IGIHE

Nel Ngabo yakoze indirimbo yibanda ku magambo meza adakunze gukoreshwa n’abakundanye

1 24-08-2019 - saa 10:34, Uwiduhaye Theos

Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo uri mu bahanzi bakizamuka bari kugaragaza impano nyuma yo gutangira gukorana na Kina Music, yashyize hanze indirimbo ya ye gatatu yise ‘Byakoroha’.

Muri iyi ndirimbo ye y’urukundo aba agaragaza ibintu bifatwa na benshi nk’ibidashoboka ko aribyo bishobora kumutandukanya n’umukunzi we gusa.

Nko mu gitero cya mbere aravuga ati “Byakoroha guhindura inyanja ubutayu, byakoroha kubona ifi iguruka mu kirere mbere y’uko ngira igitekerezo cyo kukwanga umuriro wabanza ugatoha, imvura ikagwa izamuka […]”

Yabwiye IGIHE ko yakoze iyi ndirimbo ashaka gukora ikintu kidasanzwe kubera usanga amagambo akunda gukoreshwa mu bakundana ari amwe.

Ati “Abantu benshi mu ndirimbo z’urukundo uba usanga babwirana ngo ntabwo bazarekana ariko biriya nabikoze mu buryo budasanzwe mu magambo atari amenyerewe.”

Mu gihe gito amaze akora umuziki, Nel Ngabo avuga ko yatunguwe n’uburyo abanyarwanda bakunze ibihangano bye.

Ati “Banyakiriye neza bari gukunda ibihangano byanjye. Bari kumpa ibitekerezo byiza. Ni ugukora cyane kuko iyo abantu bishimiye ibyo ukora uba ugomba kubaha ibindi byinshi.”

Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze vuba aha. Ku kijyanye na album ho avuga ko atari ibya vuba kuko aribwo agitangira umuziki ariko avuga ko nayo iri gukorwaho igihe nikigera izajya hanze.

‘Byakoroha’ ije ari indirimbo ya gatatu ya Nel Ngabo nyuma y’izindi yakoze zikishimirwa zirimo ‘Why’ ndetse na ‘Nzahinduka’ yaherukaga gukora.

Uyu musore w’imyaka 21 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana mu ntangiro za 2018 ubwo yinjiraga muri Kina Music ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Dream Boyz na Tom Close.

Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore azi no gucuranga Piano, mu muziki we yibanda ku njyana ya RnB kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose.

Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko yakoze iyi ndirimbo ashaka gukora ikintu kidasanzwe kubera usanga amagambo akunda gukoreshwa mu bakundana ari amwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fabrice 2019-08-24 04:14:44

Uyu muhungu abirimo neza peee

Kwamamaza