IGIHE

Nyina wa Diamond yemeye umwana wa Hamisa Mobeto yanze akiri urusoro

4 11-07-2018 - saa 18:10, IGIHE

Abdul Latif [Prince Dylan], umwana w’igitambambuga wanzwe na nyirakuru bikimenyekana ko ubumwe bwa Diamond na Hamisa Mobeto bwavuyemo guterana inda.

Sandra Kassim, nyina wa Diamond amaze iminsi mu mahari na Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond ndetse mu kwezi gushize bafatanye mu mashati ubwo uyu mukecuru yasangaga Hamisa yaraye mu cyumba cy’umuhungu we.

Icyo gihe, Sandra Kassim yongeye kwibutsa Hamisa Mobeto ko amwanga ndetse ko n’iyo amutekereje inzoka ye yibirindura bityo akaba atamushaka mu muryango we. Hamisa Mobeto nta kintu yavuze kuri iyi mirwano, itangazamakuru ryarabimubazaga agasubiza ko ‘ari ubuzima bwite ntavogerwa’.

Imirwano ya Sandra Kassim na Hamisa Mobeto yasembuye urwango uyu mukecuru yari afitiye umwana uyu mukobwa yabyaranye na Diamond Platnumz ari nabwo yavugiye mu itangazamakuru ko atamubara mu buzukuru be.

Ubu, Sandra yisubuyeho yemera Prince Dylan nk’umwuzukuru we. Ni nyuma y’uko Diamond yifurije nyina isabukuru nziza aranamutakambira ngo ‘ajye afata abana yabyaye nk’abuzukuru be bose atarobanuye’.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018, Esma Platnumz[mushiki wa Diamond] n’abandi bavandimwe be batunguye uyu mukecuru bamwifuriza isabukuru nziza ndete bamuha umutsima yari yateguriwe n’umwuzukuru we Dylan.

Agikubita amaso uyu mutsima, Sandra Kassim ibyishimo byaramurenze maze ubwo abandi bazamuraga amajwi bamuririmbira we asa n’ubacecekesha avuga ati “Ariko Daylan ni umwuzukuru wanjye. Sibyo se?”, bahise bakoma mu mashyi n’ibyishimo byinshi.

Prince Dylan n'umubyeyi we Diamond Platnumz

Video ya Sandra yemera ko Dylan ari umwuzukuru we yasakajwe bwa mbere na Wasafi TV, Televiziyo yashinzwe na Diamond hanyuma Hamisa Mobeto na we ayerekana abasaga ibihumbi 350 bakurikira umuhungu we kuri Instagram. Yakoze benshi ku mutima!

Sandra Kassim, yari amaze igihe kinini yaranze kwemera uyu mwana ndetse iteka yakundaga kugaragara ari kumwe n’abana Zari yabyaranye na Diamond mu gihe ataraca iryera Dylan wa Hamisa Mobeto bangana urunuka.

Prince Dylan, umuhungu wa Diamond na Hamisa Mobeto
Hamisa Mobeto n'abana be babiri amaze kubyara ku bagabo batandukanye
Diamond yari aherutse gusaba umubyeyi we kutavangura abuzukuru be
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Emmanuel 2018-07-13 19:43:19

Nibyo Nibyiza

2
THEO 2018-07-12 16:18:19

SHA NI DANJE KURUYU MURYANGO

3
m 2018-07-11 23:48:08

Inkuru kuri uyu muryango utagira umuco zirarambiranye. Mwabuze abahanzi twagira ibyo twig iraho?

4
Yanike 2018-07-11 13:12:30

Iyo agumya gufunga umutwe se .umuhungu we akamufungira amazi numuriro. Nta wukunda umwana ngo yange nyina rero ubwo

Kwamamaza