Miss World: Iradukunda Elsa ntiyabonetse mu bakobwa 20 b’ubwiza bufite intego

16 13-11-2017 - saa 08:18, Munyengabe Murungi Sabin

Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ribera mu Bushinwa, ntiyatowe mu bakobwa 20 bagaragaje imishinga myiza yerekana ko bafite ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 nibwo hatangajwe abakobwa bahize abandi mu cyiciro cya ’Beauty With a Purpose’ mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi; abakobwa batoranywa harebwa ibikorwa buri mukobwa yakoreye mu gihugu cye bityo bagahitamo aba mbere b’indashyikirwa.

Abakobwa 20 batowe ni aberekanye imishinga ifite umwihariko kandi igaragaramo kuzatanga umusaruro ku baturage bo mu gihugu Nyampinga akomokamo. Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje amazina y’abakobwa ba mbere gusa ntibwerekanye umushinga wa buri wese.

Nubwo imishinga y’abakobwa itagaragajwe uko yakabaye, mbere y’uko Iradukunda Elsa ava mu Rwanda yakoraga ibyerekeye ‘guteza imbere no gukangurira Abanyarwanda gukoresha Made in Rwanda’. Muri Gicurasi 2017 nabwo yakoze ikindi gikorwa cyo gufatanya n’inzobere z’abaganga kuvura urushaza abarwayi barenga magana abiri.

Nubwo Elsa waserukiye u Rwanda uyu mwaka atibonye mu bitwaye neza mu cyiciro cya ‘Beauty with a Purpose’, ubushize Miss Mutesi Jolly yabonetse mu ba mbere bakoze imishinga ishimangira ko babyaje umusaruro ikamba rya Nyampinga bambitswe mu gufasha umuryango baturukamo.

Mu bakobwa bo mu bihugu bya Afurika bakoze imishinga myiza yerekanwe muri Miss World, harimo Julitha Kabete wo muri Tanzania, Ade Van Heerden wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Chiedza Mhosva uhagarariye Zimbabwe.

Utsinze muri 20 baba batoranyijwe harebwe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ahita akomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cy’abakobwa bazatorwamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’Isi.

Uwatsinze mu cyiciro cya ‘Beauty With a Purpose’ azamenyekana mu birori byo gutora Miss World bizaba mu ijoro ryo kuwa 18 Ugushyingo 2017. Uwahize abandi azahita ahabwa ibihembo bitandukanye ndetse akaba mu banyamahirwe batoranywamo Nyampinga w’Isi.

Gutora umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya ‘Beauty with a purpose’ byinjijwe muri Miss World mu mwaka wa 2001. Mu mwaka ushize wa 2016 hatsinze Natasha Mannuela wari waserukiye Indonesia.

Miss Iradukunda Elsa waserukiye u Rwanda ntiyabonetse mu bafite imishinga myiza

Abakobwa bagaragaje imishinga ikomeye muri Miss World 2017:

1. Esma Voloder, Australia
2. Helina Hewlett, British Virgin Islands
3. Gabrielle Vilela, Brazil
4. Alanna Smith, Cook Islands
5. Stephanie Hill, England,
6. Nanise Rainima, FIji,
7. Aurore Kichenin, France,
8. Manushi Chhillar, India,
9. Achintya Nilsen, Indonesia,
10. Enkhjin Tseveendash, Mongolia,
11. Nikita Chandak, Nepal,
12. Annie Evans, New Zealand,
13. Laura Lehmann, Philippines,
14. Polina Popova, Russia,
15. Hanka Zavodna, Slovakia,
16. Ade Van Heerden, South Africa,
17. Julitha Kabete, Tanzania,
18. Phatlada Kullaphakthanaphat, Thailand,
19. My Linh Do, Vietnam,
20. Chiedza Mhosva, Zimbabwe

Abahatanira Miss World baherutse gukora igikorwa cyo kwerekana imideli aba mbere barahembwa

Imishinga yagizwe iya mbere muri Miss World

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Riri 2017-11-14 18:44:20

Abo ba James n abandi bavuga nkawe, ibya miss Rwanda, ndumva amafranga abigendaho atangwa n aba sponsors, harimo izo banks, zigaragara no mu bindi bikorwa byinshi,....
Ntiwabuza umuntu gukoresha amafranga ye icyo yifuza, mu gihe nta tegeko yishe.

2
JXXXX 2017-11-14 10:00:23

Ibyo "James" avuga ni ukuri! Reba nkuwo bita izina "GISABO" bamushyize imbere kubera ikimenyane, ndetse baramutatse cyane, baramwamamaza. Aragenda ageze mu marushanwa mpuza mahanga, aratsindwa agaruka yipfumbase. Muri make ibi bintu bya aba "Miss" birimo ikimenyane kinshi cyane, bitwara amafranga menshi, kandi ntacyo bimariye igihugu cyacu.

3
Jeanette 2017-11-13 22:24:04

umuntu utazi no kwimaquilla se ðŸ˜

4
Mukunzi 2017-11-13 21:49:29

Erega uyu mukobwa asa nabagabo, sinzi icyo basigaye bakurikiza ntiyari akwiye kuba Miss Rwanda

5
2017-11-13 16:31:03

Ese namwe koko .aka kana ubundi ikamba nikari karikwiriye.uba ubona kajabiriye gusa.buriya muba miss bari bakwiriye ikamba business byose ni jolly ni ubwo yaje ku inanura ariko uriya mukobwa ni mwiza,afite maturity idasanzwe ,ni ubwenge butamenyerewe ku bakobwa beza

6
Narcisse 2017-11-13 13:14:18

Urebye ba miss bose bagiye batorwa muRwanda uko imyaka yagiye ikurikirana batoraga abana barangije secondaire wagirango ni ihame abo nibo boherezwa guhatana n abakobwa barangije za kaminuza gutsindwa ntagitangaza kirimo

7
James 2017-11-13 11:51:05

Ariko se ibi byaba ba Miss mwabiretse ko, bitwara amafaranga menshi yigihugu, kandi nta nicyo bimariye igihugu cyacu!!!!. Ntacyo bimaze rwose!!!!. Ikindi mu Rwanda iyo batora abo ba Miss bigaragara neza ko, hazamo ikimenyane cyane kivanze ni amaranga mutima. Bagahitamo abatabikwiye kubera impamvu zidasobanutse neza. Ibyo ndi kwandika ni ukuri, ndetse ikimenyi menyi nuko, aba Bari bacu baba batowe bagashyirwa imbere, kubera ikimenyane kivanze ni amaranga mutima kandi batabikwiye. Ibyo bigaragara cyane igihe bageze mu, irushanwa mpuza mahanga, kuko bahita batsindwa kumugaragarao isi yose irebera, bagataha mara masa. Mumbabarire ntabwo ndi gisebya "ABARI" bacu kuko ujya gutera uburezi arabwibanza, ahubwo ibyo ndi kuvuga ni ukuri kwambaye ubusa, kandi ibiriho biravugwa. Amafaranga yigihugu atangwa muri ba Miss, akwiye gifasha "ABAKENE" batishoboye dore ko, mu Rwanda dufite benshi batagira ni urwara rwo kwishima.

8
Mireille 2017-11-13 10:55:12

Hahahahahahhaha baravuga nawe uka vuga Jolly....umukorogo wamugize nka Jackson....ntakaboko...amenyo yibisuka....ntakabuno....ngo
JOlly....sha murasetsa ubwiso nkubwipusi!!!!

9
Mushaija 2017-11-13 07:40:46

Kutaboneka mubambere bura byatewe numushinga afite. Wasanga yarababwiye ko arimo gutezaimbere made in Rwanda. Iyo subject yamuhesheje umwanya wa miss Rwanda birunvikana. Ariko hariya ugomba kujyayo ufite umushingwa ujwi cyane cyane wubuvugizi kubibazo bitoroshye kubona umuti. Example yari gutwara umunshinga wogufasha abana bomumuhanda, cyangwa bari bita abazunguzayi. Mbega akareba ibintu bya tuma jury ihundukira igasoma umushinga wose. Wowese title yumushinga yaba guteza umbere made in Rwand bakawusoma. Kandi babizi neza ko hari abigiye makerting nabacuruzi bakomeye babiteza imbere.

10
Olivier 2017-11-13 06:58:17

Mu RWANDA ba Miss batorwa ntago baba bafite ubumenyi buhagije bwo guhangana n’abanyamahanga. Nawe se uzazana umukobwa urangije secondaire, wifitiye imyaka 19 ajye guhangana n’abo mu bindi bihugu bafite 26 years, barangije masters degree?? Natwe dukwiye guhindura tukajya dutora umukobwa ukuze bihagije, ufite n’ubumenyi buhagije.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza