IGIHE

P Fla yafashwe n’uburwayi bw’umutima

6 11-06-2019 - saa 09:16, Muvunyi Arsène

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla, afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima bwatumye arara mu bitaro mu ijoro ryo ku Cyumweru.

P Fla ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki uri mu njyana ya Hip Hop. Afite indirimbo zamenyekanye cyane nk’iyitwa Akabindi k’umurozi. Ghetto, Nisubiyeho yakoranye na King James n’izindi.

Umwe mu ncuti za hafi z’uyu muraperi yabwiye IGIHE ko yajyanywe mu bitaro biherereye i Nyamirambo mu ijoro ryo ku Cyumweru, aho yari yagize ikibazo cy’umutima.

Yakomeje avuga ko ubwo yamusuraga mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019, yari yamaze gutora agatege yitegura gusubira mu rugo ariko agakomeza kwivuriza mu bitaro byisumbuyeho.

Ati “Naramusuye ejo nimugoroba nka saa kumi, yari ameze neza ambwira ko bagiye kuba bamusezereye, ariko agakomeza kwivuriza mu bindi bitaro kuko afite ikibazo cy’umutima.”

Umuyobozi wa Gerri D’As Ent ikorana n’uyu muhanzi, Aline Umutoni yabwiye IGIHE ko nta makuru afite ku burwayi bwa P Fla kuko atarabasha kumuvugisha.

Ati “Nta makuru ahagije mbifiteho nanjye nabonye ifoto ku mbuga nkoranyambaga, kandi ntabwo ari kunyitaba.”

P Fla yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi bw'umutima
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
guya 2019-06-12 04:04:52

@ Seka The Promoter, nonese umutima abawurwara ni ababyibushye gusa? wapi nshuti burya umubiri ubyara udahatse! iyo indwara ibishatse iraza kandi ntitoranya ubyibushye cg unanutse.

2
A 2019-06-11 11:09:54

ooohhhh!!!!!! pole kbs imana ikomeze ikube hafi uraza gukira gusa niwowe muraperi wambere mugihugu ESE uwakwisabira akantu kamwe,mugihe wakize wazafashe ziriraya ndirimbo zawe zirimo amagambo Atari meza ukagenda uyakuramo ukayasimbuza ameza ko ziriya ngoma zawe zifite ukuntu arinziza,mubyukuri urambutse ubikoze waba umuraperi wambere muri Africa ndabihamya ,izondirimbo urugero ni naguhaye imbaraga ,nizindi nyinshi Uzi zariziremereye abantu batakunze kubera amagambo yarimo akakaye thx!!

3
Milliano 2019-06-11 10:24:09

Ntakuvuka ntagupfa ntamuhanda ntabarara

Ntasheni idacika ntanindwara idakira nigga we love u GOD BLESSBU

4
Milliano 2019-06-11 10:24:02

Ntakuvuka ntagupfa ntamuhanda ntabarara

Ntasheni idacika ntanindwara idakira nigga we love u GOD BLESSBU

5
Seka The Promoter 2019-06-11 03:28:03

Ukuntu yarasigaye angana ntibyarikuzamusiga amahoro! Abenshi turacyafite imyumvire ishaje yuko iyo umuntu agenda abyihuha aba aribwo arikugira ubuzima bwiza kandi ahubwo aba agana kurupfu! Arware ubukira

6
Sandra 2019-06-11 02:29:37

Tumwifurije gukira vuba.

Kwamamaza