IGIHE

Ne-Yo yaserukanye imyenda yaguze mu Rwanda, Rwasa arunamirwa mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’

0 8-09-2019 - saa 11:12, Uwiduhaye Theos

Abanyarwanda n’abanyamahanga bakubise buzura muri Kigali Arena mu gitaramo cyitabiriwe cyo Kwita Izina cyitabiriwe n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye iyi nyubako yari yakubise yuzuye.

Igitaramo cyatangiye amatike yari ateganyijwe yamaze gukukumbwa ku buryo hari abantu bamwe batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bahombye kuba batabonye abahanzi bari banyotewe cyane cyane nk’Umunyamerika Ne-Yo na Meddy ukundwa na benshi mu Rwanda.

Ab’iganjemo urubyiruko rurimo urukiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza nibo bari benshi muri iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga muri Kigali.

Itsinda ry’abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo rizwi nka Symphony niryo ryabanje gushyusha abantu, benshi bizihirwa mu bihangano bitandukanye ryabaririmbiye birimo indirimbo zo hanze rigeze ku ndirimbo za Bushali The Trigger abantu bahagurukira icyarimwe bakajya bafatanya naryo kuririmba.

Mu bahanzi bakuru ku rubyiniro habanje abahanzikazi bagize itsinda rya Charly na Nina ryishimiwe mu ndirimbo zitandukanye zaryo zirimo ‘Zahabu’, ‘Agatege’, ‘Lazizi’, bakoranye na Orezi, ‘Indoro’ bahuriyemo na Big Fizzo ndetse n’izindi.

Ryakurikiwe na Bruce Melodie wakiriwe neza n’abakunda ibihangano bye ndetse n’abandi bihebeye umuziki nyarwanda, yaririmbye indirimbo zirimo ‘Kungola’ yakoranye na Sunny yazamuye ubushyuhe mu bafana n’izindi nyinshi zamugize ikirangirire mu gihe amaze mu muziki.

Uko uyu muhanzi yasozaga indirimbo yakirwaga n’amashyi y’urufaya, ubona ko abakunda ibihangano bye banyuzwe.

Avuye ku rubyiniro yakurikiwe na Riderman wazanye ku rubyiniro n’umuraperi uri kuzamuka muri iki gihe witwa Kaligomba, baririmbanye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Inyuguti ya R’, ‘Abanyabirori’, ‘Ikinyarwanda’ n’izindi.

Yagezemo hagati abwira abakunzi ko n’ubwo yashimishijwe no kubataramira, yaje arwaye gusa kubera urukundo abakunda akaba yanze kubatenguha.

Riderman avuye ku rubyiniro yakiriwe na Sherrie Silver wamamaye mu mbyino zitandukanye, wari uri kumwe n’abantu bo mu muryango yashinze witwa Children of Destiny.

Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga mu kugorora ingingo ndetse yishimiwe na benshi. Agiye kujya ku rubyiniro babanje berekana amashusho ye atandukanye arimo ay’ibihe byiza aheruka kugirira mu birunga yasuye ingagi n’ayandi.

Avuyeho hagiyeho akanya k’abagize itsinda ry’abavanga imiziki rya Dream Team Djs rigizwe na Dj Miller, Marnaud na Toyxk rishyushya abantu mu gihe gito rihita riva ku rubyiniro.

Meddy yagiye batanyuzwe

Haciyemo akanya gato itsinda rya Dream Team Djs rivuye ku rubyiniro, umuhanzi Meddy yahise aza.

Yaririmbye indirimbo ze eshatu gusa zirimo ‘Sibyo’, ‘Everything’ ye na Uncle Austin na ‘Ntawamusimbura’ aririmba agace gato k’iyo yise ‘Slowly’ arangije avangamo izindi ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae nka ‘No Woman no cry’ ya Bob Marley hashize iminota nka 20 ahita ava ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be ubona bakinyotewe batangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, ‘hari n’abagize ngo aragaruka’ amaso yabo ahera mu kirere.

Yari ari kumwe n’ababyinnyi batandatu bamufasha ku rubyiniro, nawe akanyuzamo akabafasha.

Rwasa yunamiwe

Ubwo umuhanzi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yari ari ku rubyiniro yafashe akanya k’amasegonda yibuka Nsanzamahoro Dennis wamamaye nka Rwasa uherutse kwitaba Imana .

Yabanje abwira abafana be ko bamufasha bagafatanya kwibuka uyu mugabo wakoze byinshi mu ruganda rwa sinema mu Rwanda no mu myidagaduro muri rusange.

Ati “Yitwa Dennis yakinnye muri filime nyinshi amenyekana nka Rwasa. Mureke dufate amasegonda 10 tumwibuke. Yakoze ibintu byinshi, tuzahora tumwibuka.”

Nsanzamahoro Dennis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2019 azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Abafana binubiye gutinda kwa Ne-Yo

Ubwo Meddy yavaga ku rubyiniro abantu bagize ngo Ne-Yo agiye kuza amukurikiye ariko bategereje uyu muhanzi bamwe batangira kwicara abandi bakavugira mu matatama ko yatinze.

Hashize iminota 44 umushyushyarugamba yaje ku rugamba abwira abantu ko uyu muhanzi w’icyubahiro agiye kuza gutaramana nabo.

Mc Tino ati “Muriteguye? Perezida w’igihugu arahari. Reka mbasabe ikintu kimwe igihe nzajya mvuga ngo Visit mujye musubiza ngo Rwanda.”

Yahise abwira abafana bari bitabiriye kubara guhera ku icumi kugeza kuri 0 arangije akajya ababaza ati ‘muriteguye?’ Ahita agenda. Batangira gushyiramo amashusho y’indirimbo za Ne-Yo atandukanye.

Nyuma y’igihe abantu bamutegerezanyije amatsiko ahagana saa tanu n’iminota 45, yahise yinjira ku rubyiniro. Nk’ibisanzwe yari yambaye ingofero mu mutwe n’ishati yahinnye amaboko n’ipantalo y’umukara.

Yahereye ku ndirimbo yahuriyemo na Clavin Harris bise ‘Let’s Go’, akajya asimbuka abwira abakunzi be ati muriteguye ? ahita akomereza ku ndirimbo ye yise ‘She Knows’.

Uko yaririmbaga, avuga utuntu twose yakoraga ku rubyiniro abafana bavuzaga akaruru; abandi telefoni bazikuye mu bubiko bari kumufata amashusho n’amafoto.

Ageze ku ndirimbo ye yitwa ‘Miss Independent’ ho byabaye ibindi bindi kuko yaririmbye afatanya n’abari bitabiriye iki gitaramo ariko bakomeza kugaragaza ko bamwishimiye cyane.

Ne-Yo yaserukanye imyambaro yaguriye mu Rwanda

Uyu muhanzi mu buzima bwe akenshi azwi nk’umwe mu bahanzi badatana no guhora bambaye ingofero kubera kuba yarazanye uruhara akiri muto.

Mbere yo gutaramira i Kigali yaguze ingofero, ishati n’ipantalo y’ikoboyi ahitwa Avenue 250 mu iduka riherereye muri KBC.

Uyu muhanzi hari aho yageze imyambaro yazanye ku rubyiniro ajya kuyihindura aza yambaye indi itandukanye nayo.

Ne-Yo yabyinishije inkumi z’i Kigali, imwe ayiha agakomo

Ne-Yo yagezemo hagati ari kuririmba indirimbo yahuriyemo na Stefflon Don bise ‘Push Back’ ahamagara abakobwa batatu imbere bari bitabiriye iki gitaramo maze barushanwa kubyinana na we.

Umukobwa wavuze ko akomoka muri Tanzania yahize abandi kubera uburyo yabyinanye na Ne-Yo maze amugororera agakomo n’akabizu ku itama.

