IGIHE

Nicki Minaj yahagaritse umuziki

0 6-09-2019 - saa 12:13, Uwiduhaye Theos

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj wamamaye mu muziki nka Nicki Minaj, yatangaje ko yabaye afashe ikiruhuko mu muziki akabanza kwita ku muryango we.

Uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Twitter, abwira abafana be gukomeza kumuhagararira no kumuba hafi kugeza igihe azaviramo umwuka.

Ati “Nafashe icyemezo cyo kuruhuka nkita ku muryango wanjye. Ndabizi murishimye ubu. Ku bafana banjye mukomeze kumpagararira kugeza ku munsi w’urupfu rwanjye […] ndabakunda.”

Minaj yari aherutse kubwira abamukirikira mu kiganiro akora kuri ‘Queen Radio’ ko we n’umukunzi we Kenneth Perry basabye ibyemezo byo gushyingiranwa, ndetse ubukwe bwe bushobora kuba bitarenze iminsi 80.

Hari amakuru yavugaga ko Nicki Minaj ashobora kuba afashe iki kiruhuko mu muziki ngo yitegure ubu bukwe bwe cyangwa se ko atwite, ariko TMZ yavuze ko adatwite.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu muhanzikazi amaze iminsi ari muri studio akora indirimbo nshya ndetse ari gupanga gukorana n’abahanzi benshi kandi ngo n’ubwo yavuze gutya, yafashe umwanya ntakorwaho muri studio kugeza mu kwezi gutaha.

Nicki Minaj na Kenneth batangiye kugaragaza ko bakundana umwaka ushize, nyuma yo kongera kwenyegeza urukundo rwabo rwo mu buto rwari rwarahwekereye. Ni biramuka bibaye, azaba ari ubwa mbere Nicki Minaj arushinze.

Nicki Minaj afite imyaka 36 y’amavuko naho umukunzi we afite 40. Minaj afite inkomoko muri Trinidad na Tobago, yavukiye muri Espagne akurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yamenyekanye nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Playtime Is Over’, ‘Sucka Free’ na ‘Beam Me Up Scotty’ mu 2009 ubwo yamaraga gusinya muri Young Money Entertainment yakoze album ye ya mbere yise ‘Pink Friday’ yagiye hanze mu 2010, ikaza gukundwa byihariye ikaba n’iya mbere kuri US Billboard 200.

Nicki Minaj yari aherutse kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Megatron’ agakoreshamo umukunzi we.

Nicki Minaj yabwiye abafana be gukomeza kumuhagararira
Nicki Minaj yavuze ko yabaye afashe ikiruhuko mu muziki we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza