Nizzo yasobanuye iby’imirwano hagati ye na Safi Madiba (Video)

7 11-11-2017 - saa 12:49, Munyengabe Murungi Sabin

Nizzo uririmba muri Urban Boyz yasobanuye ko iby’imirwano n’ubwumvikane buke hagati ye na Safi Madiba bahoze baririmbana byavuzwe mu buryo butumvikanisha neza uko byagenze.

Ubwumvikane buke hagati ya Nizzo na Safi Madiba bwari bumaze imyaka irenga umunani nk’uko byashimangiwe na Semuhungu Jean de Dieu [Two Pac] ufatwa nk’umubyeyi wa Urban Boyz wayishyigikiye kuva mu mwaka wa 2007 kugeza ubu.

Yavuze ko amakimbirane hagati ya Nizzo na Safi yabaye mu bihe bitandukanye ndetse ngo ‘hari igihe bafatanaga mu mashati bakabakiza’. 2Pac yagereranyije imibanire ya Safi na Nizzo nka kumwe udusake tukiri duto ‘duhora dushondana’.

Yagize ati “Nibyo yitwaje agenda ntabwo mbyemera. Safi na Nizzo bahoraga bameze nk’udusake dushondana, byageze aho njyewe ndabimenyera mu itsinda banafatana tukabatandukanya ibikorwa bigakomeza.”

Nizzo mu kuvuga ku makimbirane ye na Safi yanze kubisobanura byeruye gusa yumvikanisha ko byavuzwe mu buryo budahuye neza n’uko byagenze, hari aho yagize ati “Niyo byaba ari byo abantu b’abagabo barwanye, ntuzi neza niba ari we wambanje cyangwa ari njye wamubanje. Uko kuvuga ngo ‘ese ndemera’ cyangwa se nibyo’. Igihari ni uko byanditswe ngo ‘Nizzo byagenze gutya, ntituzi icyo byari bishingiyeho’ …”

Yongeyeho ati “Wenda nanjye iyo nza nko kuvamo bari kuvuga ngo ‘Safi byagenze gutya na gutya’. Icyo ushaka kumenya, ni ukuvuga ngo ‘byarabaye koko’, ntabwo ibyo byabaye, ni nayo mpamvu navuze nti niyo abantu barwana ariko ntuzi niba ari njye washotoye cyangwa yarambanje”.

Mu mwaka wa 2012, nabwo Safi yasezeye muri Urban Boyz ajya gukora umuziki ku giti cye, yahise asohora indirimbo yitwa ‘Ndambiwe Agasuzuguro’. Icyo gihe Nizzo nawe ngo yahise ajya kwa Producer Chris Cheetah akorerayo indirimbo ze.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2017 nibwo Safi Madiba yatangaje byeruye ko asezeye muri Urban Boyz ajya gukora umuziki ku giti cye. Ubu yamaze gukorana indirimbo na Meddy yitwa ‘Ukuri’ ndetse yanakoranye indi na Rayvanny wo muri Waasafi kwa Diamond.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Udusake 2017-11-12 21:10:34

Nizzo avuga amafuti, ntabwo azi gutanga igitekerezo neza ngo agisobanure neza.

2
Jay 2017-11-11 14:17:26

Benshi mu banyamakuru bo murwanda bakunda byacitse, aho kwandika ku nkuru zubaka igihugu ngaho ibihuha, ibinyoma. Aho bigeze mukwiye ku defanda journalism mwize. Mugakora Professionally please. Aho gushakisha icyatandukanyije Safi na UB Nimushake uko bakwiyunga nibyo byubaka

3
Jay 2017-11-11 14:17:18

Benshi mu banyamakuru bo murwanda bakunda byacitse, aho kwandika ku nkuru zubaka igihugu ngaho ibihuha, ibinyoma. Aho bigeze mukwiye ku defanda journalism mwize. Mugakora Professionally please. Aho gushakisha icyatandukanyije Safi na UB Nimushake uko bakwiyunga nibyo byubaka

4
Hamadi 2017-11-11 11:19:06

Nonese niba ba nyirubwite babyiyemerera wowe ubihakana uhereyehe? gusa abantu bakuru kurwana ni sauvagerie n inka ntizikirwana

5
kalenzi 2017-11-11 06:05:15

Uyu muhungu agira icyinyabupfura gicye kdi niko ateye numunyagasuzuguro gusa mumureke iminsi izamwumvisha ninjiji cyane ateye nkabana bo kumuhanda reka turebe niba manzi azamwihanganira imyakayeyose naho itsinda ryarangiye nimutangire bundi bushya kuko nukuvugako Indirimbo mwakorenye muri 3 mutakongera kuzicuranga.

6
0727569624 2017-11-11 05:48:30

viateur

7
Twin Yeah! 2017-11-11 05:27:15

Abanyamakuru na mwe mwoye kujya muha ibintu intera mubyongerera ubukana rimwe na rimwe butariho! Inkuru imwe kuyibyaza izindi amagana sinzi niba ari ubunyamwuga cg ari ukubura ikindi gifite umumaro!
Niba umwe yaragiye arabona ari byo bimufitiye akamaro, abasigaye na bo niba ari abantu b’abagabo bazabigaragariza mu bikorwa. Mwo kudufatira igihe nimutare inshyashya!!

Kwamamaza