IGIHE

Mutima yatsindiye kuba umunyamakuru wa Royal Fm, naho itsinda ribyina ryitwa Wasafi rihiga ayandi

0 21-10-2019 - saa 07:17, Uwiduhaye Theos

Nyuma y’igihe kirekire radiyo Royal Fm iri gushakisha abanyempano bahiga abandi mu irushanwa rya Talent Zone ryabaga ku nshuro ya gatatu, haraye hamenyekanye abahiga abandi.

Abanyamakuru umunani n’amatsinda atandatu yo kubyina mu mbyino zitandukanye zirimo izigezweho na gakondo yari ahatanye mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Talent zone’ ritegurwa na Royal Fm.

Umunyamakuru wa gatatu yabaye Umukunzi Annie Sabine, uwa kabiri aba Angelo Ndungutse naho uwa mbere aba Mutima Chris ndetse akaba agiye kuba umunyamakuru w’iyi radiyo.

Mutima wahigitse abandi yabwiye IGIHE ko imbaraga zamubashishije kuba uwa mbere ari uko yagiye yimenyereza cyane.

Ati “Imbaraga zari ziri mu kwimenyereza nagiye nkora. Nahoraga nitoza buri gitondo na nimugoroba, nkikanguka naritozaga na mbere yo kuryama. Nakunze radiyo kuva kera nakumva uburyo umunyamakuru avuga nkumva nanjye nabishobora. Nari nzi kwigana ibintu bijyanye n’amajwi. Mbishyiramo umwete.”

Yavuze ko agiye gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo akomeze guteza imbere radiyo yamuhaye amahirwe, icyo bamusabye nk’umukozi waho agikore. Uyu musore yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi.

Mu kubyina, itsinda rya The Monsters Dance Crew niryo ryabaye irya gatatu, The GS Crew ryabaye irya kabiri naho Wasafi Kigali yegukana umwanya wa mbere ihigitse andi matsinda yose yari ahanganye naryo.

Wasafi Kigali bavuze ko ibanga bakoresheje nabo ari ugukora imyitozo myinshi. Iri tsinda ririmo abantu 15.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Royal FM, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Simon Iyarwema usobanukiwe ubwoko bw’imibyinire y’amoko yose, Aissa Cyiza na Kasirye Martin [MC Tino] basanzwe ari abanyamakuru ba Royal Fm.

Mutima wabaye uwa mbere yahise ahabwa akazi gahoraho kuri Royal FM naho aba bandi babiri bazahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru hamwe n’igihembo cy’amafaranga kuri iyi Radio.

Umunyamakuru wabaye uwa kabiri yahembwe 300,000 Frw mu gihe uwa Gatatu yahawe 200,000 Frw.

Itsinda rya Wasafi ryabaye irya mbere ryatahanye miliyoni 1 Frw, itsinda rya kabiri rihabwa 500,000 Frw naho itsinda rya Gatatu ryahawe 300,000 Frw.

Umukunzi Annie Sabine wabaye uwa gatatu mu banyamakuru na Angelo Ndungutse wa kabiri
Itsinda rya Wasafi ryahize ayandi mu kubyina
Mutima Chris wabaye uwa mbere mu banyamakuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza