IGIHE

Miss Vanessa Uwase wakanyujijeho na Olivis, yambitswe impeta y’urukundo n’umuherwe

11 13-09-2019 - saa 21:17, Uwiduhaye Theos

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yambitswe impeta y’urukundo n’umuherwe witwa Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru y’uko uyu mukobwa udaherutse kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo, yambitswe impeta, yatangajwe nawe ubwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto yambaye impeta, yarangiza, ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’umusore wamwambitse impeta.

Teta Sandra babaye inshuti magara igihe kinini yatunguwe bikomeye no kwambikwa impeta kwa Miss Vanessa, aho yanditse ahatangirwa ibitekerezo agira ‘Uravugisha ukuri? Komereza aho, ntewe ishema nawe.’

Mu 2016 nibwo Olivis Mugabo wo mu itsinda rya Active yakundanye na Miss Uwase Raissa Vanessa, ibyishimo byabo ariko ntibyarambye kuko Vanessa yabenze Olivis akamwita umwana.

Icyo gihe Vanessa yanditse ubutumwa agaragaza ko yongeye kubaho adafite umukunzi avuga ko yari arambiwe gukundana n’umuhungu w’umwana ugikeneye kurerwa.

Icyo gihe yagize ati "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu [...]Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundagaumukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza.”

Olivis nawe yaje kwandika ku rubuga rwa Instagram asubiza uyu mukobwa amubwira ko ntawita umwana uwo yambariye ukuri.

Ati “Ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira make kuko amateka anyereka ko umuntu arahinduka agakomera n’uwari ukomeye agata byose akaba muto niyo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure isi kuko utitonze irakunyuka kubw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo nsuzugure, unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.”

Yarakomeje agira ati "Nzirikana ko twabanye neza nkanagushimira cyane gusa narakugaye nta mukobwa wavuze biriya kuko ejo uzaba umubyeyi niyo mpamvu amabanga y’umwali aguma imbere, hari icyo nifuje gusoza nkwibutsa kuko ubanza aho unyuze usiga usenye, ubuzima busaba kwirinda ibisohoka kuko aho bisenye ntihasanwa n’imbabazi ntacyo zahindura, sinkwanze wowe nanze icyagusohotsemo gusa nifuje kukubwira nti ‘ntawita umwana uwo yambariye ukuri.”

Nyuma yo gutandukana na Olivis, Miss Vanessa yakundanye na Tracy wahoze muri TNP mu buryo buteruye ndetse yavuzwe mu rukundo na Passy na we wahoze muri iri tsinda ryasenyutse mu bihe bishize ariko aba bombi ntabwo bamaranye igihe kinini.

Putin Kabalu wambitse Miss Vanessa impeta y'urukundo
Umuherwe wigaruriye umutima wa Miss Vanessa
Uyu mukobwa yamaze kwambikwa impeta y'urukundo
Vanessa na Olivis barakundanye batandukana uyu mukobwa yise umusore umwana
Vanessa yamamaye ubwo yahatanaga muri Miss Rwanda
Vanessa yakundanye na Olivis batandukanye bitana ba mwana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 29 21-10-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Zubeda 2019-09-16 01:54:16

Muramushakaho iki mwese siko mumeze? Hari udakundana se? Iyo ukunda umuhungu ntihakagire uwigira icyo ntazi ngo bagirengo, iyo ufite boyfriend already uba wahindutse umugore kuko byanze bikunze mukorana ibyo abashakanye bakorana cyangwa mukanabarusha, iyo agutaye ubona undi, nawe nuko murasomana, mukaryamana, ibyo ni ihame uwigira umwere ubwo nuko ari mubi ntibamurarikire, boyfriend se ni iki? Ni umugabo wawe utanditse mumategeko, iyo rero uri mwiza ushobora no kujya gushaka uwo wita mumategeko ari nk’uwa mirongo itanu, nawe agata igihe cye kuko urukundo ntarwo uba ukigendana biba arukurukina bitewe n’ibyifuzo ufite muri iyo minsi. None murabona utomboye umuha ibyo ashaka induru mukayiha umunwa. Ni muve kuri Vanessa, namwe nimubona uko muhindura speed muzahindura naho kuba asanze umu congo man se abamurangirijemo imisonga yabo bangana iki kandi ntibanamukemurire ibibazo bye byose? Rata amahirwe masa masa.

2
Mujyanama 2019-09-14 16:19:55

KO MUTAVUZE SE KO AKUNDANYE N’UMUGABO UFITE UMUGORE N’ABANA, AKABA AGIYE KUBA INSHOREKE?!!?

3
NYONINYINSHI 2019-09-14 08:32:06

Tuzabibara birambye! Ni ibyigihe, kandi igihe ni MUTARAMBIRWA. Aba CONGOMANI Nzaba mbarirwa ni umwana w’Umunyarwanda.

4
Gahima 2019-09-14 03:41:59

Ni uriya mugabo wahoze akundana n’umukobwa wo muri Tanzania witwa Jacqueline Wolper?

5
Kkk 2019-09-14 00:56:39

Mobali mukubwa azali na mbongo ebele ! Tunamufeliciter kwa mbongo zake, hhhaa

6
Karisa 2019-09-14 00:06:05

uyumukobwa nifaranga rimugenza naho urukundo ntarwo ni danger

7
Bemeriki 2019-09-13 21:27:14

Arabazengurutse none abonye umunyamafaranga naho urukundo?

8
lol 2019-09-13 20:15:53

lol amaze kuzenguruka TNP yose none ageze mubakongomani? :))

9
Kale 2019-09-13 18:36:08

Tijye tuvuga umuherwe wo muriyi myaka kuko muri Africa bihinduka vuba.Umuherwe wa none ni umukene wejo.

10
karisa 2019-09-13 16:05:05

ahaaaa naho ageze se uwo mukobwa ni danger

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza