IGIHE

Nsanzamahoro wamamaye nka ’Rwasa’ muri filime yitabye Imana

63 5-09-2019 - saa 16:45, Nsengiyumva Emmy

Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva ku wa Mbere. Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019.

Mushiki wa Nsanzamahoro wari umurwarije muri CHUK, yabwiye IGIHE ko uyu musore yitabye Imana azize diabète.

Ati "Yitabye Imana uyu munsi nibyo, yari amaze iminsi kwa muganga yahageze ku wa mbere."

Yakinnye muri filime nyinshi kuva mu 1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrice Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Nsanzamahoro kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

Yitabye Imana atararushinga, icyakora mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza.

Nsanzamahoro yitabye Imana aguye muri CHUK
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7  

1
Arsene larsoon 2019-09-07 03:37:57

Rest in peace nshuti yacu twakundanga cyane p

2
Arsene 2019-09-07 03:34:30

Rest in peace Rwasa ungiy tucyiigukumbuye imana ikurinde kandi ikwakire mu bayo ubu ntabwo tukiri kumwe utuvuyemo tucyigukumbuye gusa tuzahora tukwibuka

3
Arsene 2019-09-07 03:34:25

Rest in peace Rwasa ungiy tucyiigukumbuye imana ikurinde kandi ikwakire mu bayo ubu ntabwo tukiri kumwe utuvuyemo tucyigukumbuye gusa tuzahora tukwibuka

4
hakizimana innocent 2019-09-06 09:25:54

mwihangane kumuryango wa nsanzamahoro

5
Hasingizwe anastasie 2019-09-06 05:37:27

Abasigaye mwihangana aruhukire mumahoro

6
Christella 2019-09-06 05:08:57

OH NON, SO SAD. KUKI ABEZABATARAMBA KOKO? BAJYANOKUGENDA BAKAGENDA BITUNGURANYE GUTYA? YAGIZURUHARE RUNINI MUKUMENYEKANISHA AMATEKAMABI IGIHUGU CYANYUZEMO ABINYUJIJE MUMPANO YE YA FILM, ADUFASHAGUHINYUZA ABAYAPFOBYAGA AGAKINAGARAGAZA UKULI KWIBYABAYE MURWANDA. ROLE NYINSHI YAKINYEMO YABAGARI INTERAHAMWE CG UMUSILIKARE, KULIJYE NABWONUBUTWARI KWEMERAGUKINA ZILIYA ROLE, NUMUSANZU UKOMEYE YATANZE TURABIMUSHIMIRA. IMANA IMWAKIRE MUBAYO

7
NIYONSENGA EUGENE RICKY POWER 2019-09-06 01:32:51

REST IN PEACE WE WILL NEVER FOR GET YOU

8
Shema Jean Claude 2019-09-06 00:50:55

May his soul rest in peace it’s sad we lost hillywood legend

9
Niyibizi Samuel 2019-09-05 23:44:25

I can’t hold the tears back. It wasn’t fair that you’re life had to end. I’ll always keep you in my heart. Rest in peace

10
Rosette Muhirwa 2019-09-05 23:14:18

Imana ikwakire nakungaga ukuntu waruzi gukina ukabiryosha

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7  

Kwamamaza