe ufite Satani mumutimawe!!!nubujiji bwinshi utaziko Imana ari umubyeyi mwiza!!

4
MEDARD 2019-08-21 23:41:20

pasteri nasabe imbabazi yararengereye, umva igisupusupu ntibakorana ntanubwo ar’umuyoboke we, abamufasha gutukana nababwira ko umuheto woshya umwambi bitari bujyane, none se mu nyigisho wasezeranye muri ADEPR harimo gutukana kugeza aho ugirira ishyari uwigereye mu IBISUBIZO, gabany’ishyari wigishe wifashishije BIBILIYA nibikunanira usezere kukw’ibyo nugusebya itorero ukorera ariryo ADEPR, naho uwo mwarimu wo muri Rubavu watukanye, yitwa HIGIRO abarizwa muri ADEPR- Mbugangari, nyamuna barokore cyane cyane aba ADEPR muraseby’itorero ryafatwaga ari rimwe mu rifite umuco

5
Mimi 2019-08-21 14:33:29

Pasteur yavuze ukuri. Igisupusupu se buriya niki aba avuga ngo "munsi y’umukondo". Uyu musaza igisupusupu indirimbo ye nta nyigisho na mba irimo. Ninka ya ndirimbo " Inyoni yaridunze". Ibintu bidafite meaning, kandi birimo ubusambanyi.

6
bosco 2019-08-21 14:27:27

pastor yavuze ukuri kdi ukuri kuraryana.

7
Mr 2019-08-21 14:24:13

Ubundi ko mperuka Mukurarinda aririmba uturirimbo twiza twa Noheli ashimagiza Yezu ubu ni biki byamubayeho kugeraho amafaranga umuhumye amaso agatangira gutiza umurindi ibihangano by’uburaya ngo ni amasupusupu? Njyewe mbona umuhanzi afite ari Clarisse Karasira gusa naho ubundi Mukurarinda rwose twakubahaga ariko watangiye gutana kugeza naho utangiye guhangana n’abakozi b’Imana reka niyumvire NOHERI by Alain Muku wa kera naho uwubu sinzi.

8
evariste 2019-08-21 13:27:20

yageze mushuri?

9
SALAMA 2019-08-21 12:34:50

Ariko aya madini ngo naya barokore ko ubanza basigaye bigishwa gutukana, ariko nta mugayo ko abakabigishije gusenga aribo bazi gutukana, byagera muri ADEPR ho bikarushaho, uyu mu Pasteur niba ari ishari ko Nsengiyumva amurushya abafana, none se ko badakora bimwe, ngo mumezi3 ngicyo kigeze i burayi, urababarahe, nako ni Rubavu umusaza yahaboneye ibyo ntavuze, ngo ni muri ADEPR Mbugangari aho umwarimumu yamazeyo akihanukira agatuka umusaza wangana se, amutesha agaciro mumvugo nyandagazi ababyeyi bipfuka mu maso, Barokore mwihabwa Jari ngo mwiyongerereho Butamwa, mugihugu kigendera mu muco nk’u rwanda, IBI BYOSE MURI KUBIKORA LATA IREBA IKABIHORERA, Imana yo ntimukireka ngo yitorere abasaruzi

10
hitimana 2019-08-21 11:48:55

Birababaje kubona aba biyita ngo ni "abakozi b’Imana" (pastors)usanga bibwira ko aribo "ntungane" zonyine.Mbese bameze nk’Abafarisayo bibwiraga ko aribo beza gusa,nyamara Yesu akababwira ko ari Indyarya kandi bakomoka kuli Satani.Izi ngirwa bakozi b’Imana,usanga icyo bashyira imbere ari ifaranga,nyamara Yesu yaradusabye gukorera Imana tudasaba umushahara n’icyacumi,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ugasanga mu nsengero zabo inyigisho bashyira imbere ari Icyacumi.Aho kwigisha abantu yuko vuba aha Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Birababaje.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza