IGIHE

Miss Uwihirwe yaremeye umubyeyi wavunwe umugongo muri Jenoside

6 14-04-2019 - saa 18:23, Uwiduhaye Theos

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda bose mu gusoza icyumweru cyo kwibuka, Umuryango Casmir Foundation washinzwe na Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kinyinya baremeye umukecuru warokotse Jenoside agasigarana ubumuga.

Uyu mubyeyi waremewe yitwa Mukakarangwa Leonille, atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu mudugudu wa Kadogo.

Ni umwe ntwaza zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yasigaranye ubumuga bukomeye butuma ahora yivuza kubera ko yavunwe umugongo.

Uwihirwe yabwiye IGIHE ko bahisemo kwifatanya n’uyu mubyeyi bakamuba hafi kuko nta muryango yasigaranye ubu akaba aba wenyine kandi hakaba hari byinshi akenera mu buzima ntabibone bimworoheye.

Mu bikorwa bamukoreye harimo kumugezaho amazi meza, kumusanira ubwiherero n’ubwogero ndetse hatangijwe umuryango witwa ‘famille Leonille’ ugamije kuzajya umusura buri munsi, kumujyana kwa muganga ndetse na buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi ugataramira iwe mu rwego rwo kumwereka ko atari wenyine.

Uwihirwe yavuze ko abavutse nyuma ya Jenoside akamaro kabo ari ugufata mu mugongo abagizweho ingaruka nayo.

Ati “Hari imitima myinshi ikeneye gusanwa. Inshingano za buri wese ni ugukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside.”

Mukakarangwa we yavuze ko ashima abiganjemo urubyiruko bakomeza kumushyigikira na Leta y’u Rwanda imuba hafi nyuma ya Jenoside.

Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, yatangije umuryango yise Casmir Foundation ku wa 15 Werurwe 2019, ubwo yamurikaga umushinga wo guhangana n’ikibazo cy’abana bataye ishuri bakajya mu mihanda.

Ufite intego zo gufasha abanyarwanda cyane abana bari hagati y’imyaka 6-12 baba ku muhanda, kugira ngo biyubakemo icyizere cy’u Rwanda rw’ejo heza bafite ubwenge n’ubumenyi. Amaze kubona abana barenga 30 bakeneye gusubira mu ishuri mu Karere ka Gasabo.

Bamusaniye ubwiherero n'ubwogero
Mukakarangwa Leonille Jenoside yatumye asigarana ubumuga avunika umugongo ku buryo buri kwezi ajya kwivuza
Uwihirwe ashyikiriza impano Mukakarangwa Leonille
Uwihirwe yashimiye abari bamuherekeje
Urubyiruko rwari rwaherekeje Uwihirwe muri iki gikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
karori 2019-04-15 06:26:45

umukobwa muzima nyine amwifotorejeho.ese iryo tangaza makuru muba muhamagara NGO rize rirebe uwomugiriye neza niryiki? ingororano zanyu zirangirira hariya .sijye ubivuze ni bible .

2
Jennifer 2019-04-14 23:13:53

Iyo mbonye umuntu ufite umutima wo gufasha abababaye cg abafite ibibazo noneho byaba akarusho agafasha uwahuye n’ingaruka za Genocide biranezeza ndetse bikubaka umutima wanjye, Nukuri mwarakoze cyaneeeeeee kandi uwo mutima muzawuhorane iteka, ryoseeeeeeee, Uwiteka akomeze kubaha imbaraga zo gukora iby’ubutwari

3
Hugo 2019-04-14 21:05:59

Byaribyo iyo udahamagaza itangazamakuru...

4
Cady 2019-04-14 14:17:47

Yasipi urakoze kabisa. Jye mpora mvuga ko ari wowe wari ukwiye kuba miss, kuko bariya Bose ubarusha ubwenge. Ikindi, uwo muryango wawe uzawite Yasipi Foundation, "Yasipi" niyo ifite igisobanuro kiza.

5
Phocas 2019-04-14 12:01:16

Nukuri Imana ibahe umugisha mwakoze cyane.

6
Gis 2019-04-14 11:57:01

Plz nimujya mutegura gusura umuntu nkuyu nujye mumugenera ikintu gifatika, nko kumwubakira inzu,kumusanira inzu, kumuha inka nibindi bifatika abantu basigaye bafite ingeso yo gifasha ariko ikiganijwe nyamukuru arukwiyerekana.

Kwamamaza