IGIHE

Nsengiyumva "Igisupusupu" yanenze Pasiteri Zigirinshuti kubera amagambo yamuvuzeho

43 18-08-2019 - saa 11:20, Muvunyi Arsène

Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu yagaragaje ko yababajwe n’amagambo Pasiteri Zigirinshuti wavuze ko ubwamamare bwe bushyigikiwe na Satani.

Muri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Pasiteri Michael Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu masengesho ya saa sita.

Uyu muvugabutumwa yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’.

Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.

Yagize ati “ Ntimugakunde kuba imburamumaro, muri imburamukoro. Iyo ubaho wandagaye satani arakubona. Nta mpamvu yo kugira ngo ugushaka wese akubone, uguhamagariye igitoki, brochette, Nyabugogo, uguhamagariye kubyina, uguhamagariye kumva igisupusupu, byose mukaboneka.”

Pasiteri Zigirinshuti yatinze kuri Nsengiyumva, mu magambo arimo igisa n’uburakari abwira abakirisitu ko ukwamamara k’uyu musaza wa Rwagitima kurimo imbaraga za satani, nyamara abakorera Imana bakaba batamenyekana.

Ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”

Yunzemo ati “Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? none rundamo, rundamo aho ngaho aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”

Mu kiganiro Nsengiyumva yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Uwacu Muzika Festival cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, yagaragaje ko atashimishijwe na gato n’ibyo Pasiteri Zigirinshuti yamuvuzeho.

Ati “ Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”

Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, Nsengiyumva yavuze ko Pasiteri Zigirinshuti yatekereje nk’inyamaswa kuko nta muntu muzima wavuga nk’ibyo yamuvuzeho.

Ati “ Hari ahantu nasomye ngo umwana w’umuntu atekereza nk’inyamaswa. Ni ukuvuga uko yatekereje nta n’umuntu wabitekereza. Ibaze kuba uri pasiteri noneho ugatinyuka ukavuga uti ‘Igisupusupu arakagira gutya’ natwe twamugaye cyane.”

Uretse Nsengiyumva ubwe, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye banenga Pasiteri Zigirinshuti bamushinja kugirira ishyari uyu musaza ndetse ko amagambo yakoresheje adakwiriye kuvugirwa mu rusengero.

Abantu batandukanye banenze imvugo y’uyu mupasiteri

Nsengiyumva François yanenze bikomeye Pasiteri Zigirinshuti
Pasiteri Zigirinshuti yavuze ko Nsengiyumva ashyigikiwe n'imbaraga za Satani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Alias kiza 2019-08-28 05:22:53

Ese ubu uyu mupastor ujora akanatuka abantu we yumva ijuru ari irye?
ngo abareba igisupusupu bose ni imburamukoro?umuntu utukana mu ruhame .ahaaaa wa juru we uragatoye.

2
Inzobere 2019-08-20 05:31:40

Ubu c ari Nsengiyumva , ari ba payobozi bo muri ADEPR banyereje akayabo bagafungwa nanubu bikaba bitararangira bakarya n’utwabakene koko ninde uzajya mu muriro?Sinciye imanza nibarizaga gusa!!!

3
Celestin 2019-08-19 13:46:11

Ngaye bikomeye cyane abantu bajya kunva ubutumwa bwuyu mupasiteri cyane nkagaya ababumuhaye! muzambwire abamuzi niba yarize nuburyo yarezwemo! niba ADEPR ari hariya igeze nkongeraho nabamaze iminsi munkiko bashinjwa ubujura byaba ari ikibazo gikomeye cyane no kuba ntakijyayo byaba ari byiza kuringe cyane rwose! umuntu yigishanya umujinya ungana kuriya akorera iyi mana ko nayo yabuze abakozi ngirango!!!

4
Mukiza 2019-08-19 07:03:58

Tuzaba tureba iby’uyu mwana uvuka ajyenda/igisupusupu!!!!

