IGIHE

Naomi Campbell yahuye na Perezida Paul Kagame, amuvuga imyato

1 7-09-2019 - saa 20:08, Uwiduhaye Theos

Naomi Campbell umenyerewe ku Isi mu ruganda rw’imideli yavuze imyato Perezida Kagame, bahuye nyuma yo kuza mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina.

Umunsi ngarukamwaka wo Kwita Izina muri uyu mwaka wabaye ku wa 6 Nzeri, aho abana 25 b’ingagi bahawe amazina, mu muhango wabaga ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi.

Mu bise abana b’ingagi harimo Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’inshuti ya hafi y’u Rwanda. Hari Amina Mohammed, Umuyobozi wungirije wa Loni, akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije wa Nigeria.

Hari Paul Milton & Luke Bailes bafite Singita Kwitonda Lodge; HRH Princess Basma Bint Ali; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino rya Commonwealth, Dame Louise Martin; Tony Adams w’imyaka 52 wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14.

Mu bandi bazwi bise amazina ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams; rwiyemezamirimo wo muri Suède akaba yaranashinze Norrsken Niklas Adalberth; Jeremy Jauncey, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Beautiful Destinations na Otara Gunewardene, umucuruzi wo muri Sri Lanka akaba n’umugiraneza; Ronan Donovan, umufotozi wa National Geographic; Louis Van Gaal, watoje Ajax, Barcelona, Bayern Munich na Manchester United; Madeleine Nyiratuza ukora muri UNDP Rwanda; Marco Lambertini uyobora Ikigega Mpuzamahanga cyo kwita ku Bidukikije; umubyinnyi Sherrie Silver; Naomi Campbell umenyerewe mu byo kumurika imideli n’abandi.
Uyu munyamideli nyuma yo kwita umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’, yanahuye na Perezida Kagame.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimye Umukuru w’Igihugu avuga ko ari umugabo udasanzwe.

Perezida Kagame ni we wari umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwita Izina.

Ati “Ibyishimo kubonana n’umushyitsi mukuru wanavuze ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Umugabo watanze ubuzima bwe mu kurinda, kurengera no guteza imbere igihugu cye n’umuryango wacyo.”

Naomi Elaine Campbell yavutse mu 1970, ubu afite imyaka 49. Ni Umwongerezakazi ukora umurika imideli, agakina filime ndetse ni na rwiyemezamirimo.

Yatangiye kwigaragaza cyane guhera mu 1980 kuzamura kugeza mu 1994, ndetse yari umwe banyamideli batandatu mu gisekuru cye babashije kuba ‘Super Models’.

Naomi Campbell yishimiye guhura na Perezida Kagame wiyemeje kwitangira iterambere ry'u Rwanda n'abanyarwanda
Naomi yari mu Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b'ingagi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mihigo Ally 2019-09-07 15:26:19

Nibyagaciro kuba urwanda rwacu Rugendwa amanywa nijoro I proud to my country Rwanda

Kwamamaza