IGIHE

Naomi Campbell yagiriye ibihe byiza mu birunga asura ingagi

2 9-09-2019 - saa 08:10, Uwiduhaye Theos

Naomi Campbell umenyerewe ku Isi mu ruganda rw’imideli yasuye ingagi mu birunga , nyuma yo kwitabira ibirori byo Kwita Izina byabaye ku wa 6 Nzeri 2019 mu Karere ka Musanze.

Naomi ni umwe mu batumiwe ku munsi ngarukamwaka wo Kwita Izina, wabaye ku wa 6 Nzeri, aho abana 25 b’ingagi bahawe amazina, mu muhango wabaga ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi.

Naomi Campbell umenyerewe mu byo kumurika imideli nawe ari mu bise izina aba bana b’ingagi, aho yayise ‘Intarutwa’ nyuma ajya no kuzisura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ibyishimo yagiriye mu Rwanda asura ingagi.

Yifashishije amafoto ari kumwe n’ingagi ati " Natembereye ngo ndebe iyi miryango itangaje.”

Naomi Elaine Campbell yavutse mu 1970, ubu afite imyaka 49. Ni Umwongerezakazi ukora umurika imideli, agakina filime ndetse ni na rwiyemezamirimo.

Yatangiye kwigaragaza cyane guhera mu 1980 kuzamura kugeza mu 1994, ndetse yari umwe banyamideli batandatu mu gisekuru cye babashije kuba ‘Super Models’.

Naomi amaze iminsi mu rw'imisozi igihumbi
Naomi Campbell yagiriye ibihe byiza mu Rwanda asura ingagi
Naomi Campbell yasuye ingagi nyuma y'uko hari iyo yise izina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
che 2019-09-09 08:41:35

Uvuze ukuri "Genesis", icyo gitekerezo utanze ni inyamibwa rwose!

2
Genesis 2019-09-09 03:11:26

Ubutaha hazatumirwe abantu bafite aba followers benshi ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuzamura abakurikirana u Rwanda: Ex: Cristiano Ronaldo, bamwe muri family Kardashians,Family Jay z na Beyoncé n’ ibindi byamamare muri fields zitandukanye dutaramirwe n’ abantu nka Chris brown cg Rihanna cgTaylor Swift, etc.... bifatanyije hamwe na Arsenal deal igihugu cyacu kizakomeza gukurura ba mukerarugendo benshi kndi please turasaba RDB ko yakomeza kwagura ahantu hasurwa kuko harahari henshi mu Rwanda hatarabyazwa ama devises, KOMEZA USUGIRE MUGONGO WADUHETSE

Kwamamaza