Neza ugiye gutaramana na Masamba yazanye igihembo cya Afrima i Kigali

4 6-12-2017 - saa 15:58, Dusabimana Aimable

Neza, umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Nigeria yageze mu Rwanda aho aje kwitabira igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali azahuriramo na Masamba Intore gitegerejwe ku wa Gatanu, tariki 6 Ukuboza 2017.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Patricia Neza Masozera abarizwa mu nzu itunganya umuziki izwi nka MCG Empire yashinzwe n’icyamamare muri Nigeria, Mc Galaxy. Uyu mukobwa ukunze kwiyita ‘Da SongBird’ yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ari kumwe na Masamba Intore bagiye guhurira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, Neza yerekanye igihembo cya Afrima aherutse kwegukana ahigitse abandi bahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika.

Igihembo cya Afrima uyu munyarwandakazi yakubukanye mu mahanga yagihawe mu birori byabereye mu Mujyi wa Lagos muri EKO Hotel & Suites mu ijoro ryo ku itariki 12 Ugushyingo 2017, byari biyobowe na Akon. Neza yahawe icy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika [most promising artiste in Africa]. Yahigitse abari kwigaragaza neza muri iyi minsi barimo na Mr.Eazi.

Neza yavuze ko mu myaka yari amaze aba mu mahanga yasanze u Rwanda rwarahindutseho byinshi nubwo atarabasha gutembera. Yashimangiye ko asanzwe akurikirana ibibera mu gihugu kandi akizi neza ndetse akaba azi n’umuziki Abanyarwanda bakunda bityo akaba yiteguye kubasusurutsa byihariye mu gitaramo agiye gukora.

Yagize ati “Nageze i Kigali nijoro. Ntabwo nabonye byinshi, ndatekereza ko turi busohokane n’inshuti. Nahaherukaga mu 2009, hari ibintu byinshi byahindutse, mfite amatsiko yo kureba byose.”

Yongeyeho ati “Ni iby’icyubahiro cyinshi kuba ndi kumwe nje guhura n’abantu hano, hashize igihe kirekire, hashize imyaka umunani, nari maze igihe ntegereje cyane uyu mwanya. Nari maze igihe nkurikirana ibikorwa bya Kigali Jazz Junction, ni umunsi utinze kugera kuko ni inzozi nkabije kuba ngiye kuririmbira Abanyarwanda tukishimana.”

Yavuze ko atagiye kumara igihe kirekire mu Rwanda ariko ateganya kuzahagaruka agakorana n’abahanzi baho. Yemeza ko kuba agiye guhurira mu gitaramo na Masamba azabasha kumwigiraho byinshi nk’umuhanzi mukuru kandi uririmba injyana isigasira umuco gakondo w’u Rwanda. Neza yanavuze ko basanzwe baziranye kuko ari inshuti ikomeye y’umukobwa we bamenyaniye muri Canada aho yabaye igihe kirekire mbere yo kujya muri Nigeria.

Masamba yagize ati “Nanjye ndamuzi cyane Neza. Umuziki we nagiye mukurikirana buhoro buhoro. Icyo namukundiye agira umwete, ibyo ndabimushimiye. Birakwiye ko harebwa inzego zikuriye umuziki bakajyana na Neza akareba Minisitiri w’Umuco na Siporo akamushyikiriza n’iki gikombe bigafotorwa bikamenyekana ko umukobwa wacu ukiri muto yabashije guhesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga kandi akaba yibutse no gushimira ku ivuko.”

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kigiye guhuza Neza na Masamba mu gususurutsa abakunzi b’umuziki i Kigali kije cyiyongera ku bindi bikomeye byabaye muri uyu mwaka byitabiriwe n’abahanzi barimo Kidum, Mayonde wo muri Kenya, Cece Sagini, Isaiah Katumwa wo muri Uganda n’abandi.

Iki gitaramo gisoza ibya Kigali Jazz Junction byabaye muri uyu mwaka kizabera muri Serena Hotel ku wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017. Abahanzi bazagisusurutsa bazafatanya na Neptunez Band izabacurangira mu guhuza injyana bakora n’umwimerere wa Jazz ndetse hanacurange Mavuno Band.

Igihembo cya Afrima uyu munyarwandakazi yazanye i Kigali
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n'ibigo birimo Airtel Rwanda, Bralirwa na Infinix
Massamba yavuze ko ashimira Neza kuba umuhanzi ugaragaza umwete mu bikorwa
Masamba yavuze ko kuba Neza yarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga akegukana igihembo gikomeye ari ibintu akwiye gushimirwa
Munganyinka Liliane wo muri Airtel Rwanda mu ishami ry'imenyekanishabikorwa yavuze ko bishimiye kuba mu bufatanye bwo gutegura iki gitaramo
Neza na Massamba bazaririmba muri Kigali Jazz Junction bakoranye ikiganiro n'itangazamakuru
Neza yerekanye igihembo cya Afrima aherutse guhabwa ahigitse abahanzi barimo na Mr. Eazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gaddy 2017-12-07 03:07:20

Masamba numuntu wumugabo Sana;!!!

2
Remere 2017-12-06 17:58:57

Munganyinka Arabikora !

3
fiacre 2017-12-06 12:08:17

Icyo gitaramo turacyishimiye

4
fiacre 2017-12-06 12:08:17

Icyo gitaramo turacyishimiye

Kwamamaza