Mutesi Aurore yasabiye umukobwa uhatanira Miss Rwanda wateze moto akavugwaho byinshi

86 12-02-2018 - saa 10:21, Munyengabe Murungi Sabin

Miss Mutesi Aurore yagaragaje ko ari ku ruhande rw’abashyigikiye umukobwa witwa Umutoniwase Anastasie uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, uyu ari mu bamaze iminsi bavugwaho byinshi.

Umutoniwase yavuzweho cyane guhera umunsi wa mbere yinjiye mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, amafoto ye yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamujora abandi bakamushyigikira.

Izina rye ryavuzwe mu buryo bukomeye cyane ku munsi wa mbere w’umwiherero wa Miss Rwanda uri kubera i Nyamata. Abandi bakobwa hafi ya bose bageze i Remera ku cyicaro cy’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco batwawe mu modoka zihenze; Umutoniwase Anastasie we yakoze itandukaniro.

Uyu mukobwa yateze moto yamuvanye i Nyabugogo kugera i Remera aho abakobwa bose bahagurukiye berekeza i Nyamata. Amafoto ye amaze kugera mu binyamakuru, hari abayashyize ku mbuga nkoranyambaga bamuseka kuko ngo ‘bidakwiye kubona umukobwa uri muri iri rushanwa yicaye ku ipikipiki’ gusa hari n’abandi bagaragaje kumurwanira ishyaka mu buryo bukomeye.

Miss Mutesi Aurore wambitswe ikamba mu 2012 yashyize ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram maze ayiherekeza amagambo amwifuriza kubona ibyo asaba Imana. Yagize ati “Imana niyuzuze ibyifuzo biri mu mutima wawe.”

Mu bitekerezo byashyizwe ku magambo ya Mutesi Aurore higanjemo abagarutse ku buryo yateze moto bamushimira ko atigeze yishyira mu rwego atarimo ndetse ko ari we ‘Nyampinga u Rwanda rukeneye’.

Umutoniwase Anastasie yibajijweho na benshi kuko yateze moto

Ubwo yari mu majonjora yabereye mu Ntara y’Amajyepfo, Umutoniwase Anastasie yabajijwe impamvu we nk’urubyiruko yahisemo gukomeza kuba mu cyaro iwabo mu Karere ka Muhanga kandi abandi bakunda kujya kuba i Kigali asubiza ati "I Muhanga turahinga kandi tureza, nkumva nta cyatuma nifuza kujya kuba i Kigali kandi badafite nk’ibyo dufite muri Muhanga. Nahisemo nyine kumva naba i Muhanga."

Umutoniwase Anastasie, aho ari mu mwiherero avuga ko ‘icyo ashyize imbere ari ukwitwara neza agatsinda ndetse ngo afite icyizere ko bizamugendekera neza’. Uyu mukobwa, afite imyaka 18, areshya na metero 1.80, agapima ibiro 60.

Ernesto Ugeziwe ukorera Radio Ijwi rya Amerika na we yavugiye Anastasie
Umutoniwase Anastasie yaserukiye Intara y'Amajyepfo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

1
umutoniwase clemence 2018-02-20 16:28:50

bazina wanjye komerezaho kd ndabizi imana izagufasha mubyo wifuza

2
kmd 2018-02-14 01:45:26

Uyu niwe. IMANA igufashe, ikujye imbere ikuyobore, igutsindire.kwifurije gutssinda.icyo wakoze nicyo imana ishaka. uwo mbisabira ni Anasthasie.Mana yajye, uzarebe guca bugufi kuwo maze umuhe igisubizo gihwanye nibyo umwifuriza,maze ubimuhere mwizina rya YESU,Amen.

3
Gatwaza 2018-02-13 23:58:17

N’ubwo ntajyaga ntora, nimumfashe mumbwire uko namutora kuko ni umwana utishyira hejuru

4
Gatwaza 2018-02-13 23:51:39

N’ubwo ntajyaga ntora, nimumfashe mumbwire uko namutora kuko ni umwana utishyira hejuru

5
Nkunzurwanda 2018-02-13 07:18:12

Mubuzima bwange nanga kwirata nkanga nuwirata. Umva mukobwa mwiza nzagutorera icyo rwose. Niwe nyangamugayo urimo byinchi byiza uriwowe kuburyo numugabo uzagushaka azaba abaonye umufasha muzima, kandi Urwanda rukubyiruyeho ingirakamaro.

6
Manzi Aime Patrick 2018-02-13 06:15:20

Uyu mukobwa rwose akwiye kuba Nyampinga 2018, yicisha bugufi ni mwiza, ni umuhanga... Courage

7
Ndishimye 2018-02-13 05:22:34

Nari ntaratora na rimwe muri ibi bya Miss, ariko uyu mwana w’umukobwa ngiye kujya mutora buri munsi kubera kwicisha bugufi kwe!!! Mumbwire uko batora ahubwo!

8
Ukuri Nyarwanda 2018-02-13 02:58:47

@Umutoniwase Anastasie, wamaze kutwereka ko ushoboye ....niwowe Miss kabisa ....

9
kanani eric 2018-02-13 01:17:06

uyu niwe miss tukeneye nka banyarwanda koko uzamenya ni bibaza abakobwa bo mucyaro bahura nabyo
jye ijwi ryajye ndarimuhaye kdi ndamushyigikiye, muzaduhe number twakwifashisha ushoboye kumutera inkunga akayifashisha,murakoze

10
longin 2018-02-13 00:17:54

ntibyoroshye

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

Kwamamaza