5
L 2019-08-19 04:39:54

Uy mu gabo aherutse no kwihandagaza yemeza ko "umukobwa agomba kubanza akarongorwa mbere yo gushaka PhD"!
IBIBAZO MUBAZA:
- Ibyo bihuriye he n’Ijambo ry’Imana
- Imana yaba yanga iterambere ry’abana b’abakobwa?
- Gushaka ni itegeko? Ese ntawahitamo kuguma mu buseribateri nta kindi kibazo afite?
- Niba mwaragize amahirwe yo kugira abana barimo n’abakobwa, mwumva ari nka ryari bashinga ingo? Ese babuze ubashaka cg bo batabishaka mwabagira mute?
- Niba mwaragize amahirwe yo kugira abana b’abakobwa mwumva bakwiga kugeza ku yahe mashuri?
- Ese uwo mwashakanye mwamuhaye ayahe mahirwe yo kuba yakomeza amashuri kugera ku rwego rwo hejuru?
- Kuba umukobwa yagira PHD atarubaka urugo bibangamye he?
- Ese abahungu bo mwe mwumva bagira PHD ryari?
MURAKOZE!

(Nizere ko ibi bibazo bizabageraho tot ou tard, kandi ko nzamenya icyo mubivugaho)
Imana ibamurikire mwigishe ibifasha abantu!

6
mukabarisa 2019-08-19 03:51:46

ariko se Pasteur uretse ko kubivugira hariya atari ngombwa ayobewe ko ijambo ry’IMANA RIVUGA muri Matayo 7:13-14 (inzira ifunganye n’inzira ngari)rero ntagitangaje ko abantu benshi birukira ibidafite umumaro naho inzira ifunganye inyuramo bake.igisupusupu nakubwira iki rata ikomereze n’abagukurikira nababwira iki!!!!!!!! ariko yesu yaravuze ngo munyure mw’irembo rifunganye n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bakeâ€

7
Ubutumwa 2019-08-19 02:53:15

Abantu muvuga ngo indirimbo za Nsengiyumva a.k.a Igisupusupu nta butumwa burimo, ndashaka kubamenyesha ko habaho ubwoko bwinshi bw’indirimbo, kandi buri wese ahitamo umurongo umunogeye. Indirimbo zagenewe kwidagadura, si ngombwa ko ziba zirimo ubutumwa runaka. Yewe ushobora kuyibyina iri nko mu gihinde, utakizi, ariko wumva igufasha kwidagadura. Hari izaririmbiwe Imana, hari iz’abana, hari iz’ibyago, hari izifasha abantu kuruhuka (ku buryo usibye n’ubutumwa, ziracurangwa gusa ariko nta muntu uririmba), n’izindi n’izindi. Ikimbabaza rero cy’abarwanya Igisupusupu, abanyeshyari, etc... ubu ntimwakwishimira ko avuye mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe akaba ageze mu cya 3? Ubuzima yari abayemo nibwo uyu mu pasiteri amwifuriza? Niba ari igitangaza se, yazagiye agafata abirirwa mu mihanda bacurangira urwaga akabakiza, ntarindire kubona umuntu Imana yibutse ngo atangire amwite Shitani? Ariko mwagiye mwigisha abantu kwihana ibyaha byabo, ndavuga abo muba muri kumwe, mukareka gucira imanza abandi, mutanari kumwe? Nimwe usanga mwibasiye andi madini, mwumva ko imyemerere yanyu ari yo itunganye..!! Hakwiriye kujyaho itegeko rihana abanyamadini batandukira bene aka kageni pe.

8
kasongo wazekwa 2019-08-19 02:11:00

Tudaciye ku ruhande Nsengiyumva natange ikirego m’urukiko Pastor Zigirinshuti ku cyaha cyo gusebanya m’uruhame , gutesha ibihangano bye agaciro no kurema urwango hagatiye n’abanyarwana .....akurikiranwe nibimuhama ahanwe knd abere n’abandi urugero. ndetse azatange n’indishyi z’akababaro bitavanyeho ngusabira Nsengiyumva imbabazi m’uruhame muri rusange by’umwihariko mumateraniro ya ADEPR

9
martin 2019-08-19 01:21:40

ishyari si ryiza mureke abo Imana yihereye bakire nawe nategereze igihe cye nikigera azabona ibyo nawe yagenewe

10
David 2019-08-19 01:20:02

Ubuhanuzi bugomba gusohora kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo mu minsi y’imperuka abantu bazaba bikundira ibibanezeza. Turi mu minsi ya nyuma. Umwuka w’Imana asobanurire abayo. Njye kubwanjye nshigikiye ikoranabuhanga ariko ntiryari rikwiye kugera my mwiherero wacu n’Imana. Umuririmbyi ngo muze mwenyine twihererane ahatari abantu!!!! Bivuze byinshi. Turi kumenera amabanga abatari abo mu bacu. Bituma dutesha agaciro umwanya mwiza wo kwiherera. Abashaka Imana mufate izindi ngamba.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza