IGIHE

Miss Supranational Rwanda 2019: Nari umugabo izahabwa intebe?

1 14-08-2019 - saa 17:29, Muvunyi Arsène

Ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 nibwo hatangajwe abakobwa 20 bagomba kwitabira irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ari nabwo bwa mbere ribereye mu Rwanda.

Iri rushanwa rigamije gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 rizabera muri Pologne mu mpera z’uyu mwaka.

Gutoranya abakobwa bagombaga guhatana byabaye mu byiciro bitatu bisiga habonetse abakobwa 20 bagomba kuzatorwamo umwe uzaba yahize abandi bose.

Abo ni Umutoniwase Rose , Umulisa Divine, Umufite Anipha, Nyaki Benedicta, Neima Nina, Umwali Bella, Uwababyeyi Rosine, Nsabayezu Akanyana, Magambo Yvette, Gihozo Alda, Umwari Sandrine , Igiraneza Ndekwe Paulette , Mutoni Queen Peace , Uwase Aisha, Umuhoza Karen, Ingabire Grace , Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah , Umukundwa Clemence, na Muzirankoni Cynthia.

Aba bose barashaka kurira rutemikerere bafite ibendera ry’igihugu, bakanegukana igihembo kingana n’amafaranga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihangange mu irushanwa

Iri rushanwa nubwo ribaye ku nshuro ya mbere byagaragaye ko rifite imbaraga ugereranyije n’andi amenyerewe [ukuyemo Miss Rwanda] kuko ryitabiriwe n’abakobwa basanzwe bafite ibigwi mu marushanwa nk’aya.

Umunyana Shanitah ni rimwe mu mazina akomeye kandi azwi cyane mu marushanwa y’ubwiza. Yamenyekanye cyane muri Miss Rwanda 2018 ndetse niwe watowe nk’igisonga cya mbere mu gihe benshi banamuhaga amahirwe yo kwegukana ikamba.

Uyu mukobwa kandi yanahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018 yegukana ibihembo bitatu byatanzwe mbere y’uko irushanwa risoza.

Harimo kandi Miss Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akaba yaranambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 bimuhesha itike yo kwitabira Miss Earth muri Philippines.

Harimo kandi Umukundwa Clemence umwe mu bakobwa 15 bageze ku cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda 2019, Karen Umuhoza uri mu bakobwa 20 ba mbere bo muri Miss Rwanda 2018, Umufite Anipha, na Uwase Aisha bahatanye muri Miss Rwanda 2019, Umulisa Divine 2019 witabiriye Miss Elegancy Rwanda 2018, na Igiraneza Ndekwe Paulette [wanabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda)].

Mike Karangwa wabaye igihe kinini mu kanama nkampurampaka ka Miss Rwanda, avuga ko kuba hari abakobwa bafite ubunararibonye mu marushanwa y’ubwiza bizazana ihangana rikomeye cyane.

Ati “ Bizatuma irushanwa riryoha n’ihangana ribe rikomeye kuko abakobwa barimo basanzwe babimenyereye. N’itangazamakuru rizabyibandaho cyane bitewe n’ayo mazina azwi, bizaba ari byiza cyane.”

Nubwo harimo abakobwa basanzwe baratsinze mu yandi marushanwa, Mike Karangwa avuga ko ntawe ukwiye kubigenderaho ngo yizere intsinzi n’ubwo yemeza ko hari icyo bishobora kumufasha.

Ati “ Ntabwo yapfa kubigenderaho ariko na none biramufasha kuko aba afite ubunararibonye abandi badafite, icyo gihe iyo ubimenyereye nta bwoba ugira, uba ushabutse, uzi imisubirize n’umushinga runaka wakora n’uburyo uzawukurikirana kuko baba barize hakiri kare.”

Yongeyeho ko gutungurana bishoboka cyane n’umushya mu marushanwa akabatsinda, gusa amahirwe menshi ayaha abasanzwe bamenyereye.

Ati “Mu irushanwa habaho gutungurwa no gutungurana ariko nyine usanga aba bakobwa babanje muri Miss Rwanda, ushyize ku ikarita nibo baba bafite amahirwe kuko baba bamenyereye byose.”

Agira inama abinjiye mu irushanwa ku nshuro ya mbere, kudatinya kandi bakabanza bakagisha inama abasanzwe bafite ubunararibonye mu marushanwa y’ubwiza.

Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa rya Miss Supranational. Mu 2011 rwaserukiwe na Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Simbi Sabrina wabaye Miss Personality, Miss Mutesi Aurore yitabira mu 2013, Umwali Neema Larissa ajyayo mu 2014, Gisa Sonia mu 2015 aba Miss wa Afurika, Akiwacu Colombe mu 2016 , Habiba Ingabire mu 2017 na Uwase Clementine mu 2018.

Kugeza ubu u Rwanda rufite amanota 2,1 rukaba ku mwanya wa 53 ku rutonde rusange rwa Miss Supranational.

Umuhoza Karen yahatanye muri Miss Rwanda ntiyahirwa
Umukundwa Clemence ari mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda
Umulisa Divine yahatanye muri Miss Elegancy Rwanda 2018
Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yitabiriye na Miss Supranational Rwanda
Umutoniwase Anastasie yabaye Miss Earth Rwanda 2018
Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uwimana Alice 2019-08-14 11:21:33

jyewe amahirwe ndayaha Umunyana Chanita ndanamukunda cyane bitewe nukuntu yitwara mu marushanywa

Kwamamaza