IGIHE

Neza yajyanye i Kampala n’umukunzi we atwitiye

1 23-08-2019 - saa 20:30, Uwiduhaye Theos

Umuririmbyi w’umunyarwandakazi, Neza Patricia Masozera, uri kwitegura umwana we na Skales bamaze umwaka urenga bakundana, baturukanye muri Nigeria bajyana i Kampala mu gitaramo uyu musore yatumiwemo.

Kuri uyu wa Gatanu uyu mukobwa yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu Mujyi wa Kampala afite ibendera ry’u Rwanda yicaye mu modoka.

Umukunzi we Skales yatumiwe mu gitaramo cya Blankets and Wine Music Festival iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019 ahitwa Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala.

Uretse icyo gitaramo, azafata n’amashusho y’indirimbo afitanye n’umusore yitwa Bomblast. Uyu muhanzi na Neza bageranye ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Neza na Skales basigaye bagendana agatoki ku kandi

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019 nibwo umuhanzikazi Neza yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze akundana n’icyamamare muri muzika Skales wo muri Nigeria.

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri aba bombi n’inshuti zabo ku buryo, uyu mukobwa usanzwe aba muri Canada yafashe indege imugeza i Lagos muri Nigeria kugira ngo yishimane n’umukunzi we bisesuye kugeza ubu akaba atarasubira muri Canada.
Mu mashusho uyu mukobwa asigaye ashyira ku mbuga nkoranyambaga aba yerekana ko yaryohewe n’urukundo ahatwa na Skales.

Skales mu rugendo aherutse kugirira mu Rwanda muri Gicurasi aho yaririmbye hamurikwa ikinyobwa cya Mützig Class, nabwo yari kumwe na Neza none bongeye gushimangira kudasigana nk’impanga ubwo bajyanaga muri Uganda.

Mu minsi ishize hakwirakwiye inkuru yo gutwita kwa Neza biturutse ku mashusho ye na Skales, uyu mukobwa ari kumubaza niba atazamusiga undi mu kumusubiza avuga ko atabikora kuko amutwitiye umwana.

Icyo gihe ikinyamakuru Tunez Media kibinyujije kuri Instagram cyanditse ko Skales na Neza bari kwitegura umwana wabo mu minsi ya vuba.

Neza w’imyaka 34 yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales.

Ni ubwa mbere Neza yari agaragaje amarangamutima ye ku bijyanye n’urukundo agashimagiza umusore muri ubu buryo. Mu mwaka ushize byigeze guhwihwiswa ko yaba akundana Skales nyuma y’aho yari amaze gutandukana n’undi mukobwa wo muri Ethiopia ariko biza gufatwa nk’ibihuha.

Neza yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yakoranaga na MCG Empire ya MC Galaxy wo muri Nigeria. Muri iki gihe yakoze indirimbo zitandukanye harimo Uranyica, Vibe, Slay Mama n’izindi zatumye abona igihembo cya AFRIMMA 2017 nk’umuhanzi utanga icyizere ku mugabane Afurika.

Neza watandukanye na MCG Empire mu mwaka ushize amaze igihe nta ndirimbo ashyira hanze. Yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu Ukuboza 2017 aho yafatanyije na Masamba.

Skales afite indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Fire Waist” yakoranye na Harmonize, “Currency” yakoranye na Davido, “Body” yakoranye na Sarkodie n’izindi. Yanakoranye na Neza iyitwa “Good Life.”

Amashusho ya Neza yerekana ko ari i Kampala

View this post on Instagram

It Flows Through My Veins...💉🇷🇼

A post shared by Neza (@thisisneza) on

Reba indirimbo aba bombi bakoranye

Ibyishimo ni byose kuri aba bombi
Skales ubwo yataramiraga i Kigali mu birori byo kumurika inzoga nshya y'uruganda rwa Blarirwa nabwo yari kumwe na Neza
Skales na Neza bamaze umwaka bakundana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gatare 2019-08-24 08:23:29

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo no kubyara umwana.Ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Kwamamaza