Mutoni Tania watukanye muri Miss Rwanda yasezerewe mu irushanwa ry’ubwiza muri Afurika

15 2-05-2018 - saa 10:22, IGIHE

Mutoni Muvunyi Tania yamenyekanye ubwo yifatiraga ku gahanga itsinda rishinzwe gutoranya abakobwa mu gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, nyuma yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntibyamuhira.

Muvunyi Mutoni Tania afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.85 agapima ibiro 65. Uyu ari mu bakobwa 16 bahataniye ikamba mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Mutarama 2018.

Uyu mukobwa amaze gusezererwa muri Miss Rwanda yavuze amagambo arimo uburakari n’ibitutsi ku bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 avuga ko bose muri iri rushanwa bazajya ikuzimu kuko “bafite umutima wamunzwe na ruswa”.

Nyuma yo kubura amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda, Mutoni Tania yahise yiyandikisha mu bakobwa bahataniye kuzitabira Miss Fashion Week Africa 2019 nabwo ijonjora ry’ibanze risozwa akuwemo.

Yari ahagarariye u Rwanda ari kumwe n’undi mukobwa witwa Dushime Marlene, bombi ntibarenze ijonjora ry’ibanze. Abategura Miss Fashion Week Africa basohoye amazina y’abatsindiye kuzaserukira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri batanu batoranyijwe nta munyarwandakazi urimo.

Mu batsinze batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018, harimo uwitwa Fridah Kariuki[Kenya] userukiye Afurika y’Uburasirazuba, Christine Kakoma[Zambia] uhagarariye Afurika y’Amajyepfo, Adama Ruth Ule[Cameroon] ahagarariye Afurika yo hagati

Uwitwa Ayamba Tangban wo muri Nigeria ahagarariye Afurika y’Uburengerazuba, Esther Ambrose wo muri Sudani y’Epfo we ahagarariye Afurika ya Ruguru.

Mutoni Tania watukanye muri Miss Rwanda yasezerewe mu irushanwa ry’ubwiza muri Afurika

Aba bakobwa batoranyijwe ku mugabane wa Afurika bazajya guhatana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rw’Isi mu mpera z’umwaka wa 2018, buri wese azahabwa amadolari igihumbi hanyuma uzatsinda ku migabane yose ahabwe amadolari ibihumbi cumi na bitanu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
samuel 2018-05-04 13:02:01

uwo agomba kwigishwa kwihangana

2
Maso 2018-05-03 08:12:00

Ko u Rwanda rufite abakobwa ba mbere muri Africa bigenze bite. Batwibye ririya ni ishyari badufitiye. Kkkk

3
musemakweli 2018-05-03 06:06:28

IHANGANE ARIKO UZIGE IKINYABUPFURA KUKO IYO URI IMBURABARERE NTA MAHIRWE UGIRA INAMA NAKUGIRA UZASABE IMBABAZI ABANYARWANDA BOSE MURI RUSANGE KUKO TWAMENYE KO URI INGARE

4
ephutha 2018-05-03 05:08:48

bamaze bamukuramo kuko nta indisiprine dukeneye murwanda.ahubwo umukunziwe asenge cyane !!!!!!

5
xxx 2018-05-03 03:34:53

ko numva atukana nkinshinzi ubwo sindaya koko ? mutubwire

6
ali 2018-05-03 03:31:31

ko mbona atari na mwiza se yikiruka inyuma yibyamusize

7
Mukristo 2018-05-03 02:36:18

Ariko se ubu iyo utangije inkuru uvuga ngo "watukanye" uba nibura warababajwe nuko byabaye cg uba ubyishimiye? Abantu twishimira ibibi gusa!!

8
Sila 2018-05-03 01:50:47

NIBA YARATUKANYE YARAMAZE iriya mpunyu yingirwa miss liliane ihuriyehe nuyumwana mwiza gutya . Habiba ko ntamukobwa wafungura udushumi twinkwetoze mubwiza simwamwimye ikamba ibya miss bizasubirwamo .

9
john 2018-05-02 16:29:02

iyo ibintu atari ibyawe ntibiba ari ibyawe, wa mukobwa njya gushakira mu bindi kd nabagushuka ko waba miss nizereko ubonyeko bagushuka

10
Leilla 2018-05-02 15:39:42

Uyu mwana arabona iyi taille ariyo kujya muba miss koko!umuntu ntanireba muri miroir ngo yimenye!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza