Mr. P wahoze muri P Square yabyinishije Abanya-Kigali, Sauti Sol itahana ubutumwa ishyiriye Perezida Kenyatta (Amafoto na Video)

3 30-04-2018 - saa 08:51, Rabbi Malo Umucunguzi

Wari umugoroba wo kwizihirwa muri Kigali Convention Centre, ubwo umuherwe ukomoka muri Sudani, Mo Ibrahim, yashakaga gusigira urwibutso abanyamahanga n’Abanyarwanda bitabiriye Mo Ibrahim Weekend, inama y’iminsi itatu yaberaga mu rwa Gasabo.

Abari bitezwe cyane muri iki gitaramo cya 2018 Mo Ibrahim Foundation Concert yari umuhanzi Peter Okoye umaze kumenyekanya nka Mr. P wahoze aririmbana n’impanga ye Paul muri P-Square, hamwe n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, ritakiri rishya mu matwi y’Abanyarwanda.

Saa kumi n’ebyiri nibwo igitaramo cyatangiye, maze umuhanzi Phiona abimburira abandi ku rubyiniro, abanza kwifashisha indirimbo zakanyujijeho nka ‘I Wanna Dance With Somebody’ ya Whitney Houston; Jabulani ya PJ Powers ndetse avangamo n’ize nka ‘Nkwiyumvamo’.

Nubwo ariwe wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro, yashimishije imbaga yari yakoraniye muri KCC arababyinisha karahava, akanyuzamo agakaraga ingoma mu buryo bwishimiwe bikomeye.

Riderman yasize agahinda

Ahagana 6:25 nibwo umuraperi Riderman yaje ngo amukorere mu ngata, maze abantu bamwakira n’urwamo rwinshi, yinjirira mu ndirimbo Come back yakoranye na Safi Madiba.

Gusa icyatunguranye ni uko abantu bazamukiye hejuru bamufasha kuririmba bakeka ko agiye gukomereza kuri Hip Hop ze nka Horo n’izindi, maze indirimbo ya mbere irangiye abasezeraho ati ‘Murakoze cyane umwanya bampaye ni uyu’. Abafana ntibanyuzwe, bakomeza kuririmba bati "Garuka" abandi bati "Riderzo", gusa ntacyo byatanze.

Hakurikiyeho Charly na Nina bagaragarijwe ko bakunzwe cyane binjirira muri " Face to Face", baririmba n’izindi ndirimbo zabo zizwi cyane nka "Agatege", ’Owooma’ bakoranye na Geosteady wo muri Uganda, ‘Indoro’ bakoranye na Furious w’i Burundi ari nayo basorejeho.

The Ben yahinduye ibintu

Charly na Nina bamaze kuririmba hajemo umwanya w’imfabusa, abantu batangira kugaragaza umunaniro cyane ko bari bahagaze guhera saa kumi n’imwe. Abashinzwe tekiniki bagaragaye bahindagura ibintu bongera mikoro zo kuririmbiramo, ubona ko hari ikintu kigiye guhinduka.

Nyuma y’iminota nka 20 nibwo abashyushyarugamba Lion Imanzi na Makeda bagarutse, maze bakivuga ko umuhanzi utahiwe ari The Ben, n’uwari umaze guhina akagongo arabaduka. Yinjiye aririmba ‘Roho yanjye’ abafana baririmbana nawe, akurikizaho Ntacyadutanya yaririmbanye na Princess Priscilla, bose bamuba inyuma.

Yaririmbye indirimbo nyinshi n’umwanya munini ugereranyije n’abamubanjirije, ku buryo yavuye ku rubyiniro bakimusaba ngo aririmbe izindi. Ibyishimo byamurenze nawe ageze aho anaga amadarubindi ye mu bafana.

Sauti Sol yatahanye ubutumwa bwa Perezida Kenyatta

Nyuma y’indi minota irenga 10 yo kugira ibihindurwa ku rubyiniro, ahagana 19:55 nibwo Sauti Sol yinjiye ku rubyiniro, mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane ‘Sura Yako’, maze abagize iri tsinda bakanyuzamo mu Kinyarwanda bati “Turabakunda cyane."

Bakurikijeho Nerea bakoranye na Amos&Josh, Live and Die in Afrika, Melanin bafatanyije na Patoranking n’izindi, maze abitabiriye igitaramo bagenda baririmbana n’iri tsinda.

Umusore utera muri Sauti Sol, Bien-Aimé Baraza, yashimye uburyo Abanyarwanda babakiriye, ndetse n’isuku yasanze mu rwa Gasabo.

Yagize ati “Ejo wabaye umunsi wa mbere naje mu Rwanda ku munsi w’umuganda, narishimye cyane kubona buri muntu ashishikajwe no gusukura u Rwanda. Nanjye ndashaka kuganiriza Perezida wa Kenya, ngo musabe abwire abaturage bacu na guverinoma ngo bakore nk’aba baturage.”

Sauti Sol yanasabye ko hafatwa umunota wo guceceka, yifatanya n’Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Youssou N’Dour wasubitse urugendo yagombaga kugirira i Kigali ngo yifatanye n’abandi muri iki gitaramo, nyuma y’urupfu rwa Habib Faye wahoze amucurangira gitari bass.

Mr P yabyinishije abantu karahava

Mbere y’uko yinjira ku rubyiniro ahagana saa tatu z’ijoro, habanje umukobwa watunguye abantu benshi, DJ Switch, washyuhije abitabiriye iki gitaramo avangavanga imiziki yo muri Nigeria n’ahandi muri Afurika, maze abantu babyinira mu ry’agaca, ageze aho ati “Ndabona ibintu bimaze gushyuha, Mr P ukeneye kureba ibi bintu!”

Yinjiriye mu ndirimbo ye nshya, My Way yasohoye muri Gashyantare uyu mwaka, ubundi abantu bose bashyira amaboko hejuru umuziki barawukata, bikaba akarusho iyo yageraga ku ndirimbo zakozwe na P-Square nk’itsinda, kuko wasangaga zizwi by’umwihariko.

Indirimbo zabyinishije cyane Abanya-Kigali zirimo Ejeajo bakoranye na T.I, Taste the Money, Chop my Money bakoranye na Akon n’izindi, ubundi akagenda afashwa n’abasore babiri kubyina, ibintu bimenyerewe kuri Mr. P.

Uyu musore kandi yaririmbye indirimbo nyinshi zakozwe na P Square nka No one like you, Cool it down yaririmbye wenyine, No Easy bafatanyije na J. Martins, Beautiful Onyinye baririmbanye na Rick Ross n’izindi nyinshi.

Yashyuhije abantu cyane muri Do Me, Alingo, Chop my Money baririmbanye na Akon na May-D, icyo gihe bwo abantu bari mu bicu. Uyu musore waririmbye hafi isaha yose, yanaririmbye indirimbo zikomeye nka Shekini na Bank Alert, ku buryo abantu batashye bigaragara ko banyuzwe.

Uyu musore kimwe na Sauti Sol, bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashima imiyoborere u Rwanda rufite imaze kurugeza ku iterambere rikomeye. Igitaramo cyasojwe saa yine z’ijoro.

Phiona niwe wabimburiye abandi ku rubyiniriro
Riderman yavuye ku rubyiniriro abafana bakinyotewe n'ibihangano bye
Abafana bari bakubise baruzura muri Kigali Convention Centre
Peter wahoze muri P Square, yishimiwe uko yakiriwe i Kigali
DJ Switch niwe wavangiraga Peter Okoye indirimbo, ubundi akamutiza umurindi
Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda ubwo yari akibarizwa mu itsinda rya P Square 2012 ubwo ryari ryitabiriye isabukuru y'imyaka 25 y'Umuryango FPR Inkotanyi
DJ Switch ni umwe mu bagore bavanga imiziki bafite izina rikomeye muri Afurika
Nina na mugenzi we Charly nabo bishimiwe n'Abanya-Kigali
Charlotte Rulinda uzwi cyane nka Charly amaze kwandika izina kubera ijwi rye rinyura benshi
The Ben ubwo yari ageze ku rubyiniro...
Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo Roho Yanjye na Ntacyadutanya
Uyu musore yishimiye kongera gutaramira abanyarwanda
Sauti Sol imaze gufata ikibazo kigari mu mitima y'abanyarwanda
Sauti Sol imaze gufata ikibazo kigari mu mitima y'abanyarwanda
Bien-Aimé Baraza, umwe mu basore bagize Sauti Sol yashimye isuku yasanze i Kigali
Savara Mudigi yaririmbaga akubita n'ingoma
Polycarp Otieno yacuranze gitari benshi baranyurwa
Umunya-Sudan, Mo Ibrahim, yashakaga gusigira urwibutso abanyamahanga n’Abanyarwanda bitabiriye Mo Ibrahim Weekend, inama y’iminsi itatu yaberaga mu rwa Gasabo
Imbyino ze ni kimwe mu byanyuze Abanya-Kigali
Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zakunzwe zakozwe n'itsinda rya P Square yahozemo
We n'itsinda rye bashimiye Abanya-Kigali uko babakiriye
Peter Okoye yari yazanye ababyinnyi babiri aribo bamufashije gususurutsa imbaga y'abari bateraniye muri Kigali Convention Centre
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze bwite zirimo My Way, Cool it down n'izindi
Yasabanye n'abafana benshi bari baje kwihera amaso iki gitaramo
Peter yamamaye kubera ubuhanga bwe mu kubyina

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pacifique 2018-04-30 05:47:32

Ikigitaramo cyitabitiwe nabahanzi Bakomeye mukarere Knd bakunzwe ariko ikibabaje nikimwe nuko uwakabaye umwanya woguhura naba artists babanyarwanda ubumwanya wokubaheza.. Knd mubyukuri nibwoburyo bwiza Knd bworoshye bwogukorana nabo collaborate. Knd usanga iyobaje ubwabo basubira bakazikorana ...... banyarwanda igihe niki cyoguhesha agaciro umuhanzi nyarwanda kugirango nkukobatumirwa bakaza murwanda natwe abahanzi nyarwanda bazajye batumirwa iwabo

2
SHYAKA 2018-04-30 03:27:48

igitaramo cyari uburyohe cyane!!!!!! Phioana Mbabazi, Mr P, Sauti Sol, The Ben na Riderman badushimishije ariko noneneho Dj Switch we ararenze!!!!! mbega umukobwa weeeeee!!!!! ni number one DJ kabisa!!!!

3
SHYAKA 2018-04-30 03:27:48

igitaramo cyari uburyohe cyane!!!!!! Phioana Mbabazi, Mr P, Sauti Sol, The Ben na Riderman badushimishije ariko noneneho Dj Switch we ararenze!!!!! mbega umukobwa weeeeee!!!!! ni number one DJ kabisa!!!!

Kwamamaza