Aba bakobwa bahise bava ku rubyiniro iyi ndirimbo irangiye ahita yanzika niyo yise ‘Closer’ yakunzwe na benshi kubera umudiho urimo utuma benshi bagira ubushyuhe.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari uri mu bitabiriye iki gitaramo yahageze Ne-Yo yenda kujya ku rubyiniro.

Abahanzi hafi ya bose banyuze ku rubyiniro baririmbye mu buryo bwa live, Ne-Yo we wari yizaniye itsinda ry’abantu bane bamufasha mu buryo bwo gucuranga guitar, piano n’ingoma. Yaririmbye mu buryo bwa Semi-live.

Umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo wakubiswe saa sita z’ijoro n’iminota 57.

Amafoto utabonye ya Perezida Kagame mu gitaramo cyo “Kwita Izina’’

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye igitaramo cyabereye muri Kigali Arena
Perezida Kagame yakandagije ikirenge muri Kigali Arena aherekejwe n'abandi bayobozi barimo uw'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, Clare Akamanzi
Perezida Kagame yitabiriye igitaramo gikomeye cyatumiwemo Ne-Yo
Perezida Kagame aganira n'umubyinnyi w'icyamamare, Sherrie Silver
Umukuru w'Igihugu yari afite akanyamuneza ko kwitabira igitaramo cyaririmbyemo Ne-Yo
Perezida Kagame aganira na bamwe mu bayobozi bitabiriye igitaramo
Kigali Arena irimo televiziyo za rutura zifasha abantu kureba amashusho y'ibiyiberamo bayitegeye neza
Ibihumbi by'abitabiriye "Kwita Izina Concert" bakiranye urugwiro Perezida Kagame
Ubuheta bwa Perezida Kagame, Ingabire Ange Kagame ari mu bitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bihumbi by'abaganuye ku gitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Arena

NE-Yo yishimiwe

Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo [Gogo] yasigiye ibyishimo abakunzi b'umuziki i Kigali
Abakunzi b'umuziki bamwakiranye urugwiro
Meddy yageze kuri "Everything" ahamagara Uncle Austin bararirimbana
Uyu muhanzi yakunzwe cyane kubera umuziki w'urukundo
Meddy ari ku ruhembe rw'abahanzi bakunzwe mu gihugu
Meddy yaririmbye "Slowly" na "Ntawamusimbura'' yerekwa urukundo
Meddy yageze kuri "Everything" ahamagara Uncle Austin bararirimbana
Uyu muhanzi yakunzwe cyane kubera umuziki w'urukundo
Meddy ari ku ruhembe rw'abahanzi bakunzwe mu gihugu
Ngabo Médard yari akikijwe n'itsinda ry'ababyinnyi babyambariye
Meddy yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe
Meddy ari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda
Bafashije Charly na Nina kubyina ingwatira
Sherrie Silver yari aherekejwe n'itsinda ry'ababyinnyi
Yabyinnye bigera n'aho ashinga umutwe, ahabwa amashyi menshi
Sherrie Silver yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kubyina
Sherrie Silver yamamaye cyane mu ndirimbo ‘This America’ ya Childish Gambino
Sherrie Silver yanyuzagamo akagaragaza ubuhanga bwihariye mu kubyina
Abasore bari baherekeje Sherrie Silver bishimiwe mu mbyino baserukanye
Umuraperi Riderman yaririmbye afite uburwayi
Riderman yaririmbye ari gufashwa n'umuraperi Siti True Karigombe wize umuziki ku Nyundo
Bruce Melodie yongeye gushimangira ko ari mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki w'u Rwanda
Abitabiriye igitaramo basangizwaga ubutumwa bubashishikariza gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda
Bruce Melodie yishimiwe cyane n'abitabiriye igitaramo
Igitaramo cya mbere gikomeye cyabereye muri Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 cyitabiriwe n'abarimo Abanyarwanda n'abanyamahanga batari bake

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Muhumuza Simeon na Hakizimana Alain

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza